RUHAGOYACU.com

U Rwanda rushobora gufatirwa ibihano ku rwego rw’Isi muri Taekwondo

U Rwanda rushobora gufatirwa ibihano ku rwego rw’Isi mu mukino wa Taekwondo, nyuma y’uko ruhawe inkunga y’ibyo rwari rukeneye byose ariko rukananirwa kwitabira shampiyona y’Isi (World Championship) irimo kubera muri Korea y’Epfo.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kamena, ahitwa Muju muri Korea y’epfo hatangiye irushanwa ry’Isi mu mukino wa Taekwondo (World Taekwondo Championship), iri rushanwa u Rwanda na rwo rukaba rwari rutegerejwe guserukana abakinnyi babiri, Ndacyayisenga Aline mu bakobwa na Iyumva Regis mu bahungu.

Iyumva Regis ubu ni we nomero ya mbere muri Taekwondo mu Rwanda uretse ko hari abandi bakinnyi barimo kuzamuka cyane Iyumva Regis ubu ni we nomero ya mbere muri Taekwondo mu Rwanda uretse ko hari abandi bakinnyi barimo kuzamuka cyane

Amakuru yageraga kuri RuhagoYacu mu ntangiriro z’iki cyumweru, ni uko iyo kipe y’u Rwanda yari guhaguruka i Kigali kuwa gatatu tariki ya 21 Kamena, umunsi w’urugendo urimurwa kugeza kuwa Gatanu tariki ya 23 Kamena, aho amatike bari bafite yari yanditseho ko bahaguruka saa cyenda n’igice z’igicamunsi.

Igitangaje ni uko byarangiye iyo kipe itagiye nk’uko byari biteganyijwe, nyamara Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo ku Isi ryari ryabahaye inkunga y’amatike ndetse n’amacumbi ku buryo nta yandi mafaranga Leta y’u Rwanda yasabwaga gutanga kuri iyo kipe.

Mu kumenya ko iyo kipe ititabiriye irushanwa ry’Isi kandi yari yahawe inkunga mu byo yari ikeneye byose, RuhagoYacu yegereye Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda, Bagabo Placide, adutangariza ko batinze kwaka ibyangombwa muri Minisiteri ya Siporo n’umuco, ariko anasobanura icyateye ubukererwe.

Ati “Twari dufite amatike n’ibindi byose bisabwa ariko ikijyanye n’ibyangombwa ni byo tutabonye. Twari kujyana Passeport de Service n’ibaruwa ya MINISPOC, ariko ntabwo byakunze ko tubibona kubera ikibazo cy’uko dushobora kuba twaratinze kubisaba, ariko ikibazo gikomeye nasobanuriwe, ni uko amikoro tuvuga ko dufite atagaragara, kuko hari urupapuro twatumwe rugaragaza uko Konti yacu ihagaze, ariko sinabashije kurubona bitewe n’uko umubitsi wacu ataba i Kigali. Nagerageje kumuvugisha ntibyakunda, aho muvugishirije nsanga igihe rwangereraho amasaha yaba yarenze”

Abakobwa bageze ku rwego rushimishije mu mikino ya Taekwondo muri Afurika, hari hageze ko bipima n'abandi ku rwego rw'IsiAbakobwa bageze ku rwego rushimishije mu mikino ya Taekwondo muri Afurika, hari hageze ko bipima n’abandi ku rwego rw’Isi

Ndacyayisenga Aline umwe muri abo bakinnyi bagombaga kwitabira iyo shampiyona y’Isi yatangarije RuhagoYacu ko we atarahabwa ibisobanuro byatumye batajyayo, ariko ngo inkuru y’uko atazakina iyo mikino n’ubu ntarayakira n’ubwo abandi bageze hagati bakina.

Ati “Ni ibintu utapfa kwakira bikoroheye bitewe n’igihe umuntu aba amaze yitegura nawe urabyumva, kubyakira biragoye, mbese n’ubu ndumva ntabyiyumvisha kandi byarabaye. Nta gisobanuro ndahabwa, gusa nabwiwe ko urugendo rwasubitswe gusa kandi batubwiraga ko ibikenewe byamaze kuboneka.”

Akomeza avuga ko n’ubwo ari kimwe mu bicantege bo badateze kuzicika, ko bagiye gukomeza imyitozo bitegura andi marushanwa ataha bazemererwa kwitabira.

MINISPOC yanze gutera inkunga ikipe kuko yari yitabiriye imikino itari mu ngengo y’imari

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko intandaro ya byose ari uko iyo shampiyona y’Isi itagaragara kuri gahunda y’ibikorwa Ishyirahamwe ry’Imikino ya Taekwondo ryashyikirije MINISPOC mu gutegura ingengo y’imari y’uyu mwaka, ari na yo mpamvu Minisiteri yanze gutera inkunga abagombaga kuyitabira.

Ibikombe n'imidali byo bamaze kwegukana byinshi mu ruhando rw'amahangaIbikombe n’imidali byo bamaze kwegukana byinshi mu ruhando rw’amahanga

Bagabo yatangarije RuhagoYacu ko kuba batararishyize kuri gahunda y’ibikorwa muri uyu mwaka wa 2016/2017, byatewe n’uko bari bafite amakuru y’uko rizaba muri Nyakanga bityo bakarishyira mu ngengo y’imari ya 2017/2018, rikaza kwimurirwa muri Kamena.

Nyuma y’aho MINISPOC ihakanye gutera inkunga abagombaga kwitabira sampiyona y’Isi, Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo ryahise rishakisha inkunga, ari na rwo rwego Ishyirahamwe rya Taekwondo ku Isi ryabahaye inkunga y’amafaranga y’urugendo, ay’icumbi ndetse n’ibyo kurya, ariko ayo mafaranga atinda kugera kuri Konti ngo MINISPOC ibone gihamya cy’uko iyo kipe igiye kugenda ifite ibikenewe byuzuye, ihera aho yimana uruhushya.

Ingaruka zishobora kuzareremera Taekwondo u Rwanda

Uwavuga ko Korea y’Epfo ari umubyeyi w’u Rwanda muri Batisimu ya Taekwondo ntiyaba abeshye kuko ari we muterankunga mukuru mu Iterambere ry’uyu mukino, dore ko buri mwaka icyo gihugu gitanga amafaranga agenewe iterambere ry’uwo mukino, hakanategurwa irushanwa ngarukamwaka ryiswe ‘Ambassador’s Cup’.

Kuba u Rwanda rwaritabiriye shampiyona y’Isi yabereye muri Mexique mu 2013, rukitabira iyabereye mu Burusiya mu 2015, ariko rukananirwa kwitabira iryo muri Korea y’Epfo ku gicumbi cya Taekwondo ku Isi bishobora gukurura agatotsi hagati y’ibihugu byombi muri Taekwondo, mu gihe umubano wabyo ari nta makemwa mu bya Dipolomasi.

Nyuma y'irushanwa 'Ambassador's Cup 2016', Ambasaderi wa Korea mu Rwanda, Park Yong-min yari yavuze ko rigiye kongerwamo imbaraga maze rigakuraNyuma y’irushanwa ’Ambassador’s Cup 2016’, Ambasaderi wa Korea mu Rwanda, Park Yong-min yari yavuze ko rigiye kongerwamo imbaraga maze rigakura

Bagabo akomeza avuga ko nyuma yo kutitabira shampiyona y’Isi biteze ingaruka zindi zishobora kuba ziremereye, ati “Ingaruka ntizabura, biduteye igihombo kinini, nk’umwanya twafashe dutegura abakinnyi tubategurira kwitabira shampiyona y’Isi kandi bisaba amikoro mesnhi aturuka mu banyamuryango.”

“Indi ngaruka ni igihombo abakinnyi bagize, kuko babuze amahirwe akomeye yari gutuma bazamuka ku rutonde rw’Isi, dore ko nyuma yo gutsinda muri shampiyona ya Afurika bakabona uburenganzira bwo kwitabira shampiyona y’Isi, byari gutuma bahita bazamuka cyane ku rutonde, kuko utsinze umukino umwe amanota ye ahita yikuba inshuro nibura 12, dore ko iri rushanwa ari ryo rya kabiri rikomeye nyuma y’Imikino Olempike.”

Kutitabira shampiyona y’Isi kw’u Rwanda kandi kuzatuma rutabasha kumenya mu buryo bwihuse impinduka ku mategeko agenga uwo mukino ashobora kuvugururwa, ndetse no ntiruzanashobora kwitabira inama zitandukanye ziba ziteganyijwe kuganirirwamo gahunda zitandukanye zo guteza imbere uwo mukino mu bihugu bigize Ishyirahamwe rya Taekwondo ku Isi.

U Rwanda rushobora guhagarikwa kwitabira imikino mpuzamahanga ya Taekwondo

Umunyamabanga mukuru mu Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo, Bagabo Placide na we wari wanatumiwe mu nama zitandukanye ziba zigaragiye shampiyona y’Isi, avuga ko uyu mukino wari umaze kugera ku rwego rushimishije ndetse unahesha igihugu ibikombe n’imidali mu ruhando rw’amahanga, ushobora guhagarikwa kongera kwitabira ayo marushanwa.

Muri Mata 2017 mu Irushanwa nyafurika ry'abafite ubumuga (Para-Taekwondo) na ho u Rwanda rwaserukanye ishemaMuri Mata 2017 mu Irushanwa nyafurika ry’abafite ubumuga (Para-Taekwondo) na ho u Rwanda rwaserukanye ishema

Ati “Ikiza gukurikiraho ni uko dushobora gufatirwa ibihano n’Ishyirahamwe ry’Isi ry’imikino ya Taekwondo, biturutse ku kuba tutarabashije gukoresha inkunga twahawe. Mu by’ukuri ntako batari bagize ariko ntibyakunze ko tujyayo, ubwo rero uretse ibihombo by’amatike twagize kandi ari amafaranga y’abandi, twiteguye n’uko dushobora gufatirwa ibihano, ariko tuzabibamo uretse ko ibyiza ari uko twababarirwa kuko tuzasaba imbabazi, nibadusaba n’ibisobanuro tuzabitanga.”

Nk’uko biteganywa n’amategeko y’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo ku Isi, kudakoresha inkunga wahawe icyo yagenewe bihanishwa ibihano bishobora kugera ku guhagarikwa mu marushanwa mpuzamahanga mu gihe cy’imyaka ibiri ndetse n’ihazabu rigenwa hakurikijwe uburemere bw’ikosa, cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.

Si ubwa mbere abakinnyi ba Taekwondo bimwa amahirwe yo kwitabira irushanwa mpuzamahanga. Abo bakinnyi mu mwaka ushize bagiye gukorera imyitozo mu Bufaransa bamarayo ukwezi, bavuyeyo baca muri Morocco bakina imikino ya gicuti bitegura amajonjora y’imikino Olempike yabereye muri icyo gihugu Gashyantare umwaka ushize.

Igitangaje ariko, bagarutse mu Rwanda ariko bimwa uburenganzira bwo gusubira muri Morocco ngo bitabire iyo mikino y’ijonjora bitewe n’uko ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo nta buzima gatozi yari ifite, ariko bamwe bibaza niba uburenganzira bari bahawe bwo kujya kwitegurira mu mahanga butari bukwiye kuba ari bwo bugenderwaho bagahabwa ubwo wkitabira irushanwa.

Imikandara y'umukara yo imaze kugwira mu banyarwandakazi, n'uyu yarimo ashaka umukandara wa gatatu (Dan ya 3)Imikandara y’umukara yo imaze kugwira mu banyarwandakazi, n’uyu yarimo ashaka umukandara wa gatatu (Dan ya 3)

Iyumva mu myitozo ye yibandaga ku buryo bwo gukora amanota abiri icya rimweIyumva mu myitozo ye yibandaga ku buryo bwo gukora amanota abiri icya rimwe

Ibyo gukora inota rimwe rimwe yarabirenze, yarimo yitoza cyane gukora amanota abiri icya rimwe ngo bizamufashe muri shampiyona y'IsiIbyo gukora inota rimwe rimwe yarabirenze, yarimo yitoza cyane gukora amanota abiri icya rimwe ngo bizamufashe muri shampiyona y’Isi

Aha ni ho yagororeraga imitsi y'amaguruAha ni ho yagororeraga imitsi y’amaguru

Iyumva Regis ni umukinnyi ukiri muto ariko ugeze ku rwego rw'abagabo mu gukinaIyumva Regis ni umukinnyi ukiri muto ariko ugeze ku rwego rw’abagabo mu gukina

Umutoza Irene Bagire, utoza ikipe y'igihugu ya Taekwondo ni we wari warabateguyeUmutoza Irene Bagire, utoza ikipe y’igihugu ya Taekwondo ni we wari warabateguye

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mukamusoni

    Kuya 26-06-2017 saa 07:07'

    ubundi se uwomukino nibwokoki? ninzaduka kabisa,naho usanga aka group kabantu bahimba umukino ngo bibonere cash. ndumva ntacyapfaga kabisa,iyo n’imikino yabanyakoreya n’abachinoi, ninkuko igisoro utagisanga ahandi usibye murwanda.

  2. Dudu

    Kuya 25-06-2017 saa 18:23'

    Ariko ubu Minispoc ntiyabera iyi federation umwishingizi muri bank niba babona ko koko amafranga bayohererejwe nubwo ataragera kuri compte za minispoc hanyuma yahagera bakazishyura bank?? Ko mbona byibura ariyo ishobora no kuzana umudari? Ubuse nibakomeza kuduhana tuzasigara dukina iki? Ngaho abagore ba u20, taekwondo ... Ntibisobanutse ba nyakubahwa bayobora Minispoc mu nzego zose.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru