RUHAGOYACU.com

U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y’abana ya Commonwealth

U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y’abana ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, aho ku nshuro ya mbere ruyitabiriye rwashoboye kubona itike ya ¼ cy’irangiza muri Beach Volleyball mu gihe Ernest Habiyambare na we yandagaje umunya Ghana wari umuri imbere ku rutonde rw’abakinnyi ba Tennis ku Isi.

Itike ya ¼ muri Beach Volleyball, Penelope Musabyimana na Valentine Munezero bagize ikipe y’u Rwanda bayibonye nyuma yo gutsinda Saint Lucia, ikipe yo mu birwa bya Caribbean amaseti 2-0 (21-15; 21-9).

Bitozanyije igihe gito na bakuru babo barimo kwitegura shampiyona y'IsiBitozanyije igihe gito na bakuru babo barimo kwitegura shampiyona y’Isi

Ku ikubitiro iyi mikino irimo kubera muri Bahamas igitangira, u Rwanda rwahise rutsinda Trinidad and Tobago amaseti 2-1, mu mukino wa kabiri bwo rutsindwa na New Zeeland amaseti 0-2 (10-21; 19-21).

Muri iyi mikino u Rwanda ntiruhagarariwe muri Beach Volleyball gusa, ahubwo hariyo na Ernest Habiyambere ukina Tennis akaba nomero ya 1495 ku rutonde rw’Isi, uarimo kwitwara neza, aho yashoboye gutsinda Emmanuel Plange wo muri Ghana amaseti 2-0 (7-6; 6-4), uyu akaba ari nomero ya 8 mu bana bakina iri rushanwa ndetse na nomero ya 1195 ku Isi.

U Rwanda rwagombaga kuba ruhagarariwe no mu gusiganwa ku magare, ariko umukinnyi wari kurukinira ntiyajyayo bitewe n’ibibazo byaje mu byangombwa bye bituma bitabonekera igihe.

u Rwanda ruhagarariwe n'abakinnyi batatu barimo abakobwa babiri n'umuhungu umweu Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi batatu barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe

Abakobwa bahagariye u Rwanda mu mikino ihuza abana bo mu bihugu bikoresha Icyongereza ni Penelope Musabyimana na Valentine Munezero bakina Beach Volleyball na Ernest Habiyambere ukina TennisAbakobwa bahagariye u Rwanda mu mikino ihuza abana bo mu bihugu bikoresha Icyongereza ni Penelope Musabyimana na Valentine Munezero bakina Beach Volleyball na Ernest Habiyambere ukina Tennis

Penelope Musabyimana na Valentine Munezero na bo bashobora kuzagera ikirenge mu cya bakuru babo maze bagatwara igikombe cya AfurikaPenelope Musabyimana na Valentine Munezero na bo bashobora kuzagera ikirenge mu cya bakuru babo maze bagatwara igikombe cya Afurika

Ernest Habiyambere na we akomeje gushakisha amanota amwigiza imbere ku rutonde rw'isiErnest Habiyambere na we akomeje gushakisha amanota amwigiza imbere ku rutonde rw’isi

u Rwanda ni rushya muri iyi mikino ariko rusanzwe rwitabira iy'abakuzeu Rwanda ni rushya muri iyi mikino ariko rusanzwe rwitabira iy’abakuze

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru