RUHAGOYACU.com

Sunrise yarangije kumvikana n’umusimbura wa Cassa Mbungo

Ikipe ya Sunrise yo mu burasirazuba bw’u Rwanda yarangije kumvikana na Gatera Alphonse ngo aze asimbure Cassa Mbungo Andre ku butoza bw’iyi kipe ibarizwa i Nyagatare.

Gatera Alphonse watozaga Rwamagana mu minsi yanyuma ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mwaka ushize, yari amaze iminsi mu biganiro n’iyi kipe aho kuri ubu barangije kumvikana na yo hakaba hasigaye gushyira umukono ku masezerano nkuko yabitangarije Ruhagoyacu.

Gatera wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda ngo hari byinsihi Sunrise imwitezehoGatera wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda ngo hari byinsihi Sunrise imwitezeho

Gatera yagize ati: “Ni byo twaravuganye turumvikana. Hari utuntu twanyuma twari dusigaye bari bantumye ariko urebye bisa nk’ibyarangiye”.

Iyi ntabwo ari inshuro ya mbere Sunrise ishaka gukorana na Gatera, kuko ubwo Habimana Sosthene yasozaga amasezerano muri yo, iyi kipe yari yifuje gukorana na Gatera Alphonse gusa biza kurangira bahaye akazi umunyanigeria Ideh Chidi Andrew byaje kurangira binaniye.

Uyu mutoza mushya wahoze mu ikipe ya Espoir, afite akazi ko kongera kugarura Sunrise mu ruhando rw’amakipe akomeye mu Rwanda, dore ko ubuyobozi bwayo bushya bwahize ko ibibazo byari byayiranzwemo umwaka ushize bitazongera kugaragara uyu mwaka.

Sunrise irifuza kwitwara neza kurusha uko yabikoze umwaka ushizeSunrise irifuza kwitwara neza kurusha uko yabikoze umwaka ushize

Twashatse kuvugana n’ubuyobozi bwa Sunrise ku bijyanye na byinshi kuri uyu mutoza mushya, gusa umuvugizi w’iyi kipe akaba yari ahuze ubwo twandikaga iyi nkuru

Iyi kipe yasoje umwaka wa shampiyona 2016-2017 ku mwanya wa 9 muri Azam Rwanda Premier League, ariko ngo uwo mwanya si mwiza kuko bari bafite intego yo kuza mu makipe ane ya mbere, icyo na cyo kikaba ari kimwe mu bizakorwaho mu mwaka utaha w’imikino.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!