RUHAGOYACU.com

Sunrise FC yabonye ubuyobozi bushya bwahize gutuma itazongera kubaho by’amaburakindi

Sunrise FC mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yabonye ubuyobozi bushya nyuma y’ubw’inzibacyuho bwari bumazeho umwaka umwe, mu migabo n’imigambi hakaba harimo gushakira iyo kipe uburyo bwatuma ibaho mu buryo burambye kandi butari amaburakindi.

Si yo yonyine ariko Sunrise FC iri mu makipe yarushije andi ubukene muri uyu mwaka w’imikino ushize (2016-2017), aho uretse ibirarane by’imishahara, hari n’aho byageze abakinnyi kubona ifunguro ribatunga bikajya bibanza gukorerwa inama zitandukanye, byumvikanaga ko hari igihe bataribonaga buri munsi.

Sunrise FC yarangije umwaka w'imikino ari nta nkuruSunrise FC yarangije umwaka w’imikino ari nta nkuru

N’ubwo ikibazo kitari gishya muri iyo kipe, cyafashe indi ntera mu ntangiroro z’uwo mwaka, aho iyo kipe yahoze ari iy’Intara y’Iburasirazuba, yeguriwe Akarere ka Nyagatare, ndetse akimurirwa ibirindiro ikava i Rwamagana ijya muri ako Karere.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo iyo kipe yahinduye ubuyobozi bwari busanzwe burangajwe imbere na Ndungutse Jean Bosco wari Perezida, ahita aba Visi Perezida wa kabiri ku buyobozi bwatorewe Padiri Patrice Ntirushwa.

Kahangwa Frank, Umunyamabanga mukuru wa Sunrise FC yatangarije RuhagoYacu ko gushyiraho ubuyobozi bushya byatewe n’uko ubwari busanzweho bwari inzibacyuho.

Ati “Impamvu yatumye ubuyobozi buhinduka ni uko ubuyobozi bwari busanzweho bwari ubw’agateganyo, yari yaragiyeho kugirango ifashe ikipe yari ivuye i Rwamagana ije kuba i Nyagatare. Komite yagiyeho ubu ni iya burundu.”

Ikipe ya Sunrise FC yagiye ihirahira guterwa mpaga abakinnyi banze kuza gukina batabanje guhembwaIkipe ya Sunrise FC yagiye ihirahira guterwa mpaga abakinnyi banze kuza gukina batabanje guhembwa

Yakomeje avuga ko manda y’iyi komite yatowe igenwa na n’amategeko shingiro (Status) y’ikipe ya Sunrise FC, gusa ngo imigabo n’imigambi abatowe bafite ni ugushakira iyo kipe uburyo bwo kubaho neza kandi mu buryo burambye.

Ati “Abayobozi bajyaho hari ibibazo byagaragaraga mu ikipe, nk’ikibazo cy’amafaranga yaburaga cyane no guhemba nabi, abakinnyi ntabwo bari babayeho neza. Abayobozi batowe bagaragazaga ko bagiye kubikemura, abakinnyi bagahemberwa ku gihe kandi bakabaho neza.”

Iyi kipe yasoje umwaka wa shampiyona 2016-2017 ku mwanya wa 9 muri Azam Rwanda Premier League, ariko ngo uwo mwanya si mwiza kuko bari bafite intego yo kuza mu makipe ane ya mbere, icyo na cyo kikaba ari kimwe mu bizakorwaho mu mwaka utaha w’imikino.

Imikino imwe n'imwe bayiteguraga nabi kubera kutabona ifunguro rya buri munsiImikino imwe n’imwe bayiteguraga nabi kubera kutabona ifunguro rya buri munsi

Abayobozi bashya ba Sunrise FC:

Perezida: Padiri Patrice Ntirushwa
Visi Perezida wa mbere: Habineza Rongin
Visi Perezida wa kabiri: Ndungutse Jean Bosco (yari Perezida muri komite icyuye igihe)
Umunyamabanga Mukuru: Kahangwa Frank

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ghuh

    Kuya 18-07-2017 saa 15:42'

    Courage sunrise fc, dore Presidant Kagame abahaye n:ikibuga cyiza, muzamukire umupira anezerezwe no kuba yarafashije abagabo.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru