RUHAGOYACU.com

Umubitsi wa Rayon Sports FC yeguye kubera imikoranire mibi n’Umuryango

Uwari umubitsi w’ikipe ya Rayon Sports Patrick Rukundo yafashe icyemezo cyo kwegura mu ikipe ya Rayon Sports, kubera gukorana nabi hagati ya Rayon Sports FC n’umuryango w’ikipe ya Rayon Sports.

Ikipe ya Rayon Sports mu kibuga yitwara neza, ariko mu buyobozi bw’ikipe ntabwo byose ariko bimeze neza, aho abayobozi batunvikana, bikaba byavuyemo gutangira kwegura.

Uwari umubitsi w’ikipe ya Rayon Sports Rukundo Patrick yafashe icyemezo cyo kuba yegura muri komite y’iyi kipe ya Rayon Sports yari amazemo hafi imyaka 2.

JPEG - 147.3 kb
Patrick yanditse yegura mu buyobozi bwa Rayon Sports

Patrick Rukundo mu magambo macye yabwiye RuhagoYacu ko yafashe icyemezo cyo kwegura kubera kutishimira uburyo abo mu muryango wa Rayon Sports batangiye kwivanga mu mirimo yakoraga, agasanga byazamuviramo ibibazo.

Rukundo Patrick avuga ko harimo ibibazo byinshi mu bijyanye n’imiyoborere ashobora kuzagarukaho nyuma, ariko yahisemo kuba avuye mu buyobozi bwa Rayon Sports FC iheruka kwegukana shampiyona kuri uyu wa 3 itsinze Mukura VS.

JPEG - 39.4 kb
Patrick na Rwatubyaye ubwo yari amaze gushyikiriza amafaranga uyu musore

Komite ya Rayon Sports FC izasoza igihe cy’imyaka 2 cyo kuyobora Rayon Sports FC muri Kanama uyu mwaka.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Alpha

    Kuya 21-05-2017 saa 07:09'

    Ubundi iyi kipe kuva kera irimo Abubatsi naba shenyi kdi nubwo ataribose abagaraga
    nkaho bayikunze nibo barusahurira muduru naho uwo mubitsi niyihangane ubwo byaramurenze kuko iyo aba umujura ntiyavamo ahubwo yanze gufatanya nabo

  2. uwase clemence

    Kuya 20-05-2017 saa 22:09'

    Imana yo mwijuru yumva gusenga itabare rayon kuko ifite ubuyobozi bugoranye pe. Masudi sinamurenganya rayon ifite abayobozi babi pe, nibyanga azigendere ntakundi.

  3. jea

    Kuya 20-05-2017 saa 20:00'

    akuyemo aye azaho agejeje

  4. -####-

    Kuya 19-05-2017 saa 20:32'

    Igendere rata batazakuryaniraho ubwo babonye agakopo buriya bagiye kukaryaniraho hhhhhhhh

  5. srabucya

    Kuya 19-05-2017 saa 14:23'

    Haaa! Niba ananiwe niyigendere kuko siho kamara cyangwa se wasanga hari ibyo ari guhunga.

  6. mahoro

    Kuya 19-05-2017 saa 12:52'

    niba ikipe itsinda nashaka agende hazaza undi, aba rayon bakunda ikipe bamaze kuba benshi cyane,nabakeba batangiye kubatizwa bagaruka.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru