RUHAGOYACU.com

Twizerimana Onesme wa APR FC na Muhire Kevin wa Rayon Sports barajya kuvurirwa muri Maroc bazagaruke mu mwaka utaha

Abakinnyi babiri; Twizerimana Onesme ukinira ikipe ya APR FC na Muhire Kevin ukinira ikipe ya Rayon Sports, bombi barerekeza mu gihugu cya Maroc kuri uyu wa Kabiri, aho bajya kuvurirwa imvune bamaranye iminsi.

Ni mu rwego rw’ubufatanye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rifitanye n’irya Maroc, aho abakinnyi bamwe bajya kuvurirwa muri iki gihugu giherereye mu majyaruguru ya Afurika.

Nk’uko Ferwafa ibitangaza kandi, Onesme waje muri APR FC muri Nyakanga uyu mwaka, avuye mu ikipe ya AS Kigali, akayifasha kwegukana igikombe cya AS Kigali pre-season Tournament batsinze AS Vita Club 1-0, ndetse na Muhire Kevin wavunikiye mu mukino ufungura shampiyona ubwo Rayon Sports yatsindaga Police 3-0, bombi barerekeza muri Maroc kuri uyu wa Kabiri nyuma ya saa Sita, n’indege ya Qatar Airways, bace i Doha, aho bazagera muri Maroc kuri uyu wa Gatatu.

Aba bakinnyi bombi bazagaruka mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi gutaha kwa Mutarama 2017, bagombaga kwiyongeraho Senyange Yvan na we wa Rayon Sports, ariko uyu mukinnyi we yagize ikibazo cy’ibyangombwa bitabonekeye igihe, aho ikigo cy’igihugu cy’abinjira n’abasohoka mu Rwanda cyabanje kumusaba ibyangombwa by’ababyeyi be.

Kuva FERWAFA igiranye ubufatanye na federasiyo ya Maroc (FRMF) mu 2015, hamaze kujya kuvurirwayo abakinnyi barimo: Faustin Usengimana (APR FC, yakiniraga Rayon Sports), Ssentongo Farouk (Bugesera FC, ubwo yakiniraga APR FC), Djamal Mwiseneza (APR Fc), Evode Ngabotsinze (Isonga), Ndoli Jean Claude (AS Kigali, yakiniraga APR FC), Aime Regis (Amagaju Fc), Emmanuel ‘Crespo’ Sebanani (AS Kigali) na Pacifique Uwimana wakiniraga Isonga FC, wongeyeho Blaise Itangishaka (APR FC) uheruka kubagirwayo mu kwezi gushize ubwo Amavubi U-20 yari yagiye gukinayo.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru