RUHAGOYACU.com

Uhagarariye Obi Mikel yashimye abakinnyi babiri ba APR yagaruye Sibomana Papy

Twizerimana Martin Fabrice wa APR FC na Sindambiwe Protais wa APR FA, bari mu bakinnyi bashimwe numunya Norvege ushinzwe gushakira abakinnyi akaryo, ubwo amakipe yombi yahuriraga mu mukino wa gicuti ku Kicukiro warangiye anganya ibitego 2-2.

Uyu mukino, ukaba wari wateguwe ahanini mu rwego rwo kwiyereka uyu mu Agent ukomoka muri Norvege , wari watumiwe n’ubuyobozi bwa APR FC ngo aze yihere amaso impano iyi kipe y’ingabo z’igihugu yibitseho.

APR yanganyije na Academy yayo 2-2APR yanganyije na Academy yayo 2-2

APR FA ni yo yatangiye neza umukino, aho aba basore ba Rubona baje gufungura amazamu hakiri kare, gusa Nkinzingabo Fiston aza kwishyura iki gitego, byatumye amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri APR FC yaje yariya karungu yiharira umupira kurusha barumuna bayo, ndetse iza kubona igitego cya kabiri cyinjijwe na rutahizamu Issa Bigirimana wagarutse mu kibuga nyuma y’ibibazo yari yagize mu minsi yashize.

Iki gitego ariko, cyaje kuburizwamo n’igitego cy’agatangaza cyatsinzwe na Protais warebye umunyezamu Ntaribi ahagaze nabi, maze uyu agaterera hafi y’umurongo ugabanya ikibuga mo kabiri, umupira ukaruhukira mu nshundura.

APR FC yagerageje gushaka igitego cy’intsinzi, gusa birangira igabanye amanota na Academie, binganya 2-2.

Umutoza Didier aha amabwiriza Issa mu gice cya mbereUmutoza Didier aha amabwiriza Issa mu gice cya mbere
Rubona na we yafashije ikipe ye mu karuhukoRubona na we yafashije ikipe ye mu karuhuko

Nyuma y’uyu mukino, Uyu mu Agent wari wawukurikiranye aturutse muri Norvege, yavuze ko bigoye kugira icyo atangaza nyuma yo kureba abakinnyi inshuro imwe, gusa avuga ko hari amazina atahanye iwabo dore ko yahise afata rutemikirere.

Uyu yagize ati: “Wari umukino mwiza gusa biragoye kugira icyo uvuga nyuma yo kureba umukino umwe.

Iyo ukurikirana abakinnyi uba ugomba kureba imikino myinshi gusa hari abakinnyi babiri nabonye harimo uwatsinze igitego(Sindambiwe Protais) hamwe na Martin Fabrice. Gusa bizasaba kugaruka abakinnyi bose baje”.

Uyu mugabo ukomoka muri Norvege kuri ubu ni we uhagarariye Mikel Obi aho akina mu BushinwaUyu mugabo ukomoka muri Norvege kuri ubu ni we uhagarariye Mikel Obi aho akina mu Bushinwa

Uretse uyu mugabo kuri ubu uhagarariye John Obi Mikel nyuma yo gutandukana n’uwo bari bamaranye igihe, ikindi cyagaragaye kuri uyu mukino ni ukugaruka muri APR FC kwa Papy Sibomana Patrick uri mu biruhuko, ariko wafatanyije na bagenzi be akongera kwambara umwenda w’umukara n’umweru.

Aganira n’itangazamakuru, uyu musore w’ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yatangaje ko yishimye kongera kwambara uyu mwenda.

Yagize ati: “Birumvikana ndishimye kuba naraje nkongera gukorana imyitozo na bagenzi bange bo muri APR FC bikanarangira habonetse uyu mukino nkawukina.

Natangiye neza muri Shakhtyor Soligorsk kuko bari banzi, gusa ngira imvune ku mukino wa kabiri. banyitayeho none ubu ndumva meze neza niteguye kwitwara neza mu mwaka utaha wa shampiyona”.

Sibomana Patrick Papy yongeye kugaragara muri APR FCSibomana Patrick Papy yongeye kugaragara muri APR FC
Amakipe yombi yerekanye umukino mwizaAmakipe yombi yerekanye umukino mwiza

APR FC izongera gusubira mu kibuga tariki ya 20 uku kwezi, yisobanura n’Amagaju mu mukino w’umunsi wa wa shampiyona. Iyi kipe ikaba ku munsi w’ejo izaba yakira abakinnyi bayo hamwe n’umutoza mukuru bari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi muri Kenya.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Paul

    Kuya 12-12-2017 saa 10:17'

    Roger uvuzukuri mulisa sumutoza

  2. Elyse

    Kuya 12-12-2017 saa 08:21'

    wow ntureba ikipe ureke zazindi zibaziwayawaya

  3. Rogers

    Kuya 12-12-2017 saa 08:08'

    Nyamara iyikipe ifitikibazo!!!!za police fc,rayon nizindi iyo zihuye na teams za second division zizinyagira urunganda,uriko mwebwe nukunganya cg mugatsinda agatego kamwe konyine,amakipe twakinnye nayo yaba ayo twatsinze nayadutsinze yose yagiyigaragazako aturushimukino,hari mukeba kwisonga rayon,yaratushije bikabije,kiyovu wunve naho aba badutsinda gusa namateka mulisa akoze yakuriweho agahigo,police yaraturushije,....none tugezenaho tunganya na academy!Mulisa we sinerekwa sinaragura nta championat watwara kuko ntabwo ubifitiyubushobozi,keretse igikombe cyamahoro kuko cyo ari ama eliminator phases abakinnyi ba Apr bakwitoza bakikosantra bakagitwara on their behalf,sorry to my fellow apr fans.burya ikibuga ntigihishira ababona ikipe yawe itanga abakinnyi 9(amavubi)baringiza bagafatumwe in 11 startes,aha haonyine abazibyumupira nawe bakujija cg nawe ukikorera evaluation,wibukeko ubufite abakinnyi bambere beza mugihugu!!icyuzi nukubaveteza.warangizango waherekeje ababenceri muri kenya,syiweeee kwangizagusa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru