RUHAGOYACU.com

Tchabalala yerekeje muri Rayon Sports kuri Miliyoni 7 na Mugisha Gilbert

Ikipe ya Rayon Sports itangaza ko yarangije kumvikana n’Amagaju k’uwari rutahizamu wayo Hussein Tchabalala ugomba gukinira iyi kipe yambara ubururu mu myaka ibiri iri imbere.

RuhagoYacu, yari yanditse mbere ko Rayon Sports yashyize uyu musore w’imyaka 25 ku rutonde rw’abakinnyi izifashisha mu mikino ya CAF Champions League izahagarariramo u Rwanda guhera mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka.

Ubwo iyi nkuru yajyaga hanze, ubuyobozi bw’Amagaju bwari bwatangaje ko nta kintu na kimwe bavuganye na Rayon Sports gusa kera kabaye izi mpande zaje kugirana ibiganiro ndetse birangira bagize aho bahurira nkuko Paul Muvunyi perezida wa Rayon Sports yabitangaje.

Yagize ati : “Twarangije kumvikana n’Amagaju. Kuri ubu turi kuganira n’umukinnyi ku giti cye kugira ngo twumve ibyo yifuza kugira ngo abe yashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri”.

Mugisha Gilbert utarigaragaje cyane muri Rayon Sports, agiye gutizwa mu ikipe y'AmagajuMugisha Gilbert utarigaragaje cyane muri Rayon Sports, agiye gutizwa mu ikipe y’Amagaju

Amakuru agera kuri RuhagoYacu, avuga ko Rayon Sports yishyuye Amagaju miliyoni eshanu ngo agure amasezerano y’amezi atandatu yari asigaye ku masezerano ya Tchabalala, mu gihe iyi kandi yemeye guhita itanga Mugisha Gilbert yakuye muri Pepiniere, agatizwa Amagaju mu gihe cy’umwaka.

Uretse ibi, Rayon Sports ikaba izishyura agera kuri miliyoni ebyiri uyu mukinnyi ndetse agahabwa umushahara w’ibihumbi 500 ku kwezi.

Uretse uyu mukinnyi, nkuko RuhagoYacu yari yabitangaje ikipe ya Rayon Sports ikaba iri no mu nzira zo gusinyisha Dieu Merci guturuka muri Congo Kinshasa, ndetse na rutahizamu barangiwe na Lomami Jean, Chitoshi Mukuma guturuka muri Zambia akaba ari mu nzira ziza muri iyi kipe yahoze i Nyanza.

Rayon Sports yiteze byinshi kuri rutahizamu mushya TchabalalaRayon Sports yiteze byinshi kuri rutahizamu mushya Tchabalala

Undi mukinnyi iyi kipe yifuzaga ni Nshuti Savio gusa amakuru atugeraho avuga ko hakiri inzira ndende ngo abamuhagarariye bumvikane na Rayon Sports, mu gihe As Kigali ikimubara nk’umukinnyi wayo.

Rayon Sports ikaba yarongeyemo ingufu mu rwego rwo kuzitwara neza mu marushanwa nyafurika yaba Champions League cyangwa se Confederation Cup mu gihe bidakunze muri iryo rushanwa rya mbere.

Iyi kipe ikaba ifite mu nzira Lydia Ludic yo mu Burundi yayisezerera igahura na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’epfo yayisezerera ikerekeza mu matsinda na ho yatsindwa ikagana iya Confederation Cup.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Jah

    Kuya 3-01-2018 saa 13:24'

    Imana itugirire Neza Mukuremo Lydia muze Pretoria, Ndabategereje nzafata. Nkubuye Gikundiro Sana.

  2. Karangwa patrick

    Kuya 3-01-2018 saa 13:13'

    Naze dutware ibikombe kuko nabyo turabikeneye muri Rayon sport yacu

  3. Karangwa patosi

    Kuya 3-01-2018 saa 13:03'

    Nazi akore icyinyuranyo mubataka ba Rayon sports kuko rayon yarangwaga na attack ikomeye

  4. Karangwa patosi

    Kuya 3-01-2018 saa 12:58'

    Nazi akore icyinyuranyo mubataka ba Rayon sports kuko rayon yarangwaga na attack ikomeye

  5. Nshiyimana J.Nepo

    Kuya 3-01-2018 saa 12:26'

    turishimye cyane Ndi Nairobi nishimiye komuhora mutekereza uburyo ikipeyacu ikomeza kandika amateka muri Africa, Bayobozi murashoboye nukuri mukomereze aho abomutuzaniye nifatanya na Diyara wacu bazabikara ntakabuza umutoza mwiza. nibyagaciro kuba Rayon Imana ibarinde.

  6. Mauricious

    Kuya 3-01-2018 saa 09:59'

    Tchabalaal tumuhae ikaz mur Rayon Sport

  7. John

    Kuya 3-01-2018 saa 08:09'

    Rwose nibyo uwo mukinnyi yarakenewe cyane kuko dukeneye agataka kandi nagura nabo dufite bizagenda neza cyane azabikora

  8. kaka

    Kuya 3-01-2018 saa 07:10'

    byiza cyane bayobozi bacu tubarinyuma, Xavio nawe igihe nikigera azagaruka murugo. umwaka mushya muhire wa 2018 ku barayons bose.

  9. pascal

    Kuya 3-01-2018 saa 06:38'

    thank you presida paul muvunyi nibyiza gutekereza kuruhando mpuza mahanga kuko numutoza dufite azi agaciro kimikino mpuza mahanga ,abonye ibyo akeneye yagera kure hashoboka .komereza aho kbsa

  10. pascal

    Kuya 3-01-2018 saa 06:35'

    thank you presida paul muvunyi nibyiza gutekereza kuruhando mpuza mahanga kuko numutoza dufite azi agaciro kimikino mpuza mahanga ,abonye ibyo akeneye yagera kure hashoboka .komereza aho kbsa

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru