RUHAGOYACU.com

Uko mbyumva: Inama y’ubuyobozi (Board) y’umuryango wa Rayon Sports ikwiye gusenywa

Ku cyumweru , taliki 17 Nzeli 2017; abanyamuryango b’umuryango wa Rayon Sports bagombaga guhurira mu nama y’inteko rusange yo kwiga ku mavugurura akwiye gushyirwa muri uyu muryango. Iyi yaje gusubikwa ishyirwa mu minsi iri imbere.

Iyi ariko ikaba yari yatekerejweho nyuma yo kugongana kw’inzego z’umuryango, ahanini biturutse ku kutameya inshingano kuri buri ruhande mu nzego z’ubuyobozi. Aha ndavuga inama y’ubuyobozi iyobowe na Ngarambe Charles, komite y’umuryango iyobowe na Kimenyi Vedaste na komite y’ikipe y’umupira w’amaguru (kimwe mu bikorwa by’umuryango) iyobowe na Gacinya Chance Denis.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buherutse guseswa mu minsi ishizeUbuyobozi bwa Rayon Sports buherutse guseswa mu minsi ishize

Nk’umuntu umaze imyaka myinshi nkurikirana iyi kipe ikunzwe n’abatari bake, muri iyi nyandiko ngiye kugaragaza amavugurura mbona akwiye gukorwa kugira ngo iyi kipe igire ubuyobozi buhamye kandi bukora neza.

I. Inkomoko y’izina Rayon Sports

Aha sinjya mu mateka ya Rayon Sports cyane nuko izina Rayon Sports ryatanzwe, icya nashakaga kuvuga ni uko inyuguti "s" ihera ku ijambo "sports" igaragaza ko kuva mu ikubitiro hifuzwaga ko iyi kipe yagira ibyiciro by’imikino byinshi harimo n’imikino y’Intoki. Ibi ntibyabayeho kuko n’igihe byagiye bibaho bitagiye biremya ngo bimare igihe.

II. Inkomoko y’Umuryango Rayon Sports

Umuryango wa Rayon Sports wabaye uwa mbere mu gusaba ubuzimagatozi nyuma yo kwemeza amategekoshingiro mu nteko rusange yo kuwa 28 Nyakanga 2014. Ikipe yawo Rayon Sports FC iba iya mbere mu makipe y’umupira w’amaguru ibonye ubuzimagatozi bitewe nuko Umuryango wari ububonye.

Icyangombwa cy’agateganyo cyabonetse ku wa 15 Ukwakira 2014. Icyangombwa cya burundu gitangwa ku wa 23 Mata 2015.

Icyo gihe hariho ikipe y’umupira w’amaguru, iya Volley Ball. Hateganywaga gushyirwaho n’ikipe ya BasketBall ndetse na Rayon Sports Investememt (igikorwa cyo gucuruza izina Rayon Sports mu kubyara inyungu binyuze mu bantu bari kwishyira hamwe). Ibyo bikorwa byose byasabaga ko bikurirwa n’urwego rumwe, bikaba ari muri urwo rwego hashyizweho Umuryango Rayon Sports.

III. Imikorere y’Umuryango wa Rayon Sports

Ni kenshi hagiye habaho igongana hagati y'Umuryango na "FC" nkuko bayitagaNi kenshi hagiye habaho igongana hagati y’Umuryango na "FC" nkuko bayitaga

Hakurikijwe sitati, inzego z’Umuryango ni :

1. Inteko Rusange
2. Inama y’Ubuyobozi
3. Komite Ngenzuzi
4. Komite Nkemurampaka
5. Amatsinda y’abafana

Buri rwego rukaba rwari rufite inshingano zisobanutse.

Guhuza imikorere mishya n’iyari isanzwe ntibyagiye ku murongo nkuko byari biteganyijwe. kubera impamvu zitandukanye. Ikipe ya Volley Ball nk’igikorwa cy’Umuryango ntiyitaweho kugeza isenyutse. Ikipe ya Basket Ball yatekerezwaga ntiyabayeho. Rayon Sports Investement ntayabayeho. Hasigayeho Rayon Sports FC gusa byatumye imikorere yayo ikomeza nkuko yari isanzwe. Ibi byagiye bituma habaho kugongana kw’inzego.

IV. Imikorere y’Imena za Rayon Sports

Imena za Rayon Sports zabayeho mbere yuko Rayon Sports ibona ubuzimagatozi. Imena zagiye zigira uruhare runini mu micungire ya Rayon Sports haba mu buryo bw’umutungo n’Imiyoborere.. Icyemezo kimwe Imena zafashe gikomeye ni ugusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Rayon Sports n’Akarere ka Nyanza.

Mu mategeko shingiro y’Umuryango Rayon Sports ntaho urwego rw’Imena rugaragara muri ayo mategeko.

Imena za Rayon Sports zagaragaye aho rukomeyeImena za Rayon Sports zagaragaye aho rukomeye

Bamwe mu bari bagize Imena babishatse bashyize umukono ku mategekoshingiro bityo baba abanyamuryango nyabo bemewe n’amategeko. Abatarabikoze kugeza ubu mu buryo bwemewe n’amategeko si abanyamuryango b’Umuryango Rayon sports. Ariko bashobora kuba abakunzi ba Rayon Sports FC nka kimwe mu bikorwa by’Umuryango Rayon Sports kuko abakunzi bayo bose si ko bashyize umukono ku mategekoshingiro. Bityo nta n’icyemezo na kimwe Imena zikwiye gufata.

V. Icyerekezo gikwiye

Kugira ibikorwa bitandukanye ku Muryango Rayon Sports biragaragara ko byananiranye. Igikorwa kimwe kigaragara ni Rayon sports FC. Ku bw’iyo mpamvu, amategekoshingiro akwiye kuvugururwa. Ibyavugururwa ni ibi bikurikira:

- Kuvana mu mategeko urwego rw’Inama y’Ubuyobozi n’ingingo zirebana narwo
- Mu bubasha bwa Komite Nyobozi y’Umuryango hakongerwamo ko ari nayo Komite Nyobozi ya Rayon Sports.

Inzego zasigara ni izi zikurikira:

1. Inteko rusange
2. Komite Nyobozi
3. Komite Ngenzuzi
4. Komite Nkemurampaka
5. Amatsinda y’abafana

Kuvugurura amategekoshingiro ntibisobanura gushyiraho amategeko shingiro mashya. Kuvugurura amategekoshingiro bikaba biri mu nshingano z’Inteko Rusange.

Igitekerezo cya Eric Bizimana Umunyamakuru w’Imvaho Nshya

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Runuya

    Kuya 15-09-2017 saa 10:45'

    Babanze bashake uburyo birukana Karekezi utazi kuvuganira abakinnyi be mw’itanagza makuru, naho Diara niyo yajya ahandi ntibyabuza rayon kuguma ari rayon nuikimwe nuko yaza agahita avunika season yose. icyambere n’ikipe kuruta umukinnyi kugiti cye cg umutoza runaka.

  2. Kagabopierre

    Kuya 15-09-2017 saa 10:28'

    Aramutse aciyeho haraharabayemo uburangare bw,’abagombaga kumusinyisha.Ufite amakuru yukuri yayaduha.

  3. Eric

    Kuya 15-09-2017 saa 05:39'

    Ubikuyehe Koyagiye?

  4. elie

    Kuya 15-09-2017 saa 00:47'

    ngo diara yagiye muri as kgl ??
    gacinya rwose tabara akagahinda sinazagakira


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru