RUHAGOYACU.com

Umukino wa Rugende tuzawukina, ntidushaka ibirarane byinshi- Masudi Djuma

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports; Masudi Djuma yatangarije Ruhagoyacu ko badashaka kongera umubare w’ibirarane bafite, avuga ko bazakina na Rugende FC kuri uyu wa Gatatu.

Rayon Sports yaraye ikinnye muri Nigeria, itsindwa na Rivers United ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya 1/16 cya CAF Confederation Cup, ifite undi mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Gatatu bazahuramo na Rugende FC mu gihe kuwa Gatandatu nanone bazaba bongera gukina na Rivers United.

Abajijwe n’umunyamakuru wa RuhagoYacu niba ntacyo bizagoraho ikipe ya Rayon Sports ku buryo yahitamo kudakina umukino wa Rugende FC ugasubikwa, Masudi Djuma utoza Rayon Sports, yavuze ko bafite ibirarane byinshi bya shampiyona ku buryo batakongeramo n’icya Rugende FC.

"Turawukina [umukino bazahuramo na Rugende FC] kuko nta birarane byinshi dushaka. Hari ibirarane bya shampiyona, birahari imbere yacu. Ntabwo twashyiraho n’umukino wa Rugende kandi dufite abakinnyi bashobora gukina."- Masudi Djuma aganira na RuhagoYacu.

Rayon Sports izabanza gukina na Rugende mbere yo kongera guhura na Rivers UnitedRayon Sports izabanza gukina na Rugende mbere yo kongera guhura na Rivers United

Rayon Sports izakira Rugende FC mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cy’igikombe cy’amahoro, umukino uzaba mu cyumweru gitaha, ifite ibirarane bibiri muri shampiyona; imikino izahuramo na Gicumbi FC ndetse na Mukura Victory Sports bagombaga guhura mu mpera z’iki cyumweru.

Iyi kipe ifite akazi katoroshye mu mpera z’iki cyumweru, aho igomba kwishyura Rivers United yayitsinze ibitego 2-0 kugira ngo ibashe kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Uko amakipe azahura muri 1/16 cy’igikombe cy’Amahoro.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Amini

    Kuya 19-04-2017 saa 13:50'

    Uyu niwo mwanya mwiza wo guha bamwe mu bakinnyi ngo bigaragaze nka ka gasongarere Yves Rwigema..... nutigaragariza kuri Rugende ugende wipfire kuko aho wagiye kwibohorera ndabona ukiboshwe.

  2. Bwiza

    Kuya 18-04-2017 saa 13:14'

    Haaaa!!!!Rugende se kandi ije ite ??? Masudi mubirebe neza bibaye ari ugukina nko gukora imyitozo byaba ari sawa ariko mu gihe byagira impact iri negative Ku bakinnyi ba Rayon umukino mwareka bakawimura mukazaba mukina, dore mwaje mu ijoro muracyananiwe , mwafata akaruhuko ubundi Amaso mukayahanga Ku mukino wo kwishyura Rivers. Courage Gikundiro yacu.

  3. Gogo

    Kuya 17-04-2017 saa 23:11'

    Hhhhhhhhh,Musesenguzi rwose commentaire zawe ziraryohera, mbega zikanshimisha! uti"tuzarinda dutwara igikombe tugikora imyitozo"Hahhhhhh gusa ibyuvuze nukuri pe. Rayon sport kumutimaaaaaaaaaa

  4. Musesenguzi

    Kuya 17-04-2017 saa 18:26'

    Gukina na Rugende ni imwe no gukora imyitozo.
    Ni ukuyitsinda 2_0 ubundi iminota isigaye tugakora imyitozo.
    Tuzarinda dutwara igikombe cy’amahoro tugikora imyitozo.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru