RUHAGOYACU.com

Umubyeyi wa Mugisha Samuel yitabye Imana

Mugisha Samuel, umwe muri batatu bari bahagarariye u Rwanda muri shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare yapfushije Mama we, Mukabutera Agnes nyuma y’igihe yari amaze arwaye ibikomere yagize ubwo bamugongeshaga imodoka.

Mugisha Samuel ni umukinnyi w’Umunyarwanda ukina muri Dimension Data for Qhubeka, uyu akaba ari we wegukanye umwambaro w’uzi guterera cyane kurusha abandi muri Tour du Rwanda 2016, aca agahigo ko kuba ari we munyarwanda wa mbere ubigezeho, ndetse akaba ari na we mukinnyi ukiri muto wegukanye icyo gihembo kuko yagitwaye afite imyaka 18 yonyine.

Mugisha Samuel bamuhimbye 'Umwami w'ahaterera'Mugisha Samuel bamuhimbye ’Umwami w’ahaterera’

Uyu mukinnyi wari uri kumwe na Ndayisenga Valens ndetse na Areruya Joseph muri shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare yaberaga muri Norway yasojwe kuri iki cyumweru tariki ya 24 Nzeri, yasanganijwe inkuru y’akababaro muri iki gitondo cy’uyu wa mbere tariki ya 25 Nzeri, ivuga ko Mama we yitabye Imana.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko uwo mubyeyi wa Mugisha mu minsi ishize yarwariye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, aho yoherejwe nyuma y’imodoka yamugongeye aho yari yiyicariye muri Vunga ho mu Karere ka Nyabihu kuwa 19 Kanama uyu mwaka.

Icyo gihe Papa wa Mugisha, Kapiteni (Cptn) Kadali Samuel wari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano i Darfur muri Sudani yahise agaruka mu Rwanda, nyuma asubira mu kazi, ndetse Umugore we Mukabutera amaze koroherwa yahise ataha ajya kurwarira iwe mu Karere ka Nyabihu.

Uwo mubyeyi yari afite gahunda yo kugaruka kwa muganga kwisuzumisha ngo harebwe aho uburwayi bwe bugeze bukira, ariko mu ijoro ryakeye yaje kuremba, ndets emu rukerera agwa muri koma, bihutira gushaka imodoka ngo bamuzane kwa muganga igitaraganya, ariko ntiyagira amahirwe yo kuramirwa, ahita yitaba Imana akigera mu bitaro.

Mama wa Mugisha Samuel yari arwariye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe arwajwe n'umukobwa weMama wa Mugisha Samuel yari arwariye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe arwajwe n’umukobwa we

Uyu mubyeyi ni we wagize uruhare rw’ibanze ngo u Rwanda rube rufite umukinnyi uruhesha ishema nka Mugisha Samuel wambuye abanya Eritrea ubudahangarwa bari basanganywe muri Tour du Rwanda, aho yamufashije mu buryo bufatika ubwo yatangiraga gukina igare.

Mu kiganiro Mugisha Samuel yagiranye na Izuba Rirashe mu Ukuboza 2016, yatangaje ko Mama we ari we wamwishyuriraga amafaranga y’u Rwanda 10.000 ngo bamutize igare rya Pinebalo yitorezagaho mbere yo kwinjira mu ikipe ya Benediction Cycling Cup y’i Rubavu.

Nyakwigendera yari atuye mu Mugudugu wa Gisenyi, Akagari ka Jaba, Umurenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba, akaba asize Umugabo babyaranye abana 9 barimo Mugisha Samuel mukuru mu bana b’abahungu bafite, uyu musore akaba afite impanga (Twin) y’umukobwa.

Umutoza w'ikipe y'igihugu, Sterling Magnell yasuye Mugisha Samuel iwabo asangayo Mama we (ubanza iburyo bwe) n'abavandimwe b'uwo mukinnyi Umutoza w’ikipe y’igihugu, Sterling Magnell yasuye Mugisha Samuel iwabo asangayo Mama we (ubanza iburyo bwe) n’abavandimwe b’uwo mukinnyi

Mugisha yazamukiye muri Benediction Cyclin ClubMugisha yazamukiye muri Benediction Cyclin Club

Mugisha Samuel ni umwe mu bakinnyi bitezweho byinshi mu banyafurikaMugisha Samuel ni umwe mu bakinnyi bitezweho byinshi mu banyafurika

Mugisha Samuel akigera muri Dimension Data for Qhubeka na we yakoze impanukaMugisha Samuel akigera muri Dimension Data for Qhubeka na we yakoze impanuka

Mugisha Samuel ubu ni umwe mu bakinnyi babigize umwugaMugisha Samuel ubu ni umwe mu bakinnyi babigize umwuga

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. prosper

    Kuya 25-09-2017 saa 18:21'

    imanimwakire mubayo kd uwomuryango mukomeze
    kwihangana

  2. Eric

    Kuya 25-09-2017 saa 15:23'

    Imana Imuhe Iruhuko Ridashira Nabasigaye Bihangane


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru