RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 23-07-2017 saa 27:26'  -  Magare yanikiye abanyakenya n’abagande azamura ibendera ry’u Rwanda mu Bufaransa  |  Yanditswe kuya 16-07-2017 saa 27:14'  -  Roger Federer yegukanye Wimbledon aca agahigo karakorwa n’undi wese  |  Yanditswe kuya 13-07-2017 saa 16:32'  -  Hahamagawe abasore 18 bazavamo abazitabira IHF Handball Trophy/Continental  |  Yanditswe kuya 5-07-2017 saa 29:08'  -  Zonic yegukanye igikombe cyo kwibohora bwa mbere mu mateka yacyo muri Cricket  |  Yanditswe kuya 3-07-2017 saa 28:00'  -  APR yacyuye Police amara masa muri Handball
Uko Rayon Sports y’umwaka utaha izaba imeze
Print Comments: 24 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umwaka w’imikino 2016/17 uragana ku musozo, amakipe amwe akomeje kwiyubaka, n’ubwo ayandi akomeje gukina imikino isigaye y’igikombe cy’amahoro, mbere yo kwitegura umwaka utaha w’imikino. Ruhagoyacu igendeye ku bakinnyi bashobora gusohoka, kwinjira cyangwa kwongera amasezerano muri Rayon Sports, irakugezaho uko iyi kipe izaba imeze mu mwaka utaha w’imikino.

Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka w’imikino, yaraye isezereye Police FC ku bitego 6-1 muri 1/4 cy’igikombe cy’amahoro.

Uko Rayon Sports y’umwaka utaha w’imikino ishobora kuzaba imeze:

Umunyezamu

Ndayishimiye Eric ’Bakame’

N’ubwo kugeza ubu ari mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports, umunyezamu wa mbere, akaba na kapiteni w’iyi kipe; Ndayishimiye Eric ’Bakame’ byitezwe ko azongera amasezerano muri iyi kipe ndetse agakomeza kuyibera nimero ya mbere, ni nyuma yo kuyifasha kwegukana shampiyona y’uyu mwaka n’igikombe cy’amahoro cy’umwaka ushize.

Bakame umaze imyaka 4 muri Rayon Sports, byitezwe ko azongera amasezeranoBakame umaze imyaka 4 muri Rayon Sports, byitezwe ko azongera amasezerano

Bakame yageze muri Rayon Sports avuye muri APR FC mu mwaka w’imikino wa shampiyona wa 2013/2014.

Inyuma ku mpande:

Iradukunda Eric ’Radu’ na Ndayishimiye Celestin

Mu gihe bigaragara ko mu bakinnyi basanzwe muri iyi kipe ntawiteguye gufata umwanya wa mbere mu kibuga, ku mpande z’inyuma mu ikipe ya Rayon Sports, iyi kipe yifuza abakinnyi barimo Ndayishimiye Celestin w’ikipe ya Police FC ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso.

Uyu musore witwaye neza mu mwaka ushize w’imikino haba mu ikipe ya Mukura Victory Sports no mu ikipe y’igihugu Amavubi, akaba atarahiriwe muri Police FC asigajemo umwaka umwe w’amasezerano gusa yifuzwa na Rayon Sports ndetse bigaragara ko nta mwanya agifite muri Police, aho Muvandimwe Jean Marie ari we nimero ya mbere.

Celestin wagowe n'umwaka wa mbere muri Police, yifuzwa na Rayon SportsCelestin wagowe n’umwaka wa mbere muri Police, yifuzwa na Rayon Sports

Rutanga Eric wa APR FC, na we yifuzwa na Rayon Sports kuri uru ruhande rw’ibumoso ngo asimbure abarimo Abouba Sibomana uzava muri iyi kipe nyuma yo kuyizamo muri Mutarama uyu mwaka, ariko akagorwa n’imvune zamubujije gukina.

Ku ruhande rw’iburyo; Iradukunda Eric ’Radu’ ukinira ikipe ya AS Kigali, ashobora gufata uyu mwanya, n’ubwo uyu mukinnyi yasaga n’uwarangizanyije na APR FC, ariko bishobora kurangira yerekeje mu bururu n’umweru.

Iradukunda Eric ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mwaka w'imikinoIradukunda Eric ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino

Mu mutima wa ba myugariro: Rwatubyaye Abdoul na Emery Bayisenge

N’ubwo yagize imvune yatumye amara amezi ane hanze y’ikibuga, nyuma yo kugaruka muri Rayon Sports yari yasinyiye mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira; Rwatubyaye Abdoul uri mu nzira zo kujya kubagirwa hanze, byitezwe ko azasubirana umwanya ubanza mu kibuga, agafatanya n’uwo bahoze bakinana muri APR FC no mu ikipe y’igihugu Amavubi; Emery Bayisenge wegerewe na Rayon Sports muri iyi minsi ari mu Rwanda.

Rwatubyaye na Emery Bayisenge bashobora kongera gufatanya muri defense, ariko noneho bambaye ubururu n'umweruRwatubyaye na Emery Bayisenge bashobora kongera gufatanya muri defense, ariko noneho bambaye ubururu n’umweru

Mu Kibuga hagati: Kevin- Sefu- Mugheni- Papy na Gaël

Nyuma yo kongera amasezerano ku bakinnyi babiri bitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino; Niyonzima Olivier ’Sefu’ na Muhire Kevin, aba bakinnyi bakiri bato bazashingirwaho mu kibuga hagati, ndetse bashobora gufatanya na Mugheni Fabrice uri mu biganiro byo kongera amasezerano muri Rayon Sports, nubwo batarabigeraho neza, aho uyu mukinnyi n’ikipe bari kumvikana hagati ya miliyoni 7 na 12.

Aba bakwiyongeraho Gaël Duhayindavyi, umwe mu bakinnyi beza ba shampiyona y’u Burundi wifuzwa na Rayon Sports ndetse na Patric Sibomana ’Papy’ ukina muri APR FC, ku ruhande w’ibumoso.

Duhayindavyi wigaragaje cyane muri Vital'O ni umwe mu bitezwe cyane mu kibuga hagatiDuhayindavyi wigaragaje cyane muri Vital’O ni umwe mu bitezwe cyane mu kibuga hagati
Patrick Sibomana yifuzwa ku ruhande rw'ibumoso, mu kibuga hagatiPatrick Sibomana yifuzwa ku ruhande rw’ibumoso, mu kibuga hagati

Rutahizamu: Ismaira Diarra

Ismaila Diarra ashobora kugaruka muri iyi kipe gusimbura mwenewabo w’umunya-Mali; Moussa Camara uherutse kwerekeza mu Misiri.

Diarra azagaruka muri Rayon Sports nyuma y’umwaka umwe avuye muri iyi kipe yatsindiye ibitego 21, akaza kugurishwa muri DCMP yo muri Congo Kinshasa, ariko akahabura umwanya kubera rutahizamu Ricky Tulengi Sindani.

Ismaila Diarra yari amaze umwaka umwe avuye muri Rayon Sports, ajya muri DCMP muri Congo KinshasaIsmaila Diarra yari amaze umwaka umwe avuye muri Rayon Sports, ajya muri DCMP muri Congo Kinshasa

Amafaranga yaguzwe rutahizamu Moussa Camara aracyabitse, kuri ubu ikipe ya Rayon Sports ikaba iri gukoresha amafaranga yo kugura abakinnyi atangwa n’umuterankunga Skol, yongerera abakinnyi amasezerano.

Aya yaguzwe Camara, kongeraho azagurwa Kwizera Pierrot uri mu nzira zisohoka muri iyi kipe, akaba ari yo ashobora kuvamo azagurwa abakinnyi bashya barimo Ismaila Diarra, Emery Bayisenge na Gael Duhayindavyi.

Kugeza ubu, mu bakinnyi 13 basoza amasezerano muri Rayon Sports, abamaze kuyongera ni Nova Bayama, Niyonzima Olivier ’Sefu’ na Muhire Kevin.

Ese wowe ubona ikipe yawe yaba imeze gute mu mwaka utaha w’imikino?

NAMAN Kuya 23-06-2017 saa 15:59'

Yewe
abdoul rehankubwire wakwicya ninzara ubonibiryo? nonese wakora udahebwa? nonese warya amateke ibona ibiryo bizima? wagiye urekakubumwana wowe uwayaguhawayanga ahokugirango ubeho nabi kandi ubona ubuzibwiza wa kwemera ukabikora ibyo usabwa wokwita kunyuzawe ita no kumukinnyi umenye uurengenzirabwe.

Clever Kuya 23-06-2017 saa 14:24'

Ntubizi uzahore uyanga kandi umwana wanzwe niwe ukura

Kalisa Kuya 23-06-2017 saa 09:34'

@ manzi

Harya ako gaciro kadasanzwe uvuga Bayisenge afite gakomeye ni akahe?

Harya buriya Mwiseneza Djamal yazamuye agaciro cyangwa yaragataye burundu? Lol...

Rwatubyaye we namara kuvurwa uzabona agaciro afite ihangane gato uzaba umbwira.

manzi Kuya 22-06-2017 saa 18:53'

uyumuntu wanditse iyinkuru yarasaze ariko ahari ubuse arabona emery akeneye gutagaciro nkako rwatubyaye yataye?narumiwe koko emery ntiyamenyereye kubaho nabi muzabaze

Aimable Kuya 22-06-2017 saa 18:37'

Gusa byose nibyiza turabyishimiye. Kandi kugenda kwa Xavio ndumva bitatuma abantu baterana amagambo.

abdoul Kuya 22-06-2017 saa 17:42'

Banyamakuru mugire xavio atuze aho kujya gupfuba yahabwa make ariko agakomeza kuzamura urwego rwe bityo hanze bizoroha.

Kalisa Kuya 22-06-2017 saa 17:32'

Nimuvane ibihuha no gushyushya imitwe aho!

Numvise hari na Radio imwe yahise isamira iyi nkuru hejuru isa n’aho ibwira abantu ko ari ibintu bishoboka. Harahagazwe n’iri tangazamakuru ryacu...

bikorimana ragadi Kuya 22-06-2017 saa 15:09'

ikipe izabikora kbs. ahubwo savio nimbashaka kuzima niyerekere muri apr .narebere nokubandi berekeyemo bava muri rayon sport

Kabila Nshimirimana Kuya 22-06-2017 saa 14:36'

Iyo Kipe Yoba Ikomeye Cane Kabisa Ariko Rayon Yarikwiye Kugumana Pierrot Na Xavio Kuko Nibo Yakubakiraho Mumwaka Uza Cane Cane Muri Caf Champions- Leugue Twese Nukwifuza Nanje Nshaka Ko Yoba Uku: 1 Bakame 2 Omborenga 3 Irambona 4 Bayisenge 5 Rwatuvyaye Hagati: 6 Pierrot 7 Papy 8 Gaël Abataka: 9 Diarra 10 Chassir 11 Xavio Tik Tack

nmn Kuya 22-06-2017 saa 11:56'

Xavio ni uburenganzira bwe azajye aho ashaka. abafana ba rayon batuze kuko xavio siwe mukinnyi ukomeye mwagize mu mateka kdi ntacyo yakoze kitakozwe n’abandi bamubanjirije:Fauadi; Cedric; Makenzi;......baragiye kdi barasimbuwe birashoboka.

Nahitamo APR; aba rayon muzamushimire ibyo yakoze; mumwifurize gutera imbere nkuko Yanga African yabigaragaje kuri Haruna.

Icyakora ari abafana ba APR cg aba Rayon mutuze. Bidatinze Xavio azahishura amahitamo ye; kuko byarangira mwese atabakiniye akajya ahandi

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)