RUHAGOYACU.com

Sugira yashimiye Online Fan Club yamusuye, anatangaza igihe azagarukira mu kibuga

Rutahizamu wa APR FC Ernest Sugira yatangarije abakunzi bayo ko mu mezi abiri ari bube agarutse mu kibuga agafasha iyi kipe mu mikino itandukanye iri imbere.

Ibi, Sugira waguzwe na APR mu kwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka, yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 22 Ukwakira, ubwo yari amaze gusurwa n’itsinda ry’abafana b’ikipe yasinyiye babumbiye mu itsinda rya Online Fan Club.

Online Fan Club yasuye Sugira imugenera impanoOnline Fan Club yasuye Sugira imugenera impano
Iyi saha ni kimwe mu byo Sugira azahora yibukiraho iyi Fan Club yamusuyeIyi saha ni kimwe mu byo Sugira azahora yibukiraho iyi Fan Club yamusuye

Aba bafana, bakaba bunze mu ry’ababanjirije, basura uyu rutahizamu bakuye muri Vita Club, ni ko kumugenera impano y’isaha ndetse n’ibindi bitandukanye bari baje bitwaje.
Nyuma y’iki gikorwa, Sugira Ernest yatangaje ko anyuzwe cyane n’ibyakozwe na Online Fan Club, anaboneraho gutangaza iby’imvune ye.

Ni igikorwa kinejeje gusurwa n’abantu bangana gutya. Ni igikorwa cy’indashyikirwa cyane byanejeje gusurwa n’abantu bangana gutya.

Ageze ku kutagaragara mu kibuga kuri ubu Sugira yagize ati: “Ni imvune itaranyoroheye gucika kw’igufa ntabwo biba byoroshye. Yari ameze ane abiri arashize ubu abiri ni yo nsigaje ngo ngaruke mu kibuga.

(Ndizera ko)Nzagaruka ndi ku rwego rwiza kugira ngo umusaruro banyitezeho nzawubahe”.

Sugira yavunikiye mu ikipe y'igihugu atari yakinira APR FC yari imaze kumusinyishaSugira yavunikiye mu ikipe y’igihugu atari yakinira APR FC yari imaze kumusinyisha
Rutahizamu wa APR FC yavuze ko azagaragara mu kibuga mu kwezi kwa mbere gusozwaRutahizamu wa APR FC yavuze ko azagaragara mu kibuga mu kwezi kwa mbere gusozwa

Ku ruhande rwa Online Fan Club biciye m’umwe mu bagize iri tsinda uzwi nka Nyiragasazi, batangaje ko na bo bakiriye neza iby’igaruka rya rutahizamu wabo.

Nyiragasazi yagize ati: “Twebwe nk’abafana ba APR FC turishimye ko Sugira Ernest atubwiye ko asigaje amezi abiri kuko dufite ikibazo cy’ubusatirizi mu ikipe.

Urebye indi myanya twari twarayujuje ariko kuza kwa Sugira bizaba byiza cyane, bibaye na byiza kurushaho na bariya bakinnyi batubwiye bakaza na mukeba ntiyazongera kugira icyo adutwara”.

Abafana bari baje kwifatanya na SugiraAbafana bari baje kwifatanya na Sugira
Nyiragasazi yatangaje ko bishimiye ko Sugira ari hafi kugaruka mu kibugaNyiragasazi yatangaje ko bishimiye ko Sugira ari hafi kugaruka mu kibuga

Tariki ya 10 Kamena ni bwo amakuru yagiye hanze ko Sugira Ernest yasinyiye ikipe ya APR FC nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Vita Club yari amazemo umwaka.

Ibi, byatumye uyu rutahizamu ahita ahamagarwa mu ikipe y’igihugu yiteguraga umukino wo kwishyura wa Uganda, hashakwa itike yo kuzitabira CHAN 2018 gusa ntiyahirwa kuko mu myitozo yitegura uyu mukino yaje kugongana n’umukinnyi akagira imvune ikomeye.

Andi mafoto y’iki gikorwa wakanda hano

Amafoto Hardi/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. sam

    Kuya 23-10-2017 saa 17:33'

    Iriya ni water melon, si idegede wamuntu we

  2. Ishimwe el jr

    Kuya 23-10-2017 saa 15:34'

    dushimiye abafana ba APR FC bagaragaje umutima wo gufasha rutahizamu wacu kdi twifurije sugira ernest kurwara ubukira ubundi akagaruka tugashwanyaguza ama kipe imana ibakubire kbx online fan club murabambere kbx!!

  3. lolo

    Kuya 23-10-2017 saa 09:49'

    Sha mwakoze ibintu byiza cyane, ubwo ni ubupfura pe, Imana izabakubire karindwi. Erega APR yabyawe n’Intwari namwe abafana ntimuzatenguhe abakurambere bahanze APR.

  4. Kigali

    Kuya 23-10-2017 saa 09:12'

    Mbega burya bwose Sugira yikundira amadegede n’imineke.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru