RUHAGOYACU.com

Tidiane Kone yerekeje muri NAPSA Stars yo muri Zambia

Uwari rutahizamu w’ikipe y Rayon Sports Tidiane Kone, yarangije gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri asinyira ikipe ya NAPSA Stars yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Zambia.

Tidiane Kone yari amaze iminsi adahabwa umwanya mu ikipe ya Rayon Sports dore ko atigeze ashimwa na Karekezi Olivier nyuma yo guhabwa iyi kipe y’i Nyanza. Ibi byatumye bivugwa ko ashobora gutizwa mu ikipe ya Musanze ariko birangira bidakunze nyuma yo kunanirwa kumvikana ku mushahara.

Kone mu myitozo ye yanyuma muri Rayon Sports(Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)Kone mu myitozo ye yanyuma muri Rayon Sports(Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)

Uyu munyamali wari umaze umwaka n’igice mu ikipe ya Rayon Sports, byaje kurangira ashakiwe ikipe n’ushinzwe kumushakira akaryo, wamujyanye mu gihugu cya Zambia ni ko gushimwa asinya imyaka ibiri mu ikipe ya NAPSA Stars.

Uyu, bikaba biteganyijwe ko azagaruka mu Rwanda akishyura Rayon Sports amadorali 2500 bihwanye n’amasezerano yari asigaranye muri iyi kipe y’i Nyanza imaze kugura abakinnyi bane bo kumusimbura ku mwanya we.

Tidiane Kone yagiye atsindira Rayon Sports ibitego by'ingenzi nk'aha i Musanze(Foto Hardi/RuhagoYacu)Tidiane Kone yagiye atsindira Rayon Sports ibitego by’ingenzi nk’aha i Musanze(Foto Hardi/RuhagoYacu)

Kone Tidiane yasinyiye Rayon Sports mu kwezi kwa kabiri kwa 2017 aturutse mu ikipe ya Djoliba yo mu gihugu cya Mali. Uyu byari byitezwe ko azatera ikirenge mu cya bagenzi be b’abanyamali bakiniye Rayon, byarangiye adashoboye kwigaragaza bihagije nubwo yayitsindiye igitego cy’intsinzi ku mukino wa Bugesera.

NAPSA Stars F.C ni ikipe idafite ibigwi bikomeye mu gihugu cya Zambia aho umwaka ushize yari yarangije ku mwanya wa karindwi n’amanota 58 mu mikino 38. Iyi kipe ibarizwa mu murwa mukuru wa Lusaka, ntabwo iregukana igikombe cya shampiyona, gusa mu mwaka wa 2012 yegukanye Barclays Cup.

Napsa Stars yasinyishije Kone yambara ukuNapsa Stars yasinyishije Kone yambara uku
Kone yasinye imyaka ibiri muri NapsaKone yasinye imyaka ibiri muri Napsa

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. erick

    Kuya 20-01-2018 saa 20:46'

    sha uwanyereka uwaguhaye uburere uziko urimbobo pepe

  2. faraswa

    Kuya 20-01-2018 saa 19:14'

    kene urugendo ruhire uzabereke ko ushoboye imana bigufashemo.

  3. Venuste Niyotwagira

    Kuya 20-01-2018 saa 12:08'

    Gasore wa ruzingo weee! cunga umunwa wawe wa ntumbi we!

  4. modeste

    Kuya 20-01-2018 saa 11:59'

    kone tukwifurije amahirwe ahugiye imana iguherecyeze kandi uzabimariremo abanyamashyari nimitima mibi ntibabura sitala amano

  5. pazos

    Kuya 20-01-2018 saa 09:51'

    Ariko uyu ngo ni gasore mwazareretse gutambutsa ibitekerezo bye ko asigaye ateye isesemi

  6. mm

    Kuya 20-01-2018 saa 09:27'

    ndumva nawe uri ngunda or gisambo kumunwa ushobora kuba warabibuze ntimukababazwe niterambere ryumuntu swii sha

  7. habimana

    Kuya 20-01-2018 saa 08:40'

    Nubwo utadutsindiye ibitego ukaduhombera.uzahirwe naho ugiye.Aba rayon ntacyo tugushinja. Waduhaue ibyo ufite. Ahubwo ndagaya abakuzanye muri rayon. Abantu bagura abakinnyi bajye babanza bashishoze.

  8. alias

    Kuya 20-01-2018 saa 08:30'

    wowe Gasore niba utafite akabazo mu mutwe uri umunyeshyari ribi! uratuka umuntu utanakumva !
    ubwo se uramutukira iki? ibyo akora kobutabigeraho!

  9. knc

    Kuya 20-01-2018 saa 06:41'

    Ibi bintu nibyiza kbs!

  10. gasore

    Kuya 20-01-2018 saa 06:15'

    mbegaaaaa ubuse iyikipe bibyegutya bayiha ikikinyurane ngonumwataka umve cyakora abantu barahangikwa arko noneho iyikipe bagurishijemo ngunda wa2 ngoni kigiyane kone gisambo


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru