RUHAGOYACU.com

Sunrise izagenerwa ingengo y’imali ya miliyoni 150 n’akarere ka Nyagatare

Ikipe ya Sunrise yahoze ari ikipe y’intara y’iburasirazuba ubu ikaba yarahawe akarere ka Nyagatare, izaganerwa amafaranga agera kuri miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka utaha w’imikino.

Iyi kipe yahuye n’ingorane zikomeye mu mwaka ushize w’imikino, zaturutse ku bibazo by’umutungo. Kuri ubu ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko ibi bibazo bizagabanuka, kuko akarere kemeye kuzafasha iyi kipe.

" Ntabwo byari ibihe byoroshye mu mwaka ushize w’imikino kuko ikibazo cy’amikoro cyaratugonze, bituma ikipe ititwara neza uko byari biteganyijwe." Rebero Emmanuel umunyamabanga mukuru wa Sunrise.

" Ubu akarere kazamuye amafaranga kagombaga guha ikipe ya Sunrise kugira ngo ibashe guhangana n’andi makipe akomeye hano mu gihugu, inaheshe ishema akarere ka Nyagatare muri rusange."

JPEG - 291.5 kb
Sunrise FC yahuye n’ibibazo bikomeye umwaka ushize, isoza ku mwanya wa 9

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko akarere kazagenera ikipe ya Sunrise miliyoni 150 mu ngengo y’imali ya 2017/2018.

Abayobozi b’ikipe ya Sunrise bagateganya kandi ko bazakora ubuvugizi mu baturage b.’akarere ka Nyagatare bagashakira iyi kipe andi mikoro, ku buryo miliyoni zirenga gato /200 z’amafaranga y’u Rwanda ari zo iyi kipe izakoresha muri 2017/2018.

Sunrise mubyo yifuzaga bya mbere harimo kugumana umutoza Cassa Mbugo wari umaze amezi macye atoza iyi kipe, ndetse hakaba hari n’ibiganiro uyu mutoza yari yagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, akamwizeza ko Sunrise y’umwaka utaha iraba ifite isura itandukanye na Sunrise ya 2016/17.

JPEG - 166 kb
Cassa Mbugo ashobora kuva muri aya mabara ya move ya Sunrise akambara umuhondo n’umukara umwaka utaha

Gusa iyi kipe ishobora gutakaza uyu mutoza wifuzwa cyane n’ikipe ya Mukura VS, binashoboka ko yasinya amasezerano kuri uyu wa gatanu.

Sunrise FC yarangije ku mwanya wa 9 muri shampiyona iheruka, inasezererwa muri 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’amahoro.

Iyi kipe imaze imyaka 3 mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ndayizeye Isaie

    Kuya 7-07-2017 saa 14:38'

    Ntamafaranga Twabaha Ikipe Yacu Ni Nyagatare Fc Nubwo Bayihunza Akokagabirano Ntitugashaka


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru