RUHAGOYACU.com

Uko amakipe akinamo abanyarwanda hanze y’igihugu arakina mu mpera z’iki cyumweru

Nyuma y’ikiruhuko cy’ibyumweru 2 ku mashampiyona atandukanye hirya no hino ku isi kubera imikino y’amakipe y’ibihugu mu gushaka itike y’igikombe cy’isi, shampiyona zirasubukurwa mu mpera y’iki cyumweru.

RuhagoYacu irabagezaho uko amakipe akinamo abanyarwanda mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi araza gukina muri za shampiyona zo muri ibyo bihugu.

Belgium: Salomon Nirisarike

Uyu mukinnyi akinira ikipe ya AFC Tubize mu cyiciro cya 2 mu gihugu cy’Ububiligi.

JPEG - 209.9 kb
Salomon Nirisarike nta mukino arasiba muri uyu mwaka w’imikino

Iyi kipe ya Nirisarike Salomon ntabwo yatangiye neza shampiyona uyu mwaka, aho iyi kipe itaratsinda umukino n’umwe mu mikino 4 imaze gukina, kuri ubu ikaba iri ku mwanya wa 7 muri shampiyona.

Kuri uyu wa 5 Salomon Nirisarike na bagenzi be, bakaba baraza guhura n’ikipe ya OH Leuven iri ku mwanya wa 4.

Kenya: Tuyisenge Jacques, Kagere Meddie, Mugiraneza Jean Baptiste

Aba bakinnyi uko ari 3 bakina mu ikipe ya Gor Mahia mu gihugu cya Kenya, bakaba bakomeje urugamba rwo gushaka uko bakwegukana igikombe cya shampiyona.

JPEG - 289.7 kb
Kagere Medie na Tuyisenge Jacques bakomeje kwitwara neza muri Gor Mahia

Ikipe ya Gor Mahia kuri uyu wa gatandatu, ikaba iraza guhura n’ikipe ya Nzoia United.

Tanzania: Niyonzima Haruna (Simba SC), Usengimana Danny na Rusheshangoga Michel (Singida)

Shampiyona yo mu gihugu cya Tanzania igeze ku munsi wayo wa 2.
Ikipe ya Simba SC ikinamo Niyonzima Haruna yatangiye neza inyagira ikipe ya Ruvu Shooting ibitego 7 byose ku 0.

JPEG - 228 kb
Niyonzima Haruna ategerejwe ku mukino wa AZAM FC nyuma yo kugira akabazo gato ku munsi wa mbere, ntarangize umukino

Kuri uyu wa gatandatu iyi kipe iraza gusura ikipe ya AZAM FC, mu mukino witezwe cyane muri Tanzania, dore ko iyi kipe ya Simba yaguze abakinnyi 3 bakomeye muri AZAM FC.

JPEG - 344.4 kb
Singida yatangiye nabi shampiyona, ifite akazi gakomeye kuri CCM Kirumba kuri uyu wa gatandatu

Ikipe ya Singida FC iraza gukina uyu mukino w’umunsi wa 2 idafite Usengimana Danny, ufite ikibazo cy’invune.

Iyi kipe ya Singida ikaba izakira Mbao FC ku cyumweru mu mujyi wa Mwanza kuri CCM Kirumba, aho amakipe yombi azajya akinira imikino yo mu rugo.

Singida United ikaba yaratsinzwe umukino ubanza na Mwadui ibitego 2-1.

Zambia: Iranzi Jean Claude

Umukinnyi Iranzi Jean Claude kuri ubu ari kubarizwa mu ikipe ya ZESCO United yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Zambia.

JPEG - 64 kb
Iranzi na bagenzi be bafite akazi gakomeye mu mpera z’iki cyumweru

Iyi kipe iheruka gutakaza imikino 2 yakinnye muri shampiyona, ikaba kuri ubu iri ku mwanya wa 4 irushwa inota 1 n’ikipe ya Zanaco iri ku mwanya wa 1, gusa iyi kipe ya Iranzi Jean Claude inabarizwamo umugande Kasirye Davis, ikaba igifite umukino w’ikirarane.

Kuri uyu wa gatandatu, ikipe ya ZESCO United ifite akazi gakomeye, aho igomba gusura ikipe ya Zanaco FC.

South Africa:Kwizera Olivier

Ni umunsi wa 3 wa shampiyona yo mu gihugu y’Africa y’Epfo. Muri iki gihugu mu ikipe ya Free State Stars harimo umuzamu Kwizera Oliver w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Uyu muzamu ntabwo arabona ibyangombwa byuzuye bimwemerera gukina. Yabwiye RuhagoYacu ko ashobora gutangira gukina mu cyumweru gitaha.

Ikipe ye ya Free State Stars yatsinzwe umukino ubanza na Amazulu inganya umukino wa 2 na Bidvist Wits, ihita inahindura umutoza wayo.

Iyi kipe ya Luc Eymael ikaba iraza gukina n’ikipe ya Mamerodi Sundwons kuri uyu wa mbere mu rugo.

Morocco: Emery Bayisenge

Uyu myugariro w’umunyarwanda n’ikipe ye ya KAC Kenitra baraza gutangira urugamba rwo kugaruka mu cyiciro cya mbere kuri uyu wa gatandatu.

Kenitra Atletic Club yamanutse mu cyiciro cya 2 umwaka ushize, nyuma yo kurangiza ku mwanya wa nyuma, ihita iya muri Botola ya 2.

Emery na bagenzi be, barakira ikipe yitwa Kasba Tadla kuri uyu wa gatandatu ku i saa 17H ya hano mu Rwanda.

Belarus: Sibomana Patrick

Ikipe ya Shakhtyor ikinamo umunyarwanda Sibomana Patrick irakomeza urugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona, idafite Patrick Sibomana ugifite ukwezi hanze kubera invune yagize mu minsi ishize.

JPEG - 6.2 kb
Patrick Sibomana aracyafite ukwezi n’igice hanze

Iyi kipe ya Shakhtyor iri ku mwanya wa 2 inyuma y’ikipe yitwa Dinamo Minsk ibarusha amanota 2. Iherutse kunyagirwa na BATE Borisov ibitego 4 byose ku 0.

Kuri uyu gatandatu iyi kipe irakira ikipe yitwa Krumkachy ku i saa 15H30 za hano mu Rwanda.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru