RUHAGOYACU.com

Ubuke bw’abakinnyi bwatumye Rayon Sports yitabaza n’uwo yari yirukanye

Ubwo yakinaga na AS Kigali mu mukino wayo wa mbere mu irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari bakanganya 0-0, Rayon Sports yaje ku kibuga ifite abakinnyi 13 gusa, barimo 11 babanzamo n’abasimbura babiri gusa.

Abatoza ba Rayon Sports bari barangajwe imbere na Witakenge Jannot kuri uwo mukino, nyuma yo gusanga bashobora kujya ku kibuga bafite abakinnyi 10 bonyine, amaso bayuburiye ku munya Nigeria, Yussuf Ballagome-Da waje mu igeragezwa muri iyi kipe ariko Umutoza Karekezi Olivier ntamushime ndetse akamusezerera, bajya kumukura muri hoteli yari acumbitsemo ngo aze abafashe barebe ko bakwikura imbere ya AS Kigali.

Aba ni bo basimbura Rayon Sports yari ifite gusaAba ni bo basimbura Rayon Sports yari ifite gusa

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Yassin Mugume yaje kugira ikibazo ariko gitewe ahanini n’umunaniro yari afite, ahita asimburwa na Mugisha Gilbert, umusimbura umwe rukumbi ukina imbere Rayon Sports yari ifite, dore ko undi ari umunyezamu.

Ahagana ku munota wa 90, Umutoza Jannot Witakenge yafashe icyemezo cyo kubwira Umunyezamu Bashunga Abouba akuramo imyambaro y’abanyezamu maze yambara nomero 13, ahita amushyira mu kibuga akuramo rutahizamu Chris Mbondi, ku bw’amahirwe umukino urangira ari 0-0.

Nyuma y’umukino, Lomami Marcel wari umutoza wungirije muri uwo mukino yatangaje ko batunguwe n’ikibazo cy’ubuke bw’abakinnyi, nyuma yo gusanga benshi mu bo bafite bose barwaye.

Lomami yagize ati “Mu masaha ya saa sita ni bwo twamenye ikibazo dufite cy’ubuke bw’abakinnyi, n’ubusanzwe muri shampiyona twari dufite abakinnyi bake, none abenshi bari mu ikipe y’igihugu, ku buryo byatumye dukinisha umukinnyi utaherukaga no gukora imyitozo, ariko ubu tugiye kureba mu barwaye, abo bishoboka tubongere mu bo tuzakinisha umukino utaha.”

Jannot Witakenge ni we wari Umutoza mu gihe Karekezi Olivier we akiri iwe muri SwedenJannot Witakenge ni we wari Umutoza mu gihe Karekezi Olivier we akiri iwe muri Sweden

Yakomeje asobanura ko Bimenyimana Bonfils Caleb arwaye ikirenge aho bamubaze ino, Nova Bayama afite ububabare mu itako, Ismailla Diarra we ngo afite uburwayi busanzwe, aba bakiyongera kuri Mugisha Francois ‘Master’, Nzayisenga Jean d’Amour ‘Mayor’ na Niyonzima Olivier ‘Sefu’ bamaze iminsi barwaye.

Rayon Sports ni yo kipe yasinyishije abakinnyi benshi muri iki gihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi muri iyi Mutarama 2018, aho ubu imaze kugura abakinnyi batatu ari bo Shaban Hussein ‘Tchabalala’, Chris Mbondi na Yassin Mugume.

Mu irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri yon a AS Kigali banyanya inota rimwe, Police FC ikaba ari yo ya mbere n’amanota 3, mu gihe APR FC ari yo ya nyuma itarabona inota na rimwe.

Irushanwa rizakomeza kuwa gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2018, Rayon Sports ikazakina na Police FC nyuma y’uko APR FC izaba imaze gukina na AS Kigali.

Shaban Hussein ni umwe mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports bigaragaje cyane muri uwo mukinoShaban Hussein ni umwe mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports bigaragaje cyane muri uwo mukino
Ndayisenga Kassim (28), Nyandwi Saddam (16), Mutsinzi Ange (5), Mugabo Gabriel (2), Eric Gisa Irambona (17), Kwizera Pierrot (23) (C), Shaban Hussein 'Tchabalala', Shassir Nahimana (10), Chris Mbondi (9), Yassin Mugume (27), Yussuf Ballagome-Da (15)Ndayisenga Kassim (28), Nyandwi Saddam (16), Mutsinzi Ange (5), Mugabo Gabriel (2), Eric Gisa Irambona (17), Kwizera Pierrot (23) (C), Shaban Hussein ’Tchabalala’, Shassir Nahimana (10), Chris Mbondi (9), Yassin Mugume (27), Yussuf Ballagome-Da (15)

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ffg

    Kuya 23-01-2018 saa 07:39'

    erega mwibuke ko mu rwanda ririya rushanwa ryashyizeho amategeko adasanzwe kandi afite gahunda n’icyo abariteguye bashaka gira uri ahubwo kubera ko izo condition zitemerera Rayon Sport kugaragara kukibuga yuzuye nityagombaga kuryitabira kandi rwose za kiyovu ni abakandida beza bo gusimbura Rayon sport aho kugirango igaragare ku kibuga itujuje staff ikenewe na cyane ko bigaragara ko ugomba gutwara igikombe ahari.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru