RUHAGOYACU.com

Umukozi muri MINISPOC ushinzwe amakipe y’igihugu wari ufunze yararekuwe

Munyanziza Gervais, umukozi muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, ushinzwe amakipe y’igihugu ndetse na Siporo rusange yarekuwe nyuma yo gusanga nta bimenyetso simusiga byatuma akomeza gukurikiranwa no gufungwa.

Kuwa 11 Ugushyingo ni bwo hatangiye guhwihwiswa inkuru y’ifungwa rya Munyanziza Gervais, bivugwa ko akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo, aho yaregwaga hamwe na Mucyo Jackson usanzwe ari Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’Umukino wa Kung Fu mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwasanze nta mpamvu yatuma Munyanziza Gervais akomeza gukurikiranwa mu nkikoUbushinjacyaha bwasanze nta mpamvu yatuma Munyanziza Gervais akomeza gukurikiranwa mu nkiko

Munyanziza yari yafashwe na Polisi akekwaho ubufatanyacyaha mu kunyereza amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyoni 10 yari agenewe ishyirahamwe ry’imikino ya Kung Fu.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Munyanziza yarekuwe kuwa mbere w’iki cyumweru nyuma y’aho Ubushinjacyaha busanze nta bimenyetso bifatika bwashingiraho bukomeza kumukurikirana mu rukiko.

Munyanziza Gervais yamenyekanye ari Umukinnyi wa Volleyball mu Iseminari nto ya Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda) aho yanayibereye kapiteni, nyuma aza kuba Umusifuzi w’umupira w’amaguru, ari n’umutoza w’ikipe ya Volleyball ya G.S.O Butare.

Munyanziza ni umukozi ushinzwe amakipe y'igihugu ndetse na Siporo rusange muri MINISPOCMunyanziza ni umukozi ushinzwe amakipe y’igihugu ndetse na Siporo rusange muri MINISPOC

Yabaye umusifuzi mpuzamahanga kuva mu 2011, aho yari ku rutonde rw’abasifuzi batandatu bemewe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi “FIFA” kuva mu Ukuboza 2015.

Umukino we wa nyuma mu Rwanda yari umusifuzi wa kane ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, tariki ya 4 Nyakanga 2015, Police FC itsinda Rayon Sports igitego 1-0 cya Ngendahimana Eric.

Muri CAF Champions league yasoreje kuri Sanga Balende yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriye Libolo yo muri Angola tariki ya 1 Werurwe 2015 kimwe n’umukino wa gicuti wahuje Tanzania na Malawi.

Umukino Rayon Sports yanganyijemo na AS Kigali igitego 1-1 ugasozwa n’imvururu kuwa 20 Mata 2014 uri mu mikino ya nyuma Munyanziza Gervais yasifuye ubundi ahita ahagarika, yikomereza akazi muri MINISPOC aho yari ashinzwe amashyirahamwe y’imikino (Federations) nyuma aza guhindurirwa inshingano, maze ashingwa amakipe y’igihugu abifatanya no kuba ashinzwe siporo ya bose.

Munyanziza Gervais (Ubanza iburyo bw'ifoto) yahoze ari umusifuzi mpuzamahangaMunyanziza Gervais (Ubanza iburyo bw’ifoto) yahoze ari umusifuzi mpuzamahanga

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ght

    Kuya 22-11-2017 saa 20:21'

    uriya mugabo nta kuntu yaba ataraikoze ahubwo bamucungire hafi kuko ashobora kuburana n’ubutabera dossier igarutse.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru