RUHAGOYACU.com

Ubu meze neza kurusha uko nari meze mbere, amakipe yo mu Rwanda anyitege-Omborenga wa APR FC

Umukinnyi mushya w’ikipe ya APR FC Omborenga Fitina, atangaza ko ameze neza kuri ubu kurusha uko yari ameze mbere, akaba atangaza ko amakipe yo mu Rwanda agowe mu minsi iri mbere, kuko araza kunva umurindi we.

Ibi Omborenga Fitina yabitangarije RuhagoYacu kuri uyu wa kabiri, ubw yari amaze gukurikirana imyitozo ya bagenzi be bo mu ikipe ya APR FC, bagiye kuzajya bakinana mu minsi iri mbere.

" Ntabwo natangiye imyitozo uyu munsi hamwe n’abandi, ariko meze neza cyane kurusha n’uko nari meze, igihe mumperuka." Fitina Omborenga, myugariro wa APR FC.

" Nasinye amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya APR FC, nkaba nishimye bikomeye kuba ngeze mu ikipe nziza nk’iyi ngiyi."

Uyu musore utarabashije guhirwa n’igeragezwa yagiriye mu gihugu cya Espagne mu ikipe ya UCAM Murcia, yakomeje abwira RuhagoYacu ko nta kinini byamwangijeho, agarutse gukina mu Rwanda, kandi yizeye ko bizaba byiza no mu gihe kiri imbere akaba yasubira ku mugabane w’i Burayi.

" Ubu meze neza cyane kurusha rwose uko benshi bamperuka. Amakipe yaha mu Rwanda anyitege kuko meze neza cyane, ndazamuka kurusha uko nagendaga mbere." Omborenga wishimiwe cyane n’abakunzi ba APR FC bari ku myitozo ku Kicukiro.

Omborenga yakomeje atangaza ko yahisemo gukinira APR FC kuko ari ikipe isanzwe ihanganira ibikombe, akaba ari n’ikipe nziza hano mu Rwanda.

" APR FC izahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika, ni ikintu cyiza kuri njye. By’umwihariko ni ikipe nziza hano mu gihugu cyacu. Abafana ba APR FC ndizera ko bazanyishimira nta kabuza."

Uyu musore agiye kuziba icyuho cya Rusheshangoga Michel werekeje muri Singida United muri Tanzania. Jimmy Mulisa utoza APR FC akaba avuga ko ari igisubizo cyiza babonye kuri uru ruhande rw’inyuma i buryo.

" Omborenga nishimiye kumubona mu ikipe ya APR FC. Uyu ni umukinnyi mwiza ndamuzi kuko namutoje mu ikipe y’igihugu, yujuje ibyangombwa by’umukinnyi umutoza yakwifuza mu ikipe ye." Jimmy Mulisa utoza APR FC, aganira n’abanyamakuru.

Omborenga yabaye ahawe nimero 15 yo gukoresha mu myitozo, ariko akaba yatangaje ko yifuza ko bazamuha nimero 13 kuko ariyo akunda.

Uyu musore aratangira imyitozo yimbitse kuri uyu wa kane, akaba azagaragara mu mikino ya gicuti igiye kubera i Rubavu guhera kuri uyu wa kane.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. karake

    Kuya 30-08-2017 saa 11:54'

    Haaaaaa ark kbs ntiminyurwa welcome fitina kd twe tukuzanye kuko haricyo tukubonamo kd uzatugezaho ureke rayonsport igihangayikishijwe ntakibazo cyo gutakaza savio akaba agiye gukurikirwa nabandi barambiwe uburyarya bwabayobozi babo

  2. Emmy

    Kuya 30-08-2017 saa 09:11'

    Ariko kuki mwita kubakinnyi baburiye forme muri APR gusa, mwagiye mureba nabahagiriye ibihe byiza nka Haruna, Migi, djihad, Iranzi, etc. Abo bose bavukiye muri APR se? Ubu se Rwatubyaye muri Rayon abitse he? Ntago kujya muri APR bivuga kujya kubanza mu kibuga kuko ni ekipe isaba competition. Stop to interprete players condition basing on your feelings and emotions rather use their fitness please.

  3. karenzi

    Kuya 29-08-2017 saa 22:12'

    Banza ukemure ikibazo ufitanye na Kiyovu FC ndetse na SS Kigali. Ibyo kumera neza byo tuzabirebera mukibuga, kuko ndunva utameze neza muri defense kurusha Usengimana Faustin. So, let us wait and see izo formes zawe

  4. Isaro

    Kuya 29-08-2017 saa 20:32'

    Hahaha reka gusetsa, nawe iyo uza kuba umeze neza warikubona ikipe yo muri europe, ahubwo ngwino ube nkabandi bose barafinda(apr) bayigiyemo foot yabo ikayoyonga ex:djamal, fauste,sugira,etc nabangi benshi umuntu atarondera ubwo wahise amafaranga part rapport ya foot

  5. Isaro

    Kuya 29-08-2017 saa 20:32'

    Hahaha reka gusetsa, nawe iyo uza kuba umeze neza warikubona ikipe yo muri europe, ahubwo ngwino ube nkabandi bose barafinda(apr) bayigiyemo foot yabo ikayoyonga ex:djamal, fauste,sugira,etc nabangi benshi umuntu atarondera ubwo wahise amafaranga part rapport ya foot

  6. Joseph

    Kuya 29-08-2017 saa 20:26'

    APR Ni Epuipe Nziza Ifite Amafaranga Ihemba Neza, Ariko Abakinnyi Bayigezemo Akenshi Bahita Bazima. Eg: Jamar, Fauste Sugira( Iyo Adatabarwa Na As Kigali Nawe Yarazimiye) Serugaba Eric. Omborenga We Uhisemo Amafr. Kongera Kwigaragaza Bizakugora.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru