RUHAGOYACU.com

Ntibikiri impuha, Sugira Ernest ntakiri umukinnyi wa AS Vita Club

Nyuma y’igihe byari bimaze bihwihwiswa byashyize biba impamo, Sugira Ernest ntakiri umukinnyi wa AS Vita Club nyuma yo gusesa amasezerano yari afitanye na yo.

Nyuma y’umwaka umwe gusa yari amaze akinira AS Vita Club, Sugira Ernest yamaze gutandukana na yo, bitewe n’uko abafana bamushinjaga umusaruro udafatika mu ikipe yabo kandi baramwakiriye nka ‘mana y’ibitego’.

Sugira yari we mukinnyi ukunzwe kurusha abandi muri Kanama 2016Sugira yari we mukinnyi ukunzwe kurusha abandi muri Kanama 2016

Sugira yatangarije RuhagoYacu ko atakiri umukinnyi wa AS Vita Club, ndetse ko ubu yamaze kuyivamo burundu asheshe amasezerano bari bafitanye.

Sugira yagize ati "Officiellement (ku mugaragaro) ni byo ’wangu’. Ni uko ntigeze mbitangaza kuko navuyeyo nsezeye. Ubu ndi ’free agent’ (Umukinnyi utagengwa n’amasezerano ayo ari yo yose)."

Sugira yasinye amasezerano y’umwaka n’igice muri AS Vita Club muri Kanama 2016 nyuma y’ibihe byiza yari yaragize muri CHAN yari yarabereye mu Rwanda muri uwo mwaka, aho yatsinzemo ibitego 3 muri bitanu Amavubi yatsinze muri iryo rushanwa.

Muri ibyo bitatu harimo icyo yatsinze Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ariko uburyo yitwaye muri iryo rushanwa muri rusange bwatumye ahita abengukwa n’umutoza w’iyo kipe Florent Ibenge ari na we mutoza wa AS Vita Club.

Akigera muri AS Vita Club yahise ahabwa inzu yo kubamo n'imodoka yo kugendamoAkigera muri AS Vita Club yahise ahabwa inzu yo kubamo n’imodoka yo kugendamo

Uwo mutoza yakomeje kwiruka kuri uwo mukinnyi wakiniraga AS Kigali ndetse yemera kumutangaho amafaranga atarigeze agurwa undi wese w’Umunyarwanda uretse abakinnye ku mugabane w’u Burayi, kugeza ubwo AS Vita Club imwegukanye imuguze miliyoni 102 z’Amanyarwanda.

Muri Kanama 2016 ni bwo Sugira Ernest aherekejwe n’abayobozi ba AS Kigali, yerekeje i Kinshasa, asinya amasezerano yo gukinira AS Vita Club mu gihe cy’amezi 18 ahwanye n’umwaka n’igice, ndetse ahita anerekwa abafana aho bamwakiriye nk’umwami muri Stade Tata Raphaël i Kinshasa.

Sugira Ernest akigera i Kinshasa yakiriwe na General Tango Four, Umuyobozi wa AS Vita ClubSugira Ernest akigera i Kinshasa yakiriwe na General Tango Four, Umuyobozi wa AS Vita Club

Icyakora ngo ‘ntagahora gahanze’, Sugira Ernest ‘aho yambariye inkindi asa n’uwahambariye ubucocero’, kuko nyuma y’amezi 12 yonyine akinira AS Vita Club abafana ntibari bakimubonamo uwo bakiriye nk’umwami, ndetse biza no gukomera ku buryo yagize impungenge z’umutekano we maze ahitamo gusesa amasezerano.

Si we wenyine ariko kuko mu bakinnyi 33 AS Vita Club yari ifite mu 2016-2017 isigaranye 11 gusa barimo abanyamahanga batatu Nelson Lukong, Yazid Atouba na Oumar Sidibe isezerera Ernest Sugira, Mthunzi Shikisha, Machapa, Felix Gerson na Onkabetse Makgantaï.

Sugira Ernest mu myitozo muri AS Vita ClubSugira Ernest mu myitozo muri AS Vita Club

Akibitsinda yaravugaga rikumvikana ariko ageze igihe cyo kuyivamo ari nta nkuruAkibitsinda yaravugaga rikumvikana ariko ageze igihe cyo kuyivamo ari nta nkuru

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Zeze

    Kuya 8-08-2017 saa 17:09'

    Ark mana ahubw apr nihagarar bayimen amajigo ehhh rahira ko mudakwirw imishwaro dor aho niber mugume mumagambo nzab ndeb nah sugira we ni uwimana2! ubw arabyumv nyin ni rayon

  2. Ngendahimana

    Kuya 5-08-2017 saa 23:06'

    Well come in your Owned Team

  3. tekereza

    Kuya 4-08-2017 saa 23:30'

    Jyewe mbona uyu muhungu akwiye kwicara akabanza akisuzuma.Niba yarirukanywe mu makipe 2 Ni iyihe kipe yamunagura? Mu Rwanda hari ikipe irwaza n’ubu abayivuyemo bakurikiye cash bararwanira kuyi
    garukamo.Jye namugira inama yo kugerageza iyo kipe Kuko izina rye ryari rimaze kumenyekana bizarushaho ndetse bimufashe kugera ku nzozi ze. Abwirwa benshi akumva beneyo.

  4. Dudu

    Kuya 4-08-2017 saa 20:05'

    Biragaragara ko umupira wo mu Rwanda ukiri hasi, na Gatete yamamaye mu Rwanda si mu makipe yo hanze. Ahubwo Haruna niwe wihagazeho muri TZ

  5. Gisubizo Joseph

    Kuya 4-08-2017 saa 18:01'

    Yoooo! Birababaje Pe! Sugira Garuka Muri Apr Fc Uze Umafashe Amavubi Kuko Abataka Rime Nabo Kubosha Abantu Ariko Wowe Ndakwizere Mugukora Ibyabananire God Bless You

  6. Venuste Niyotwagira

    Kuya 4-08-2017 saa 17:02'

    Nubundi induru yabanyamakuru bo murwanda ntiyari kumugwa amahoro nawe se umuntu murabibona ko yitoraguriye indege irimo nabagenzi mutabeshye koko imikinire ya Sugira niyo kujya mu bwongeraza erega Mukabitangariza ama miriyoni yabanyarwanda ko sugira yifuzwa bikomeye nikipe ikina icyiciro cya1 mubwongereza ahhhhhhhhhhhhhhhhhhhh ariko ye!!!! ubu nuko muri kongo ari hafi amakuru ye tuyabona bitworoheye yaza akubwira ko impamvu atakinnye yavunitse nkuko arimo kubabeshya ngo niwe washatse gusesa amasezerano kandi baramwirukanye kera ntakundi utagera ibwami abeshywa byinshi naze murwatubyaye kandi nahitamo nabi arahita arangira nkabandi bose haraho mwabonye umukinnyi ahindura ikipe muri champion imwe bakamusaba gukora igeragezwa koko kandi yarasanzwe ayikinamo!!!!!!!!!!!!!!!!!.

  7. Higiro

    Kuya 4-08-2017 saa 16:10'

    naze muri APR nitumuhaga tuzongera tumwirukane, kuko nambere APR yari yamwirukanye abona kujya muri as kgl. uyu nawe ashobora kuba apfubapfuba, amaze kwirukanwa mumakipe 2.

  8. le gra

    Kuya 4-08-2017 saa 15:42'

    ngwino sha mwikipe y,Imana!!ntihazigire ukuyobya ndabikubwiye ndumupfumu wabirazwe na data!!hhhhhh!Rayon uzaba umwami,tuzagukunda,tuzagushyigikira,mbese:karibu kbsa!!ibyiza byinshi cyane biri muri Gikundiro!!Oooooo!!Rayon!!

  9. nsanzu

    Kuya 4-08-2017 saa 15:40'

    rayon nimugure vuba adukinire chan ,aba rayon mwese ndabakunda!!!

  10. kagabo

    Kuya 4-08-2017 saa 15:37'

    Uwitwa Jean Luc Infurayabo arajyahe niyunva Sugira yageze muri Gikundiro ra!!!!! Nabanguke tumujyane Tanzaniya, turamukeneye cyaneeeee

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru