RUHAGOYACU.com

Umunyamabanga mukuru wa FIFA arasura u Rwanda mu ntangiriro za Kanama

Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, Fatma Samba Diouf Samoura arasura u Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama, aho aritabira inama mpuzamahanga ku iterambere rya siporo y’abagore, igiye kubera i Kigali.

Iyi nama y’iminsi 2 iteganyijwe kubera muri Kigali Convention Center guhera tariki ya 9 Kanama, ikazitabirwa n’abayobozi batandukanye bazava hirya no ku isi.

Advancing Women in Leadership Forum, izahuza abayobozi batandukanye bo ku mugabane w’Africa n’umugabane w’Asia.

" Ni inama ikomeye cyane itagurwa na Komite Olempike ku rwego rw’isi, uyu mwaka bakaba barahisemo ko iyi nama yabera m Rwanda," Felecite Rwemarika, V/Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda.

" Iyi nama ero izagaragaramo abayobozi benshi bakomeye, biganjemo abagore bari mu myanya ikomeye muri Siporo ku isi, no mu yindi mirimo."

" Ni amahirwe akomeye ku gihugu cyacu no kuri siporo y’abagore by’umwihariko. Fatma Samoura umunyamabanga mukuru wa FIFA nawe akaba yamaze kutwemerera ko azitabira iyi nama."

JPEG - 67.4 kb
Rwemarika na Fatma Samoura i Zurich ku cyicaro gikuru cya FIFA mu mpera z’umwaka ushize wa 2016

Rwemarika unayobora Komisiyo ishinzwe iterambere rya Siporo y’abagore muri FERWAFA akaba yatangarije RuhagoYacu ko hagitegerejwe abayobozi benshi muri iyi nama.

Abamaze kwemeza ko bazayitabira barimo kandi Izeduwa Derex-Briggs (uyobora komisiyo y’abagore mu muryango w’abibumbye), Gen. Lassana Palenfo (Perezida wa Komite Olempike ku rwego rw’Africa) Umurundikazi Lydia Nsekera uri muri Komite Olempike ku isi, Beatrice Allen (uri muri Komite Olempike ku rwego rw’isi)
na Kirsty Coventry.

Iyi nama kandi izagaragaramo abayobozi ba Komite Olempike zose zo muri Africa no muri Asia.

Umunyarwandakazi Felecite Rwemarika asanzwe ari muri Commission Sport et Société Active ya Komite Olempike ku rwego rw’isi.

Umwaka ushize wa 2016 akaba yaranahawe igihembo nk’umugore wateje imbere Siporo ku rwego rw’Africa kurusha abandi, cyatanzwe na Komite Olempike ku rwego w’isi.

Ni ubwo Siporo y’abagore itaratera imbere cyane mu Rwanda, komite mpuzamahanga ifata u Rwanda nk’intanagrugero mu guteza imbere abagore.

Kuri ubu u Rwanda ni cyo gihugu ku isi gifite abagore benshi mu nteko nshingamategeko ku isi. Ubu kandi ni itegeko ko mu myanya y’ubuyobozi abagore bagomba kugira byibura 30% yayo.

Iri tegeko rikaba ritarasigaye inyuma no muri Siporo aho kuri ubu Komite Olempike y’u Rwanda ifite abagore benshi mu myanya y’ubuyobozi muri Africa ugereranije n’ahandi.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru