RUHAGOYACU.com

Tuyisenge Jacques yateye umugongo APR FC yongera amasezerano muri GorMahia

Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya GorMahia yateye umugongo ikipe ya APR FC yamwifuzaga cyane mu kwezi kwa mbere, asinya amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya GorMahia yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Kenya.

Uyu musore wifuzwaga cyane n’ikipe ya APR FC mu kwezi kwa mbere kimwe na Mugiraneza Jean Baptiste na Kagere Meddie bakinana mu ikipe ya GorMahia, byavugwaga ko bamaze kumvikana na APR FC, ndetse n’umuyobozi wungirije w’iyi kipe yemeje aya makuru mu minsi ishize.

RuhagoYacu yari yamenye amakuru ko aba bakinnyi bumvikanye na APR FC (Tuyisenge Jacques na Mugiraneza Jean Baptiste), gusa byaje gusa nk’ibihinduka, kuko GorMahia yatangaje ko Tuyisenge yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2.

APR FC ivuga ko aba bakinnyi bumvikanye nayo, mu gihe bo babihakana bakavuga ko ayo makuru ntayo bazi yo kwerekeza mu ikipe ya APR FC.

Jacques Tuyisenge amaze imyaka 2 mu ikipe ya GorMahia aho yatsinze ibitego 10 mu mwaka ushize wa shampiyona, akaba ari we rutahizamu watsinze ibitego byinshi kurusha abandi.

PNG - 1 Mb
GorMahia yatangaje ko Tuyisenge yongeye amasezerano y’imyaka 2 ibicishije kuri Facebook

Uyu mwaka w’imikino amaze gutsinda ibitego 12 muri shampiyona isigaje imikino 4, akaba ari mbere y’abandi bakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona, aho anganya n’abakinnyi 2.

GorMahia yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka w’imikino, izahagararira Kenya mu gikombe cy’amakipe yabaye a ya mbere iwayo. Umuyobozi w’iyi kipe ‎Ambrose Rachier akaba yarahise atangaza ko bazakora ibishoboka byose bakagumana abakinnyi babo beza, barimo na Tuyisenge Jacques, bita "JaUsenge".

Babicishije ku rubuga rwabo rwa Facebook, iyi kipe yatangaje ko abakinnyi 2 bakomeye barimo Tuyisenge Jacques bamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2.

JPEG - 213.9 kb
Jacques ari mu bakinnyi beza bataha izamu mu ikipe y’igihugu

Tuyisenge Jacques yavuye mu Rwanda muri 2016 mu kwezi kwa mbere, ajya muri GorMahia yo muri Kenya, aguzwe miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Josephine

    Kuya 25-10-2017 saa 15:29'

    Ariko kuki gatindi yiyemera? ubundise yaza ataza apr izahora areqwipe yibikombe.

  2. knc

    Kuya 25-10-2017 saa 11:49'

    Ariko n’abo mu Rwanda byarabananiye uyu umwaka,ntawe bigondeye !? kwari ukugarura abafana Blindly !

  3. neza

    Kuya 25-10-2017 saa 08:28'

    Ibi n’ubundi APR yari ibizi, ntacyahindutse kubyari byatangajwe n’abafandi, igomba kumuzana ndetse na Migi kubera ingufu APR ifite.

  4. neza

    Kuya 25-10-2017 saa 08:28'

    Ibi n’ubundi APR yari ibizi, ntacyahindutse kubyari byatangajwe n’abafandi, igomba kumuzana ndetse na Migi kubera ingufu APR ifite.

  5. aimable

    Kuya 25-10-2017 saa 06:25'

    ubuse uyu uvuga ngo naze muri gasenyi koko. ntaziko abakinnyi babanyarwanda bashize kubera imizimu y’abapfumu babajyanamo. reka ntamukinnyi muzima wajya muri burozi fc cg kuzimu fc.

  6. SWEC

    Kuya 24-10-2017 saa 20:03'

    YAFASHE ICYEMEZO CYA KIGABO KUKO ABAKINNYI BENSHI BAVUYE MURI apr BAKUNDA KUVUGAKO BIMEZE NKO KUBA MURI GEREZA WENDA NAWE NICYO YAHUNZE NTAWAMENYA URETSE KANDI N’IBYO ABAVUYEYO BAVUGA KUVA MURI GORMAHIA UKAJYA MURI apr UBA USUBIJE URWEGO RWAWE HASI.

  7. Kalisa

    Kuya 24-10-2017 saa 19:08'

    APR FC nimugure niba imushaka kandi ibishoboye kuko ibyo ubusa bitera ubwenge bucye. Hahahaaa!

  8. neli

    Kuya 24-10-2017 saa 18:28'

    Erega turashaka umwataka utari umunyarwanda kuko ntabataka babanyarwanda bashoboye bahari. nawese ibitego 12 mumwaka wose. nibamese kamwe bazane abanyamahanga bashoboye.

  9. nkurikiyimana david

    Kuya 24-10-2017 saa 18:24'

    hhhh yahisemo neza KBS yarikuzaza akavetera yarebye ikipe ifite gahunda kdi nabandi bazaragizanyize nayo cg baze muri gikundiro yo ifite icyerecyezo

  10. Eric

    Kuya 24-10-2017 saa 18:10'

    Ntawiringira Ishoka Yintizanyo Kuko Ushobora Kuyikore Nanyirayo Akayikenera Mwihangane

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru