RUHAGOYACU.com

Uko amakipe arahura mu ijonjora rya mbere ry’igikombe cy’Amahoro 2017

Kuri uyu wa Kabiri no kuwa Gatatu hateganyijwe imikino y’ijonjora ribanza rya 1/32 cy’igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, iri ryitabirwa n’amakipe 22, yiganjemo ayo mu cyiciro cya kabiri.

Tombola y’igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka yabaye kuwa Kabiri w’icyumweru gishize, yasize amakipe 22 azabanza gukina 1/32, hakavamo akomeza muri 1/16. Aya, akaba yaratoranyijwe hagendewe ku buryo yitwaye mu gikombe cy’amahoro giheruka.

Muri aya makipe hazavamo 11 yatsinze, kongera 5 yitwaye neza, aziyongera kuri 16 yitwaye neza mu gikombe giheruka, ubundi bakine 1/16, aho biteganyijwe ko 1/16 kizatangira tariki ya 19 z’ukwezi gutaha kwa Kane.

Rayon Sports niyo ifite igikombe giheruka nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.

Ijonjora ribanza rya 1/32

Tariki 7 Werurwe 2017

  • Gitikinyoni Fc vs Intare Fc (Muhanga, 13.00)
  • Hope Fc vs Esperance Fc (Muhanga, 15.30)

Tariki 8 Werurwe 2017

  • Sorwathe Fc vs Vision JN (Musanze, 15.30)
  • UR Fc vs Pepiniere Fc (Muhanga, 13.00)
  • Heroes Fc vs United Stars (Muhanga, 15.30)
  • Akagera Fc vs Etoile de l’est (Rwamagana, 13.00)
  • Nyagatare Fc vs Kirehe Fc (Rwamagana, 15.30)
  • Aspor Fc vs Vision Fc (Ferwafa, 13.00)
  • Rwamagana City Fc vs Gasabo United (Ferwafa, 15.30)
  • Musanze Fc vs SEC Fc (Stade de Kigali, 13.00)
  • Miroplast Fc vs Rugende Fc (Stade de Kigali, 15.30)
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Furaha Evode.

    Kuya 9-03-2017 saa 00:43'

    Namwe Murabizi Ko Reyo Sport Ari Nyamukandagiramukibuga Kikarasimitutu Kandi Muziko Imana Ifana Reyo Niyimpamvu Kitaba Icya Reyo .

  2. Musesenguzi

    Kuya 6-03-2017 saa 10:10'

    Nimwesurane ariko muzi igikombe nyiracyo!!!
    Iki ni igihe cyiza cyo kongera kubatiza udukipe Seth, Sixbert, Tharcisse, Binezero....!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru