RUHAGOYACU.com

Ubukene bwatumye Ferwafa idateganyiriza ibihano amakipe ahindurira abakinnyi numero mu mwaka umwe

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ritangaza ko kugeza ubu nta bihano riratangira gufatira amakipe ahindurira abakinnyi numero mu mwaka umwe w’imikino bitewe n’ubushobozi buke bwayo.

Mu myaka yashize ndetse no kugeza magingo aya, mu Rwanda haracyagaragara abakinnyi bahindura numero bambara ku myenda yabo mu mikino itandukanye y’amarushanwa yemewe ya Ferwafa ( yaba shampiyona, Igikombe cy’Amahoro cyangwa indi mikino) nyamara buri umwe yakagombye kugira numero yihariye yambara.

Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda; Ruboneza Prosper yatangarije RuhagoYacu ko ubukene bw’amakipe yo mu Rwanda buri mu bituma badafata umwanzuro uhamye ngo bashyireho n’ibihano ku makipe agaragara ibi mu mikino y’amarushanwa ya FERWAFA.


"Twandikiye amakipe tuyasaba ko batanga numero abakinnyi bazajya bambara ndetse n’amabara ikipe izajya yambara yaba iri mu rugo cyangwa yasohotse. Gusa uyu mwaka ntabwo tuzaba stricte (ntabwo tuzabyitaho) cyane."


"Impamvu tutaratangira kubihanira ni uko amakipe afite ubushobozi buke amwe aba akiyubaka ku buryo bigoye ko aka kanya babikurikiza."


Abakinnyi bamwe mu Rwanda bambara numero zitandukanye mu mwaka umwe w'imikinoAbakinnyi bamwe mu Rwanda bambara numero zitandukanye mu mwaka umwe w’imikino

Ferwafa igiye gufatira ingamba abakinnyi bahindagura numero mu mwaka umwe w’ imikino

Ruboneza yakomeje atangariza RuhagoYacu mu mwaka umwe gusa ibi bizaba byamaze gutunganywa ku buryo noneho bashobora gutangira guhana abatazubahiriza ibyo amategeko ateganya.

"Umwaka utaha ubwo gusaba licences bizaba bikorwa online bizajya bikurikizwa kuko bazabishyira muri competition regulations na Marketing regulations."

"Nibyemezwa n’Inteko Rusange itegeko rizatangira gukurikizwa rijyane n’ibihano."

Bamwe mu bayobozi b’amakipe ya hano mu Rwanda iyo muganiriye bavuga ko akenshi imyambaro y’ikipe igurwa iba ibaze, ku buryo nyuma hari igihe usanga hari imyambaro yabuze kandi bigoye kuyisimbuza, bigatuma bamwe bambara numero zimwe mu mikino itandukanye (bitewe n’uko umukinnyi umwe atabonetse ku mukino runaka, undi akambara umwambaro we).

Hari icyo amategeko ya FERWAFA avuga ku myambaro y’amakipe n’abakinnyi?

Mu nama y’inteko rusange ya FERWAFA yabereye i Huye muri Kanama 2015, hemejwe ko buri kipe yo mu Rwanda igira umwambaro uzwi yambara iri mu rugo n’iyo yasohotse, habaho impinduka bikamenyeshwa mbere.

Mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, igice cya gatanu, ingingo yacyo ya 21, agace ka kabiri hagira hati: " Igihe ikipe yasuwe ikinisha imyenda isanzwe yambara, yamenyeshejwe igihe cyo gutangira amarushanwa. Igihe amabara asanzwe yambarwa n’amakipe agiye gukina asa, cyangwa atera kwitiranya amakipe, ikipe yasuye ihindura imyenda yo gukinisha."

Rayon Sports bahindurije imyambaro ubwo bari bagiye gukina n'Amagaju mu mwaka ushize/Foto: KTRayon Sports bahindurije imyambaro ubwo bari bagiye gukina n’Amagaju mu mwaka ushize/Foto: KT

Ku bijyanye na nimero z’abakinnyi; Ferwafa iteganya ko umukinnyi ukina mu Rwanda yambara kuva kuri nimero 1 kugeza kuri 99 nk’uko bigaragara mu ngingo ya 91 y’amategeko yayo.

Mu mwaka ushize w’imikino, imikino yahuje Amagaju vs Rayon Sports na Mukura Victory Sports vs Gicumbi FC yatangiye itinze kubera kudahuza ku myambarire.

Gicumbi FC byabaye ngombwa ko ijya gutira imyambaro mu mwaka ushize w'imikinoGicumbi FC byabaye ngombwa ko ijya gutira imyambaro mu mwaka ushize w’imikino

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru