RUHAGOYACU.com

Ubutumwa Yannick Mukunzi yageneye APR FC ayisezera, yizeza ibyishimo Rayon Sports

Nyuma y’imyaka irenga umunani ari mu ikipe ya APR FC; Yannick Mukunzi wamaze kwerekeza muri Rayon Sports yashimiye ikipe ya APR FC, anagira ubutumwa aha abafana ba Rayon Sports agiye gukinira.

Yannick Mukunzi yasinyiye Rayon Sports kuri uyu wa Kane amasezerano y’imyaka ibiri, avuye muri APR FC.

Uyu musore ukina hagati mu kibuga yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC mbere yo kuzamurwa mu ikipe ya mbere mu myaka itanu ishize.

Mukunzi Yannick wakiniraga APR FC....Mukunzi Yannick wakiniraga APR FC....
Yerekeje muri Rayon Sports kuri uyu wa KaneYerekeje muri Rayon Sports kuri uyu wa Kane

Abinyujije kuri Instagramm ye, Yannick Mukunzi yagize ati:’’ Nyuma y’imyaka isaga umunani, iki ni cyo gihe cyo gusezera ku muryango wa APR FC."

"Ndashimira mbikuye ku mutima ubuyobozi, abakinnyi twakinanaga n’abafana ba APR FC ku buryo bambaye hafi muri iki gihe cyose nari maze mu ikipe."

"Ubu ndi umukinnyi wa Rayon Sports FC, nje gufatanya n’abandi kugera ku ntego zitandukanye z’ikipe."

"Nishimiye urukundo n’urugwiro nakiranywe n’ubuyobozi, staff technique, abakinnyi, n’abafana ba Rayon Sports."

"Ndishimye kandi meze neza mu ikipe yanjye nshya."


"Nje gufatanya na bagenzi banjye guha ibyishimo ikipe yaba ari mu marushanwa y’imbere mu gihugu ndetse na mpuzamahanga."

"Cheers!!!"

Ubutumwa bwa Yannick Mukunzi nyuma yo kwerekeza muri Rayon SportsUbutumwa bwa Yannick Mukunzi nyuma yo kwerekeza muri Rayon Sports

Yannick Mukunzi asanze muri Rayon Sports abandi bakinnyi bakuriye muri academie ya APR FC barimo; Niyigena Jules Moise, Rwatubyaye Abdoul, Rwigema Yves, Nova Bayama na Eric Rutanga.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. wangu

    Kuya 2-09-2017 saa 12:54'

    ariko aha ndagirango nsubize abafana ba APR FC bihaye gutuka uyu musore wacu Yanick Mukunzi bamutega iminsi ngo ntacyo azageraho ngo Carrier yiwe irarangiye nkaho aribo bamuhaye iyi mpano yifitiye. ngo azaba nka Yves Rwigema Cyangwa se Rwatubyaye Abdoul. ndagirango mbabwire ngo muribeshya cyane kuko byose biterwa na Displine y’umukinnyi ku giti cye naza afite Displine nziza , akumvira inama zabatoza n’abayobozi nta kizamubuza gutera imbere ndetse akagera no kurundi rwego atigeze ageraho ari iwanyu ahongaho. kugirango mpamye ibyo mvuga ngiye kubaha ingero zabakinnyi bakinne ahongaho iwanyu barangiza bakaza muri gikundiro kandi bakagira ibihe byiza cyane biruta ibyo bagiriye iwanyu
    ndahera kuri EX Coach wacu Comanda Masudi . murabizi neza ko yabakiniye ariko nkeka ko ibihe byiza iri ibyo yagiriye muri Rayon . nadukurikizaho EX Captain wacu bwana ndayisenga fuadi niba mumwibuka muri Rayon uko yari ameze ntabwo mwatinyuka kuvuga gutyo . hari kandi Captain Dufite ubungubu ariwe Bakame ngaho niba mumunenga nimuntere ibuye turebe. n’abandi benshi ntiriwe nshaka kugarukaho nonaha kandi ibimenyetso byinshi birahari
    so ibyo byose murabivugishwa n’agahinda mwatewe no kubana abacika nta kindi. ariko ibi ni byiza reka mwumve uko twabaga tumeze iyo mwadutwaraga Djano, bogota , haruna , ngabo albert, Djamal , Faustin ,Djihadi , manishimwe emmanuel ndetse n’abandi . ibyo mwakabaye mubimenya ko na nyina wundi abyara umuhungu Di. reka ndekere aho kuyavuga siko kuyamara .
    karibu rata musore wacu yannick muri gikundiro turakwishimiye. naho ureke abagutera ubwoba bagutega iminsi humura ntacyo uzaba tukuri inyuma.

  2. Mutimawurugo claire

    Kuya 1-09-2017 saa 16:17'

    Yannick uzahirwe twabanye neza
    Uburere nubumenyi wahawe na APR F. C bizakomeze bikurange

  3. -####-

    Kuya 1-09-2017 saa 15:26'

    no more you will achieve be safe and enjoy your time bt if tomorrow never come is your nex ideas.

  4. SAMUSURE

    Kuya 1-09-2017 saa 10:25'

    wavugwa gute cyangwa ukavuga gute ntuteze kuvugwa nka Yves Rwigena cg Rwatubyaye Ikiryabarezi ariko se bageze hehe?
    amahirwe masa

  5. Amini

    Kuya 1-09-2017 saa 10:20'

    Yannick icyo nkwifurije gusa n’ugutera imbere gusa wagenda wagera hehe aho ugiye wumva unezerewe nguhaye saison imwe gusa ukicuza ubudasubirwaho

  6. Nzabonimpa Simon

    Kuya 1-09-2017 saa 06:57'

    Ebana Biragaragara Ko Wibohoyepe! Kuko Ndumva Wishimye, Uratuje, Ntakibozo Wifitiye! Gusa Nakugira Inama Yo Gukora Cyane Kugirango Wereke APR Ko Yabuze Umuntu Ukomeye, Kuko Manishimwe Emmanuli Yaragiye Kandi Rayonspors Nanubu Iracyamunya!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru