RUHAGOYACU.com

Tuyisenge avuga ko hagize ikipe mu Rwanda imuha ibyo yifuza yaza kuyikinira

Rutahizamu w’umunyarwanda Tuyisenge Jacques ukinira ikipe ya Gor Mahia mu gihugu cya Kenya, atangaza ko ashobora kuba yagaruka gukina mu Rwanda hagize ikipe babasha kunvikana ikamuha ibyo yifuza.

Uyu musore uri kwitwara neza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Kenya, kuri ubu amaze gutsindira Gor Mahia ibitego 9 muri shampiyona, akaba arushwa ibitego 2 n’umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mur shampiyona.

" Meze neza cyane mu mikino yo kwishyura ugereranije n’uko byari byifashe mu mikino ibanza y’uyu mwaka w’imikino." Tuyisenge Jacques aganira na RuhagoYacu.com.

" Nari natangiranye invune nyinshi, preseason nyikora nabi cyane, ariko ubu bimeze neza ntabwo ari bibi ku ruhande rwanjye."

Uyu mukinnyi wageze muri Gor Mahia avuga ko icyo ahanze amaso muri iyi minsi ari ugushaka uko bakwegukana igikombe cya shampiyona, dore ko umwaka ushize bacyambuwe na Tusker baherutse gutsinda ibitego 2-0 ku wa 6 w’icyumweru gishize.

JPEG - 174.2 kb
Jacques Tuyisenge amaze gutsinda ibitego 9 muri uyu mwaka w’imikino

" Dusigaje imikino 9 ngo turangize shampiyona. Ntabwo nakwemeza ko twamaze kwegukana igikombe, ariko biragoye cyane kuba hari ikipe yazadufata." Rutahizamu Tuyisenge wa Gor Mahia.

" Ikipe idukurikiye turayirusha amanota 12 tukibitse n’umukino 1 w’ikirarane. Birashoboka ko badufata, ariko mbona bitazaborohera (Abadukurikiye) kuko bamwe muri bo dufitanye n’imikino, abandi bazanahura hagati yabo."

Uyu musore kuri ubu ari kugana ku mpera z’amasezerano ye mu ikipe ya Gor Mahia, dore ko asigaje amezi 2 gusa, agasoza imyaka 2 yari yasinyanye n’ikipe ya Gor Mahia.

" Ntabwo ndamenya niba nzaguma aha cyangwa nzajya gushakishiriza ahandi. Hari amakipe amwe namwe anyifuza, ariko byose bizaterwa n’icyo nzunvikana n’ikipe yanjye (Gor Mahia) kuko nayo irifuza ko nakomezanya nayo."

" Muri iyi mpeshyi ishize nifujwe cyane n’ikipe ya Tirana yo muri Albania, ariko Gor Mahia ivuga ko ntagurishwa, ubwo rero bizasaba gutegereza nkareba ikizaba muri mercato itaha." Jacques, wizihizaga isabukuru y’imyaka 26 mu mpera z’icyumweru gishize.

JPEG - 419.8 kb
Tuyisenge akomeje kwitwara neza mu gihugu cya Kenya

RuhagoYacu yifuje kumenya niba uyu musore ashobora kuba yagaruka gukina mu Rwanda, avuga ko atari cyo cya mbere atekereza mu mutwe we, ariko byose byaterwa n’ubushake bw’amakipe ya hano mu Rwanda, baramutse bunvikanye yagaruka.

" Ndifuza ko umwaka utaha nazamuka nkajya ku rwego rurenze urwo maze iminsi nkinaho hano mu gihugu cya Kenya."

" Kugaruka gukina mu Rwanda? Nabyo birashoboka byaterwa n’icyo amakipe y’iwacu twakunvikana."

Ikipe ya APR FC iherutse kugarura mu Rwanda abakinnyi Sugira Ernest na Omborenga Fitina bakinaga hanze, ese yegereye Tuyisenge yakwemera kugaruka mu Rwanda?

" Byose birashoboka biterwa n’icyo bashobora kuba bangenera baramutse babishaka. Buri umwe mu buzima aba ashaka icyamuteza imbere, ndamutse mbona bampa ibyo nifuza nta kabuza, nagaruka gukina iwacu." Tuyisenge Jacques waciye muri Etincelles, Kiyovu Sports na Police FC mbere yo kujya muri Kenya.

JPEG - 68.1 kb
Jacques Tuyisenge yageze muri Kenya mu ntangiriro za 2016, atangwaho miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda ava muri Police FC

APR FC na Rayon Sports uyu mwaka zizahagararira u Rwanda mu mikino y’amarushanwa Nyafurika izatangira muri Gashyantare 2018.

Uyu mukinnyi akaba avuga ko mu gihugu cya Kenya ameze neza, abafana ba Gor Mahia bamukunda, akaba avuga ko na we yihaye intego yo gutsinda ibitego byinshi, muri uyu mwaka w’imikino.

Uyu musore akomeje gusingizwa n’ibitangazamakuru mu gihugu cya Kenya. Tuyisenge aramutse asoje uyu mwaka w’imikino ari we utsindiye Gor Mahia ibitego byinshi, yaba abikoze ku nshuro ya 2, byaba bibaye ba mbere mu myaka 25 ishize.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Janvier

    Kuya 26-09-2017 saa 10:46'

    Azajye muri APR niyo nabonye itagira ba rutahizamu! ariko se bamugura iki ko numva ngo nta mukinnyi bazajya barengereza miliyoni 10. Ubwo bazajya bagura abo andi makipe yirukanye nka ba Sugira...

  2. Eric

    Kuya 26-09-2017 saa 09:51'

    Muramenye!!!!jacque ubwatangiye gutekereza i Rwanda yarashize mwitonde atazadupfunyikira amazi.

  3. Emery

    Kuya 26-09-2017 saa 09:11'

    Big up Tuyisenge


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru