RUHAGOYACU.com

Sugira Ernest ushobora kongera kubagwa, ababajwe n’uko amasezerano yarangira adakiniye APR FC

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC; Sugira Ernest ababajwe no kuba ageze hagati mu masezerano y’umwaka yasinye muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu ataratangira kuyikinira, ni nyuma y’uko ashobora kongera kubagwa n’ubwo amaze amezi atandatu abagiwe mu bitaro byitiriwe Umwami Fayçal.

Sugira Ernest yagarutse muri APR FC muri Kanama umwaka ushize wa 2017, asinya amasezerano y’umwaka umwe, ni nyuma yo kumara amezi 18 akinira ikipe ya AS Vita Club yo muri Congo Kinshasa.

Gusinyira APR FC byahaye Sugira amahirwe yo gukinira ikipe y’igihugu Amavubi yiteguraga gukina amajonjora ya CHAN, ahereye ku mukino wo kwishyura Amavubi yari guhuramo na Uganda ‘Cranes’, ariko uyu rutahizamu w’imyaka 26 aza kuvunikira mu myitozo ye ya mbere yabaye tariki ya 15 Kanama 2017 kuri Stade Amahoro ndetse yabazwe nyuma yaho, ahabwa amezi atandatu adakina.

Umuyobozi wa APR FC Lt.Gen. Jacques Musemakweli asuhuza Sugira Ernest kuri uyu wa Mbere ku Kicukiro- Foto: NTARE JuliusUmuyobozi wa APR FC Lt.Gen. Jacques Musemakweli asuhuza Sugira Ernest kuri uyu wa Mbere ku Kicukiro- Foto: NTARE Julius
Antoine Hey watozaga Amavubi, yasuye Sugira Ernest ubwo yari amaze kubagwa, yaravunikiye mu ikipe y'igihuguAntoine Hey watozaga Amavubi, yasuye Sugira Ernest ubwo yari amaze kubagwa, yaravunikiye mu ikipe y’igihugu


“Ni igihe kingana n’amezi atandatu kigiye gushira ngize ikibazo cya fracture ku kuguru ku imoso. Ntabwo nkina, ntabwo niruka, nta n’ubwo nakora imyitozo yoroheje ariko ubwo nyine hari impamvu.”-
Sugira Ernest aganira n’Itangazamakuru kuri uyu wa Mbere.

“Bitewe n’uko nabazwe, n’aho bigeze ntabwo navuga ko bimeze uko mbyifuza , akaba ariyo mpamvu mubona ntarangira imyitozo n’abandi. Imyitozo nakora ni nk’imweundi muntu wese ukora siporo yakora, ni ukujya muri Gym nkakoresha amaboko, ariko mu maguru haracyarimo ikibazo.”

Uyu musore utaratangira imyitozo muri APR FC ndetse wari wicaye hanze kuri uyu wa Mbere, yemereye RuhagoYacu n’abandi banyamakuru ko ashobora kongera kubagwa, ariko icyemezo cya nyuma kizafatwa n’abaganga bamubaze mbere, hamwe n’ubuyobozi bw’ikipe ye.

“[Ibyo kongera kubagwa] biravugwa, biranatekerezwa bitewe n’aho imvune yanjye igeze, ariko ntabwo nabyemeza ngo ngiye kubagwa bwa kabiri cyangwa se ngo byaranze. Icyemezo kizafatwa n’abaganga bambaze bwa mbere ndetse n’abayobozi b’ikipe yanjye.”

Sugira Ernest ntabwo aratangira imyitozo- [ku ifoto] Yicaye ku Kicukiro areba uko bagenzi be bakora / Foto: NTARE JuliusSugira Ernest ntabwo aratangira imyitozo- [ku ifoto] Yicaye ku Kicukiro areba uko bagenzi be bakora / Foto: NTARE Julius
APR FC ikomeje kwitegura umukino w'irushanwa ry'Intwari izahuramo na Rayon Sports kuwa Kane /Foto: NTARE JuliusAPR FC ikomeje kwitegura umukino w’irushanwa ry’Intwari izahuramo na Rayon Sports kuwa Kane /Foto: NTARE Julius

Sugira yakomeje avuga ko ababajwe no kuba amaze amezi atandatu yose adakina, byongeye akaba ageze hagati mu masezerano y’umwaka w’amasezerano ushobora kuranga adakiniye iyi kipe yamuguze igira ngo izamwifashishe mu marushanwa y’imbere mu gihugu no muri CAF Confederation Cup.

“Nzi agaciro k’umupira ukuntu umera, nzi icyo umupira uba umariye umuntu. Muri make nta kubeshye ndababaye kuba ntari mu kibuga, kuba ntari gukina, kubona usinya amasezerano mu ikipe nshyashya akarangira udakinnye ni ibintu bibabaje cyane, ariko ndabyakira, nkanihangana, ndakeka ko mu minsi iri imbere bizagenda neza. Binabaye ngombwa bakongera kumbaga ariko ubuzima bwanjye bukamera neza ariko kugeza uyu munota ntabwo biremezwa .”

Sugira Ernest ni umwe muri ba rutahizamu bitwaye neza muri CHAN 2016, bimuhesha kugurwa na AS Vita ClubSugira Ernest ni umwe muri ba rutahizamu bitwaye neza muri CHAN 2016, bimuhesha kugurwa na AS Vita Club

Sugira Ernest w’imyaka 26, yamenyekanye cyane ari mu ikipe ya AS Muhanga, ayivamo yerekeza muri APR FC mu mwaka w’imikino 2013/14, ajya muri AS Kigali yakiniye imyaka ibiri kuva ayigezemo mu mwaka w’imikino 2014/15 kugeza mu 2016 ubwo yajyaga muri Congo Kinshasa, agakinira AS Vita Club mu mezi 18 yarangiranye na Kanama 2017.

Sugira yari ategerejwe nk'igisubizo cya rutahizamu muri APR FCSugira yari ategerejwe nk’igisubizo cya rutahizamu muri APR FC

Reba hano amafoto menshi yaranze imyitozo ya APR FC kuri uyu wa Mbere.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. EMMY

    Kuya 31-01-2018 saa 17:21'

    Nkunda Apr Nkumufana Ndibaza Niba Izongera Kubona Igikombe

  2. Rogers

    Kuya 31-01-2018 saa 09:34'

    Ihangane Ernest,gukira ko uzakira kuko witaweho gusa agahinda kawe natwe abafana ba Apr turagasangiye kuba twarakuguze uje kudufasha nuko bikanga ukavunika nawe kdi washakaga kwereka imbaga yabafana nabakunzi ba Apr ko uri their saviour in football,ahubwo muzicare hamwe ikipe yawe oyongerere amasezerano ark noneho ubahe amasezerano nkayimyaki 2 kuko nabo ntibagutereranye ntuzongere kubagora ubaha umwaka 1 kuko nabo bakuretsubu byakugora kubona indi equipe kdi ukanikora kwi koffi.

  3. habyarimana

    Kuya 30-01-2018 saa 21:58'

    sugira ihangane natwabafanaba Apr fc turababaye kubatwaritukubonye ngukizagasuzuguroka mucye udutsindiribitego ukabawaravunitse ihangane mubuzima bibaho


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru