RUHAGOYACU.com

Umukinnyi Lionel Hakizimana yasezeranye n’umukunzi we bamaranye imyaka 5 bakundana

Umukinnyi Lionel Hakizimana ukinira ikipe y’igihugu ya Basketball akaba anakinira ikipe ya Patriots mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda, kuri uyu wa mbere yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Lauren Richardson bamaranye imyaka hafi 5 bakundana.

Uyu musore ni umwe mu bafite impano yo gukina umukino wa Basketball mu bo mu kigero cye, akaba yaratangiye kumenyekana cyane ari umunyeshuli muri College Christ Roi i Nyanza.

Hakizimana Lionel yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda, harimo APR BBC, Espoir BBC n’ikipe ya Patriots arimo kuri ubu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ni bwo Lionel Hakizimana na Richardson Lauren basezeranye imbere y’amategeko ku murenge wa Nyamirambo.

JPEG - 641.1 kb
Lionel yafashe ku ibendera azamura akaboko, yemera imbere y’amategeko ko Lauren amubera umugore
JPEG - 173.5 kb
Lionel na Lauren n’ababaherekeje

" Ni umunsi w’ibyishimo bikomeye kuri njye n’umukunzi wanjye Lauren, kuba tmaze gusezerano imbere y’amategeko kuri uyu munsi." Hakizimana Lionel, umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Basketball aganira na RuhagoYacu.

" Ntabwo uyu munsi nshobora kuzawibagirwa na rimwe mu buzima bwanjye, by’umwihariko ndanezerewe cyane kuko ni umunsi nizihizaho isabukuru y’amavuko."

Lionel na Lauren bamenyanye muri 2012, ubwo uyu mukobwa w’umunyamerikakazi yazaga mu Rwanda (Yimenyerezaga akazi muri RadioTV10), baza guhura bahujwe n’inshuti, nyuma barakundana, kugeza kuri uyu munsi bakiri kumwe.

JPEG - 119.1 kb
Lionel na Lauren basinye kubana akaramata kuri uyu wa mbere
JPEG - 524.1 kb
Bahise bahabwa icyangombwa bakimara gusezerana

" Nahisemo Lauren kuko ari we umutima wanjye numva wifuza. Ni umukobwa duhuje icyerekezo, kandi nabitekerejeho nitonze, nsanga ari we ukwiye kuzambera umufasha." Hakizimana Lionel wahise abwira Laure ati, " I love You so much."

Uyu mufasha wa Hakizimana Lionel na we yaganirije RuhagoYacu, avuga ko yishimiye kuba asezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we w’igihe kirekire.

" Lionel ndamukunda cyane, twarahuye nsanga ni umusore duhuje byinshi, harimo no gukunda Imana. Hari bimwe dutandukaniyeho, ariko ntabwo bidutanya, bidufasha kubaka neza kurushaho."

" Lionel ndagukunda kandi ndagushimiye ko wemeye ko mba umwe mu bagize umuryango wawe." Lauren w’imyaka 26, akaba umufasha wa Lionel Hakizimana.

JPEG - 148.9 kb
Hari hashize amezi 5 amusabye ko yazamubera umufasha

Lionel Hakizimana yari amaze amezi 4 asabye mukunzi we ko yazamubera umufasha, akaba yaramutnguye mu birori yizihizagamo isabukuru ye y’amavuko muri Kanama uyu mwaka.

Hakizimana Lionel yabwiye RuhagoYacu ko bateganya kurushinga mu mpeshyi y’umwaka utaha.

JPEG - 1 Mb
Bashyigikiwe n’umuryango
JPEG - 611.1 kb
Hakizimana na Richardson bafatanyije gkata umutsima bahawe na BK
JPEG - 576.9 kb
Byari ibyishimo bikomeye kuri bombi
JPEG - 738.8 kb
Umutoza Henry Mwenuka wa Patriots yaje gushyigikira umukinnyi we
JPEG - 563.1 kb
Umutoza wa Espoir Maxime Mwiseneza na we yaje gushyigikira uyu muryango
JPEG - 717.4 kb
Aristide Mugabe kapiteni w’ikipe y’igihugu (Wegereye Lionel) yaje kumushyigikira
JPEG - 485.6 kb
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’murenge wa Nyamirambo yabihamije imbere y’amategeko

Abakinnyi bakinana n’abakinanye na Lionel Hakizimana biyongereye ku nshuti n’abavandimwe b’uyu mukinnyi, baza kubashyigikira.

Abayobozi ba Patriots n’mutoza mukuru wayo, kimwe n’abandi batoza muri uyu mukino nabo baje gushyigikira Lionel.

JPEG - 644.8 kb
Lionel ateganya gusaba no gusezerana n’umukunzi we imbere y’Imana umwaka utaha mu mpeshyi
JPEG - 521.3 kb
Gafotozi ukomeye wa RuhagoYacu Hardy ni we wafashe aya mafoto yose (Ukuyemo iyi arimo)

Abakinana na Lionel mu ikipe ya Banki ya Kigali bamutunguye bamuha umutsima ukoze mu mupira wa Basketball bamwifuriza isabukuru nziza, banamushimira ku ntabwe ateye y’indi mu buzima.

Kanda aha urebe amafoto menshi.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Dusenge Tetd

    Kuya 24-12-2017 saa 20:57'

    Muraberanye ’Imana Ibashyigikire!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru