RUHAGOYACU.com

Twizerimana Onesme afashije APR FC gutsinda Isonga 1-0

Umukino wa gatatu wa gicuti wongeye guhira ikipe ya APR FC dore ko Twizerimana Onesme ayifashije gutahukana intsinzi ya 1-0 ku mukino yahuriragamo n’Isonga ku kibuga cya Ferwafa kuri uyu wa gatatu.

Ni umukino wakinwe impande zombi zigamije gukarishya imyitozo cyane cyane kuri APR FC igomba kwerekeza mu karere ka Rubavu kuri uyu wa gatandatu gukina na Etincelles ku munsi wa 22 wa shampiyona, mu gihe ikipe y’Isonga nayo irimo gukomeza gushaka uko yakwitwara neza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

APR FC yakinnye uyu mukino yifuza kuwutsinda kugira ngo ikomeze kuzamurira icyizere abafana batari bake bari baje kureba uyu mukino cyane ko iyi ikipe yabo yari imaze iminsi ititwara neza muri shampiyona urebye imikino iheruka.

Ikipe y'Isonga ngo hari byinshi yungukira gukina n'amakipe nka APR FCIkipe y’Isonga ngo hari byinshi yungukira gukina n’amakipe nka APR FC

APR FC yari yashushije amahirwe menshi, yaje kubona inshundura ubwo Twizerimana Onesme wari winjiye mu kibuga asimbuye Nshuti Innocent yayitsindiraga igitego APR FC mu gice cya kabiri, igitego rukumbi cyabonetse muri uwo mukino.

Nyuma y’umukino, Jimmy Mulisa utoza APR FC yatangaje ko hari byinshi iyi mikino ikomeje kubafasha mbere yo kongera gutekereza kuri shampiyona.

Ni umukino wamfashije kuko tumaze iminsi tutitwara neza ariko urabona ko ubutumwa maze iminsi mpa abakinnyi banjye barimo barabwumva kuko harimo ubushake kandi barababaye.

Tumaze gukina imikino igera kuri itatu ubona y’uko ibyo mbasaba barimo kubikora kandi harimo ishyaka bimpa icyizere y’uko dushobora kwitwara neza mu mikino ikurikiraho”-Jimmy Mulisa, umutoza w’ikipe ya APR FC.

APR yari yanyagiye Pepiniere 5-1APR yari yanyagiye Pepiniere 5-1

Ku rundi ruhande, Gatera Mussa utoza Isonga we asanga gukina imikino nk’iyi ari ingenzi ku iterambere ry’abana bakina mu isonga kuko ubusanzwe bamaze kumenyera gukina n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri banganya ubushobozi, bityo ko ari byiza kurushaho iyo banakinnye n’amakipe akomeye nka APR FC.

APR FC imaze gukina imikino itatu ya gicuti yose iyitsinda harimo n’uyu yatsinzemo isonga kimwe ku busa nyuma yo gutsinda Heroes 4-0 na Pepiniere 5-1.

11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC

Mvuyekure Emery, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimaɓle, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Benedata Jamvier (Djijia), Nshimiyimana Amran, Sekamana Maxime, Tuyishimire Eric (Congolais), Issa Bigirimana na Nshuti Innocent

11 bakinnye igice cya kabiri

Ntaribi Steven, Usengimana Faustin, Ngandu Omar, Rutanga Eric, Mwiseneza Djamal, Bizimana Djihaɗ, Nininahazwe Fabrice, Hakizimana Muhaɗjiri, Nkinzingabo Fiston, Sibomana Patrick (Papy),na Twizerimana Onesme.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. didas byiringiro

    Kuya 1-04-2017 saa 09:04'

    mbega kwikirigita ugaseka!!!!! ngo mwatsinze rayon 3 ? muribeshya turabibikiye tuzabereka aho tugeze .

    ese ko mudakina namakipe mazima ,mugakina nabana? mushigaje gukina numurenge cy akagali!! dore ko arinaho muri kwerekeza ,muzagarukira mu kiciro cya 4. APR ISIGAYE KWIZINA GUSA

  2. Kevin

    Kuya 30-03-2017 saa 14:10'

    Bakomereze aho.

  3. Donat

    Kuya 30-03-2017 saa 09:26'

    Umupira abo bana baba bawuzi kuko nta mukinnyi mwiza mu Rwanda APR Itibitseho nyamara bamara kuyigeramo bikanga . ikibazo si ukuzana abanyamahanga ahubwo nimuhindure system mubanze mwiyoroshye mwumve ko no gutsindwa byababaho mukunde sport kuruta kotsa igitutu abasifuzi, federation, nabakinnyi banyu. Abafana nabo bakayigira ikipe yabo no mubihe bibi bakayiba inyuma ubundi mugafasha hasi Rayon Sport mukamenya ko ariyo ituma muhagarara ku rwego muriho. Mukihatira gukora ingendoshuri muri Rayon aho kurwanira kuyikuramo abakinnyi bo kwocaza. Kandi hagira ushaka kubavamo ntimumubangamire ubundi football yo mu Rwatubyaye yatera imbere.

  4. aimable

    Kuya 30-03-2017 saa 06:59'

    Harya gasenyi ifite ibikombe bingahe? ugereranyije nigihe imaze njye mbona isaziye ubusa uretse umunwa n’ibigambo gusa

  5. IG

    Kuya 29-03-2017 saa 21:05'

    Ibikona bigeze kure peeeeeeee! twakabaye tubashima iyo mwipa na makipe yo mukarere nka Young, vitalo, n’izindi. wagirango murimo guhanganira umwanya wa mbere muri 2eme Division?

  6. steven

    Kuya 29-03-2017 saa 18:47'

    Itangazamakuru nimwe mutuma ikipe yacu yarataye igitinyiro yahoranye mutaka abo banyarwanda ngo bazi umupira bigatuma ba Afande babinjiza mwikope kuburyo bworoshye kandi abenshi batari kurwego rwayo. Nta numwe ufite ibitego 14 nkabataka. Biratubabaza kubona ko nibikomeza gutyo dushobora kudasubira mu marushanwa nyafrika.Bayobozi bacu mwaratubabaje bihagije mugukosora ibyo muzatuzanire umutoza wo ku rwego rwa Ibenge yungirizwe na Karekezi Olivier mubashakire abataka batatu b’ibihangange muri africa murebe ko tuzongera guseba muri Africa.

  7. Donat

    Kuya 29-03-2017 saa 18:29'

    Nibakomereze aho wenda bazatware umwanya wa 5 muri championat

  8. Musesenguzi

    Kuya 29-03-2017 saa 16:04'

    Gutsinda Isonga 1_0?????
    Haaaaaaaaa???

  9. aimable

    Kuya 29-03-2017 saa 14:32'

    courage basore bacu equipe turayikunda kd tuzayikunda yaduhaye ibyishimo komeza ukore kd nubundise ko mubikombe tuyoboye. kd mwarakoze gutsinda Gasenyi uyumwaka inshuro eshatu dutegereje niya kane


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru