RUHAGOYACU.com

Sunrise yahawe miliyoni zisaga eshatu, ikererwa iminota 15 birangira inganyije na APR FC 0-0

Ikipe ya Sunrise habuze gato ngo itererwe mpaga ku kibuga cyayo, ubwo yakiraga APR FC ku mukino wa 1/8 cy’irangiza w’irushanwa ry’igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka.

Sunrise byageze ku isaaa 15:30 itari yagaragara ku kibuga cya Nyagatare, yaje kwemera gukina na APR FC umukino w’uyu munsi nyuma yaho ubuyobozi bwemeye gutanga amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atandatu(2 600 000Frw), bivuze ko buri mukinnyi yaje guhabwa ibihumbi 100 barakunda bajya mu kibuga.

Ndungutse Bosco uyobora Sunrise we yari yahageze mbere y'abakinnyiNdungutse Bosco uyobora Sunrise we yari yahageze mbere y’abakinnyi
Aho Sunrise icumbitse...Aho Sunrise icumbitse...
Abakinnyi bavuga ko muri iyi nzu bafashwe nabi bitavugwaAbakinnyi bavuga ko muri iyi nzu bafashwe nabi bitavugwa
Umutoza Cassa yari yumiwe yiyicariye ategereje uko biri burangireUmutoza Cassa yari yumiwe yiyicariye ategereje uko biri burangire

Ruhagoyacu yari yanditse ko abakinnyi ba Sunrise bari bavuze ko badakina umukino wa APR FC, mu gihe cyose ubuyobozi bw’iyi kipe budashoboye kubaha ibirarane by’ amezi atatu bwari bubabereyemo.

Serumogo Ally, kapiteni wa Sunrise FC yari yavuze ko we na bagenzi be babayeho nabi cyane ku buryo batabona n’amafunguro ku buryo buhoraho, bagashengurwa n’uko iyo kipe imaze amezi atatu itabahemba kandi umwaka wa shampiyona urimo ugana ku musozo.

Uyu mukino wakerereweho iminota 20 kubera iyi kipe yari yanze kuza, kera kabaye waje gutangira aho iyi kipe ya Cassa Mbungo yatinze kwinjira mu mukino ku mpamvu zumvikana, cyane ko abakinnyi bayo batari babonye umwanya wo kwishyushya.

APR FC ni yo yabonye amahirwe yo kuba yabona igitego, gusa ba rutahizamu bayo barimo Issa Bigirimana na Muhadjili hamwe na Nshuti na Iramboa bagiye mu kibuga basimbuye, bose birangira badafunguye amazamu.

Abafana ba APR FC ntacyo byari bibabwiyeAbafana ba APR FC ntacyo byari bibabwiye
Abafana ba Sunrise bo bari banze kwinjira bumva ko umukino utakibayeAbafana ba Sunrise bo bari banze kwinjira bumva ko umukino utakibaye

Umukino wo kwishyura, biteganyijwe ko uzabera i Kigali kuri uyu wa gatandatu, aho amakuru ava i Nyagatare avuga ko nubundi bishobora kurangira iyi kipe itaje i Kigali mu gihe cyose abakinnyi badahawe amafaranga bishyuza ikipe.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Mutari

    Kuya 12-05-2017 saa 10:41'

    Sha murasetsa koko gasenyi nakanya yibagiwe inshuro gitinyiro yabahetse kuki mwibagirwa vubakoko gusa mubyukuri nshuti dufatanije gukunda APR twemereko dufite ikibazo cyabashaka ibitego Reba PRC uko byagenze nubu birongeye abayobozi bacu bakwiye kudukiza agasuzuguro Kuko ntitwakamenyereye naho Camarade uvugango ntagitutu bashyize kumutoza nawe bazamuvaneho umutoza wikipe yacu ategetswe gutwara ibikombe bafana rero twihangane mulisa agiye kurangiza contract yasinyanye na apr

  2. dina

    Kuya 11-05-2017 saa 08:17'

    hahaha, Apr c ngo yirangayeho, ngo yari gutsinda, wibwira ko yabyanze ko ari uko itari ibishoboye.

  3. aimable

    Kuya 11-05-2017 saa 07:07'

    courage basore bacu. tuzagakubitira ikigali naho burozi fc yo muyihorere irabizi ko ivuga ibigambo gusa twahura tukababura banyagiwe n’amarangi yacuyutse

  4. ema

    Kuya 11-05-2017 saa 06:41'

    Usibye kubaseka ntakindi umuntu yabamarira nonese byagenze gute?ibyakaboko bite?none ko mutsindwa mutagiye muri v8?mufite bus mufite ibikombe nyamukandagira mukibuga kikasa imitutu gitinyiro,nibindi ukurikije ukuntu mwishyira hejuru mubushorishori mwagombye kujya mutsinda ibitego100 ngo gitinyiro?ha.ha.ha muzi kwiyemera kdi muciriritse

  5. Venuste Niyotwagira

    Kuya 10-05-2017 saa 19:07'

    APR. oye oyeeeeee!ibitego3 nibyinshi rwose sinziko Sanrise yabyishyura nubwo tudakinnye tazagera kumukino wanyuma twihambe kuri ya kipe yimana.ahhhhhhhhhhhh!

  6. Janson

    Kuya 10-05-2017 saa 19:02'

    Igikona nikihangane kuko nicya mahoro nicya Gikundiro .muzasohoka muri aba 2 Rayon ibahaye refty.

  7. MUGABO

    Kuya 10-05-2017 saa 18:24'

    APR yirangayeho yagombaga gutsinda.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru