RUHAGOYACU.com

Umufana wa APR FC yitabye Imana arohamye mu Kivu nyuma y’isubikwa ry’umukino wa Super Cup

Umwe mu bakunzi b’ikipe ya APR FC bitabiriye umukino wa Super Cup i Rubavu Niyongabo Pacifique ntabwo yashoboye kugarukana na bagenzi be nyuma yo kwitaba Imana arohamye mu Kivu ku cyumweru tariki ya 24 Nzeri 2017.

Niyongabo w’imyaka 23, yari yajyanye na bagenzi be i Rubavu kureba umukino ikipe yakundaga ya APR FC yahuriragamo na Rayon Sports mu gikombe cy’agahebuzo, Ferwafa Super Cup.

Umurambo wa Pacifique wabonetse kuri uyu wa mbereUmurambo wa Pacifique wabonetse kuri uyu wa mbere

Nyuma y’aho uyu mukino usubikiwe kubera ibura ry’amashanyarazi kuri stade Umuganda, Pacifique yagumanye icyizere cy’uko uyu mukino ushobora gusubukurwa bukeye ni ko kuba ajyanye na bagenzi be ku kiyaga cya Kivu mu gihe bagitegereje umwanzuro wanyuma.

Uyu ariko, yaje kurohama mu mazi ubwo yageragezaga koga, ndetse anatabaza bagenzi be bari hafi ye ntibashobora kumurohora nkuko umukobwa bakundanaga yabitangaje nyuma.

Uyu mu marira menshi yagize ati: Icyambabaje kurushaho ni uko yadutabaje..kumutabara bikatunanira, ntabwo twari tuzi koga, yapfuye mureba mu maso yange… aduhamagara…

Uyu nyuma yo kurohama, umurambo we ukaba waje kubonwa n’inzego z’umutekano kuri uyu wa mbere ahita ajyanwa kwa muganga gukorerwa isuzuma.

Pacifique yari yagumye i Rubavu ategereje ko umukino wasubirwamo ku CyumweruPacifique yari yagumye i Rubavu ategereje ko umukino wasubirwamo ku Cyumweru

Niyongabo Pacifique, yari atuye mu mujyi wa Kigali akarere ka Gasabo umurenge wa Jabana. Akaba yitabye Imana nyamara ari bwo yari akirangiza Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.

Azwiho kuba yari umukunzi w’akadasohoka w’ikipe ya APR FC aho yajyana na yo aho igiye gukina hose.

Imana imwakire mu bayo!

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Tvs king

    Kuya 28-09-2017 saa 22:27'

    Natwe nkaba rayon twifatikanije n’umuryango wuyumusore wagiye akenewe nigihugu. Imana imwakire.

  2. mucyo

    Kuya 28-09-2017 saa 17:49'

    Ayiweeeeee mbega ndababare birenzze nkubbitwe namucyyeba mbure numuvandimwe

  3. fenty

    Kuya 27-09-2017 saa 12:51'

    Rip musore wacu igendere imana ikwakire mubayo nkabafana ba aprfc turababaye bitavugwa tuzaguhoza kumutima

  4. knc

    Kuya 27-09-2017 saa 11:25'

    Yoooo,twifatanyije n’ Umuryango we ndetse n’ Abafana b’APR muri aya matage y’amatindi ! gusa barayon nkunda haze kubaho akanya ko kuzirikana uyu mugenzi wacu wagiye atamenye uko super cup byarangiye ! Gusa nyuma turakomeza Dusengere Barafinda FC.

  5. Christophe

    Kuya 27-09-2017 saa 06:04'

    Ndasaba abakunzi ba APR FC twese twaherekeza mugenzi wacu.

  6. musinga

    Kuya 26-09-2017 saa 18:18'

    RIP hope to see you soon

  7. Chris

    Kuya 26-09-2017 saa 17:19'

    Uwo musore ntiyarangije amashuri muri ULK nk’uko mwabivuze. Yayarangirije mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ry’i Gishari rizwi ku izina rya GIP. Mukosore please.

  8. m2k

    Kuya 26-09-2017 saa 15:55'

    abafana twese ba rayon sport twifatanyije numuryango wamugenzi wacu ndetse naba Apr muri rusange watuvuyemo mukababaro kandi tumusabira kuri nyagasani ngo amwakira. biratubabaje twese kabisa burya football ntikwiye kudutandukanya kuko nyuma yayo ubuzima burakomeza kandi tukabana mumahoro. pole pole kuri twese abasportif. nizeye ko Imana yamwakiriye mubayo

  9. Bakera jean claude

    Kuya 26-09-2017 saa 14:35'

    uyumuvandimwe nyagasani imwakire mubayo natwe turayifana ariko ntitwiyibagije ko nogutsindwa bibaho murakoze

  10. mmm

    Kuya 26-09-2017 saa 14:18'

    uyu mwana IMANA imwakire mubayo. abafana ba Rayon twese twifatanyije n’umuryango we ndetse na APR FC yose muri bino bihe by’akababaro.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru