RUHAGOYACU.com

Tchabalala, Savio Nshuti n’abandi batatu bashya kuri Lisite Rayon Sports izajyana muri CAF

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi izakoresha kuva mu kwezi kwa mbere, bagaragaraho Nshuti Dominique Savio wakiniraga As Kigali ndetse Hussein Tchabalala w’ikipe y’Amagaju.

Aba bakinnyi bakaba barangije gutangwa ku rutonde iyi kipe yagejeje muri Ferwafa, runagaragaraho abandi bakinnyi batatu baturutse muri Congo Kinshasa, Malawi na Zambia ndetse na Ismaira Diarra wari ugitegereje ko isoko ryongera gufungurwa ngo yemererwe gukina mu Rwanda.

Tchabalala w'Amagaju yifuzwaga n'amakipe nka Kiyovu SportsTchabalala w’Amagaju yifuzwaga n’amakipe nka Kiyovu Sports

Rayon Sports ikaba yarongeyemo ingufu mu rwego rwo kuzitwara neza mu marushanwa nyafurika yaba Champions League cyangwa se Confederation Cup mu gihe bidakunze muri iryo rushanwa rya mbere. Iyi kipe ikaba ifite mu nzira Lydia Ludic yo mu Burundi yayisezerera igahura na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’epfo yayisezerera ikerekeza mu matsinda na ho yatsindwa ikagana iya Confederation Cup.

Ibi byatumye itangira gushakisha abakinnyi bayifasha muri uru rugendo harimo abanyamahanga baturuka mu bihugu byo muri Afurika y’amajyepfo ndetse n’abandi bo mu Rwanda. Ibi umunyamabanga w’iyi kipe Itangishaka Bernard King akaba yabitangarije muri Rayon Time kuri uyu wa gatanu.

Yagize ati: “Twari dufite abakinnyi bake ndetse hari n’abandi bavunitse. Ubwo rero byabaye ngombwa ko dushakisha ahandi ngo twongeremo ingufu.

Hari abakinnyi twavuganye barimo Savio(Nshuti) na Tchabalala, hari n’abo tukivugana kugeza ubu. Gusa ntabwo twari twatangaza urutonde rwanyuma”.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu kuva muri Ferwafa ni uko muri kino gitondo ari bwo Rayon Sports yagejeje urutonde kuri iri shyirahamwe rugaragaraho abo bakinnyi bombi, ngo ibe yarwohereza muri CAF nk’abakinnyi izifashisha muri aya marushanwa nyafurika.

Savio Nshuti ngo yumvikanye na Rayon Sports nubwo APR FC na yo yamushakagaSavio Nshuti ngo yumvikanye na Rayon Sports nubwo APR FC na yo yamushakaga

Ku bisanzwe tariki ya 31 Ukuboza ni yo tariki ntarengwa amakipe aba agomba kuba yagejeje urutonde rw’abakinnyi azakoresha mu marushanwa yo kuri uyu mugabane aho ashobora kuba yanakongeramo abandi kugeza tariki ya 31 Mutarama gusa uwo yongeyemo akamutangira amafaranga.

Kuba iyi tariki izahurirana n’iminsi y’ikiruhuko rero, bivuze ko amakipe ya APR FC na Rayon Sports agomba kurara agejeje uru rutonde muri Ferwafa na yo ikarutanga muri CAF.

Aba bakinnyi bombi Rayon Sports irimo kuvugana na bo ariko amakipe yabo akaba kugeza uyu munsi atari yemeza ko yabahaye uburenganzira bwo gusohoka mu makipe bakinira.

Savio Nshuti yaraye asheshe amasezerano na As Kigali ashinja kutamuha ibyo bumvikanye, ikintu iyi kipe ihakana yivuye inyuma mu gihe ku ruhande rw’Amagaju na bo bavuga ko Tchabalala wabatsindiye ibitego 12 mu mwaka ushize wa shampiyona bakimufata nk’umukinnyi wabo kandi nta kipe n’imwe bavuganye na yo.

Rayon Sports ishobora kuzabanzamo ku mukino w'umunsi wa 11 na APR FCRayon Sports ishobora kuzabanzamo ku mukino w’umunsi wa 11 na APR FC

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. eric

    Kuya 31-12-2017 saa 05:54'

    bavandi nimushaka mujye muceceka kuko rayon itangira muyikasa bikarangira ibikozeneza kandi bayiseka mumwaye

  2. Rayon

    Kuya 30-12-2017 saa 15:57'

    Hanyuma se hari uwari waza kukuguza ayo guhemba? ubu se rayon siyo kipe yagize abakinnyi beza muri Azam premier league! Savio se ko yamaze 2ans muri iyo kipe wita ko ikennye nyamara muyo wita ko ikize bikaba byarabananiye ku mu managing in only 6 months! wakagombye gutekereza mbere yo kwandika ubusa.

  3. KARIWABO

    Kuya 30-12-2017 saa 13:24'

    njya nkunda kumva amagambo yaba rayon yubwiyemezi gusa atajya amara kabiri. ubuse SAVIO wananiye ikipe ikize nka AS KIGALI murumva muzabasha kumuha ibyo yashakaga nubundi musanzwe musanganywe inzara yo mu maraso itazanabavamo? njye mbona mwagakwiriye kumenya uko rayon ireshya kuko kugira ngo mumare byibura igihembwe nta matiku mufite ntibibaho, iyo bitabaye imishahara y’abakinnyi, biba restaurant mwikopeshamo, cyangwa se gusubiranamo kw’abayobozi bitihi se ngo umutoza bla bla bla, rero mwagakwiriye kujya mwigurira abakinnyi ba 500k batazabasaza.
    murakoze

  4. knc

    Kuya 30-12-2017 saa 09:34'

    Ariko bavandi ko mwibagirwa ko dufite :Rwatubyaye ,Yusuf ,Angel ?

  5. ALBERT

    Kuya 30-12-2017 saa 06:02'

    TCHABALALA NABWO YAKWICAZA SHASSIR. DIARRA 9 SHASSIR 10

  6. twesigye safi bakayoko abduulkarim

    Kuya 30-12-2017 saa 01:19'

    hhhhhh naringize ngo wabaye karekezi gsa narimbonye ubirimo neza gsa jado thx ngewe ukobyumva 1 bakame 2manzi 3 rutanga 4 mutsinzi 5 mugabo 6 piero el maestro 7 djabel 8 yannick a k a shusho yaba toto 9 diara a k a gifaru ronardo umwase 11 careb a k a musonda 10 shassir a k a umurashi

  7. Ahmad

    Kuya 29-12-2017 saa 22:15'

    tugiye gufata abigikona cyagize imbata kuko ahumutindi yanitse ntiriva nawe se draw 5 waba urimubiki twebwe turashaka kubashyira kumunzenze bakawumenyera batwumvimirindi bagakusha bakagira bati ba boss tubogereze inkwetora?? cg tuzihanagure boss?? amazi ntakiri yayandi hhhh mutuze mutwumve iyuryoshye uburyoshye niyugenda ububyumvaaa

  8. patrick

    Kuya 29-12-2017 saa 21:59'

    Nukuri iyi affair ni ninziza pe! Gusa njye mbona rayon ivuyemo kare abanyamahanga bayibera umutwaro

  9. ahmed med

    Kuya 29-12-2017 saa 21:39'

    ohhh rayo dukorere deal ubundi bazatwumva tu naho savio yaba agarutse murugo pe

  10. Paco

    Kuya 29-12-2017 saa 19:56'

    Barcelona cg Real Madrid uvuga ubanza ari iziwanyu munzu...

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru