RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 24:55'  -  Djihad Bizimana arerekeza mu Budage kuri uyu wa gatandatu  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports
Ubuyobozi bwa Rayon Sports (Bwose) bwasheshwe hashyirwaho Komite y’agateganyo
Print Comments: 31 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Nyuma y’umwuka mubi wari umaze iminsi uri mu buyobozi butandukanye bw’ikipe ya Rayon Sports, abahoze bayobora iyi kipe n’abandi bayikunda bateranye kuri iki cyumweru bafata icyemezo gikomeye cyo gukuraho ubuyobozi bwose bwayoboraga iyi kipe.

Ubuyobozi bwakuweho burimo; Board (Yari ikuriwe na Ngarambe Charles), Komite y’Umuryango wa Rayon Sports (Yari ikuriwe na Kimenyi Vedaste) na Komite ya Rayon Sports FC (yari ikuriwe na Gacinya Deny).

Inama yabaye kuri iki cyumweru muri Serena Hotel i Kigali, yarimo impande zose za Rayon Sports, abayobozi mu bice bitandukanye, bamwe mu bantu bakunda iyi kipe ya Rayon Sports ndetse n’abahozi bayiyobora mu gihe gishize.

JPEG - 184.8 kb
Gacinya Deny (Umuyobozi wa Komite ya Rayon Sports FC) na Kimenyi Vedaste (Umuryango wa Rayon Sports)
JPEG - 261.4 kb
Ngarambe Charles wayoboraga Board ya Rayon Sports

Nyuma y’ibibazo byagaragaye mu bitangazamakuru ahanini bishingiye kuwaba afite ububasha bwo gukora ikintu runaka kirebana n’ikipe, undi akaba nta bubasha afite nko gushyiraho umutoza, hafashwe umwanzuro ko komite zose za Rayon Sports zakurwaho, hakazakorwa andi matora, yashyiraho inzego zihamye (Zigiyeho ku buryo bukurikije amategeko), zayobora Rayon Sports FC mu gihe kiri imbere.

Dr Emile Rwagacongo, Kamali Emmanuel na Muvunyi Paul bose bigeze kuyobora Rayon Sports akaba aribo bahuje impande zose, banafata uyu mwanzuro.

Komite y’agateganyo iraza kuza kuba iyoboye Rayon Sports ikaba irimo Ngarambe Charles, Gacinya Denis na Rudasingwa Theogene kugeza igihe hazaberaho amatora y’ubuyobozi bushya bw’ikipe ya Rayon Sports FC.

issa butera Kuya 26-07-2017 saa 13:48'

ndakwemera gacinya ntihazagire ugusimburamo kuki umfite urukundo rwa ekipe

aimable Kuya 26-07-2017 saa 13:05'

mbega gasenyi nako matiku fc kereka uretse kujya mubapfumu nibwo wazaba ikipe ikomeye kuko babakuriramo imizimu ngo mwagiye kuraguza!!!! ohhhh burozi fc

kabalisa Kuya 25-07-2017 saa 21:27'

Mwiriwe bakunzi ba rayon sport ngewe nfite ishavu ryinshi kubona hali abantu biyita abakunzi ba rayon aliko akaba alibo bashaka kutubuza ibyishimo urugero komote Imena koko twaba dutahiza umugozi umwe bagafata gacinya ngo ngo numukozi nkabandi gacinya Imena zatubwira amafranga zimuhemba ngo dutangire kumita ukozi wa Rayon icyindi izimena zo koziyita abakunziba rayon zo gukunda Ekipe nukuyisenya ese komperuka hali abali beguye bagurutse arinde ubagaruye cyaneko tuzineza ko babaonye ibyobaronkagamuri Ekipe barigarura umwanzuru Gacinya mumyaka ibiri aduha ibikombe bibiri Imena muyaka ibiri zatubujije gutwara igimbe cyamahoro ziduteranya numutoza watwaye ibikombe zimwunvisha ko bazirukana gacinya zikamugarura nawe wunve abobo bakunzi batarabakozi bita gacinya umwana waduhaye amteka atarigeze abaho muri rayon nsoza ndasaba ko Imena zaseswa hakabaho Rayon sport FC gusa bariya bashaka kutuzano kutunvikana bakagenda burundu kuko nibabatajyiye tuzajya kubikuriraho kuko Ibyishimo Gacinya amaze kutugezeho ntawutabibonq hamwe na comite bakorana .

NIYITEGEKA Phenias Kuya 25-07-2017 saa 08:32'

burya rero,uko byasa kose ibuye ryabonetse ntiriba rikishe isuka pe.nubwo rero bimeze bityo,nanjye ndumva hashyirwaho comite imwe kugirango komite zireke kwitana ba mwana.equipe yacu irakomeye ariko wagirango ni equipe nyinshi kubera abayobozi benshi!ni habeho rero gukunda equipe no kurebera hamwe inyungu za equipe

Chelsea IRubengera Kuya 25-07-2017 saa 07:24'

Ibi ndabyishimiye kuko Gikundiro ntago ari akarima kigikoni!! gufata ibyemezo byahato nahato byagacinya Ataganiye nabamuhaye akazi mbona ari ukwigira Bosi cyane agakabya! sinzi niba hari imujyanama yagiraga! ngaho kugurisha Abakinnyi nanubu amafaranga atazwi umubare nyawo wavuyemo uretse kuducabiranya Gushyiraho umutoza muburyo butaboneye! narumiwe pee! Ubundi numugabo cg umugore iyo umwe muribo agiye kuzana umukozi womurugo nibintu babanza kuganiraho kugirango hatabaho kudahuza imikorere yuwo mukozi.

Chelsea IRubengera Kuya 25-07-2017 saa 07:14'

Ibi ndabyishimiye kuko Gikundiro ntago ari akarima kigikoni!! gufata ibyemezo byahato nahato byagacinya Ataganiye nabamuhaye akazi mbona ari ukwigira Bosi cyane agakabya! sinzi niba hari imujyanama yagiraga! ngaho kugurisha Abakinnyi nanubu amafaranga atazwi umubare nyawo wavuyemo uretse kuducabiranya Gushyiraho umutoza muburyo butaboneye! narumiwe pee! Ubundi numugabo cg umugore iyo umwe muribo agiye kuzana umukozi womurugo nibintu babanza kuganiraho kugirango hatabaho kudahuza imikorere yuwo mukozi.

Quatre-Vingt Kuya 25-07-2017 saa 03:53'

Ariko rwose nkubu Degole adushakaho iki? tramurambiwe yidusenyera ikipe. nabera numvise aho rubanda nyamwinshi idashyira ibibazo byabo kuri Degole cg Ferwafa cg APR! ubundi uretse kwiyita rubanda nyamwinshi ubwa Bikindi ubundi ntanicyo mumariye iyo kipe ngo y’Imana da. ibyanyu nibifu imbere gusa ntakindi. Cyakora Chance Danny yarabishoboye rwose. none muramuvangiye
umuzimu uba muri Gasenyi ntuzavamo hatavuyemo ziriya nzehe ziyita abavuga rikijyana.

manzi eric Kuya 25-07-2017 saa 01:17'

yemwe iyareyo nagahomamunwa .ahubwo rimwe tuzumva bayiseshe.bajye bamenyako bitubabaza nkabafana.

bizimana jp Kuya 25-07-2017 saa 00:04'

oh reyo ubuse karekezi kobatubwiragako yasinye contract IRA canceling a nitagabanya akavuyo igira numwanya wskanr irswuburs

nshimiye Kuya 24-07-2017 saa 22:34'

koko
rayon. kujyeza
ryari

1 | 2 | 3 | 4

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)