RUHAGOYACU.com

Tady Etekiama (Birori Dady) muri 30 bazavamo umukinnyi mwiza mu bakina muri Afurika

Tady Etekiama wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ ari ku rutonde rw’abakinnyi 30 bazavamo uwahize abandi bakina hano ku mugabane wa Afurika mu 2017, igihembo kizatangwa tariki ya 4 Mutarama umwaka utaha.

Kuri uyu wa Gatatu, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 30 bakina imbere ku mugabane wa Afurika, aba bazavamo uwitwaye neza kurusha abandi mu mwaka wa 2017.

Tady Etekiama wamenyekanye mu Rwanda nka Dady Birori mbere yo kwambura ubwenegihugu bw’ubunyarwanda mu 2015, ari kuri uru rtutonde nyuma yo kwigaragaza mu ikipe ya AS Vita Club y’iwabo muri Congo Kinshasa.

Etekiama (11) yishimira igitego na Emery Bayisenge na Ndahinduka Michel mu AmavubiEtekiama (11) yishimira igitego na Emery Bayisenge na Ndahinduka Michel mu Amavubi

Umugande Denis Onyango ufite iki gihembo cy’umwaka ushize na we ari muri 30 batangajwe uyu munsi, aho ahanganye n’abandi barimo : Mohamed Ounnajemna Achraf Bencharki ba Wydad Casablanca na Ali Maaloul, Ahmed Fathi na Junior Ajayi ba Al Ahly, amakipe yombi yageze ku mukino wa nyuma wa CAF Champions League.

Mu bakinnyi bakomeye batagaragaye kuri uru rutonde harimo Aristide Bance ukomoka muri Burkina Faso hamwe n’umunya-Tunisia Mohamed Amine Ben Amor ukinira Etoile du Sahel.

Uzegukana iki gihembo cy’umukinnyi mwiza mu bakina muri Afurika, azamenyekana tariki ya 4 Mutarama 2018 mu muhango wo gutanga ibihmbo bya CAF uzabera i Accra muri Ghana.

Abatoza b’amakipe y’ibihugu 54 bigize CAF, abagize komisiyo ya tekinike, na bamwe mu bahagarariye ibitangazamakuru nibo bazatora.

Umunyezamu wa Uganda; Onyango ni we wari wabaye umukinnyi w'umwaka mu bakina kuri uyu mugabaneUmunyezamu wa Uganda; Onyango ni we wari wabaye umukinnyi w’umwaka mu bakina kuri uyu mugabane

Urutonde rw’abakinnyi 30 bazavamo uwahize abandi mu bakina hano ku mugabane wa Afurika

  • 1. Achraf Bencharki (Maroc & Wydad Athletic Club)
  • 2. Ahmed Fathi (Egypte & Al Ahly)
  • 3. Alkhaly Bangoura (Guinée & Etoile du Sahel)
  • 4. Ali Maaloul (Tunisie & Al Ahly)
  • 5. Aristide Bance (Burkina Faso & Al Masry)
  • 6. Ayman Majid (Maroc & FUS Rabat)
  • 7. Aymen Mathlouthi (Tunisie & Etoile du Sahel)
  • 8. Ben Malango (RD Congo & TP Mazembe)
  • 9. Dean Furman (Afrique du Sud & Supersport United)
  • 10. Denis Onyango (Ouganda & Mamelodi Sundowns)
  • 11. Elsamani Saadeldin (Soudan & Al Merreikh)
  • 12. Fackson Kapumbu (Zambie & Zesco)
  • 13. Fawzi Chaouchi (Algérie & MC Alger)
  • 14. Geoffrey Serunkuma (Ouganda & KCCA)
  • 15. Jeremy Brockie (Nouvelle-Zélande & Supersport)
  • 16. Junior Ajayi (Nigeria & Al Ahly)
  • 17. Karim Aouadhi (Tunisie & CS Sfaxien)
  • 18. Mohamed Meftah (Algérie & USM Alger)
  • 19. Mohamed Ounnajem (Maroc & Wydad Athletic Club)
  • 20. Muaid Ellafi (Libye & Ahly Tripoli)
  • 21. Nasr Eldin Ahmed (Soudan & Hilal Obeid)
  • 22. Oussama Darfalou (Algérie & USM Alger)
  • 23. Percy Tau (Afrique du Sud & Mamelodi Sundowns)
  • 24. Sabelo Ndzinisa (Swaziland & Mbabane Swallows)
  • 25. Saber Khalifa (Tunisie & Club Africain)
  • 26. Saladin Said (Ethiopie & Saint George)
  • 27. Sylvain Gbohouo (Cote d’Ivoire & TP Mazembe)
  • 28. Tady Etekiama (RD Congo & AS Vita)
  • 29. Taha Yassine Khenissi (Tunisie & Esperance)
  • 30. Tarek Hamed (Egypte & Zamalek)
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Gasenyi

    Kuya 7-11-2017 saa 22:23'

    Baratwiba rwose kuki hatarimo Pierrot, Kamara, Diarra cg Caleb Koko ?

  2. Iraguha

    Kuya 2-11-2017 saa 11:58'

    Daddy Birori bazamugarure mu mavubi kuko arakaze

  3. Iraguha

    Kuya 2-11-2017 saa 10:53'

    Daddy Birori bazamugarure mu mavubi kuko arakaze

  4. jp

    Kuya 1-11-2017 saa 20:41'

    Ahhhhhhhhhh gasenyi yagiye kwisoko rikomeye mubanyamahanga ko ntanumwe mbona muraba 30 ? Kandi wavuga ngo bagura imifungo barakara ! ndahamyako APR arimbere ikijya kwisoko ntiharikuburamo nka 2 . Rayon tuvekwizima kuko nabo tuzana bameze nkabiwacu.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru