RUHAGOYACU.com

Umunyamabanga muri Ferwafa arashinja Perezida De Gaulle akarengane ko kumugerekaho ibyabereye Rubavu

Umunyamabanga wungirije mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda akaba anashinzwe ibijyenye n’umutungu muri Ferwafa Emmanuel Habineza, yarangije kwandikira komite nyobozi y’iri shyirahamwe ayisaba kumurenganura, nyuma yo gushyirwaho icyaha cyo kugira uruhare mu bibazo by’ibura ry’umuriro ryabereye i Rubavu mu mukino wa Super Cup hagati ya APR FC na Rayon Sports.

Mu ibaruwa RuhagoYacu ifitiye kopi, Habineza Emmanuel yatangaje ko atumva impamvu Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaulle yamufatiye ibihano byo kumwihangiriza burundu kubera ibyabereye Rubavu, kandi yari yamubujije kwerekezayo kuko nta mirimo yari ashinzwe kuri uwo mukino wa Super Cup.

Habineza yandikiwe amabaruwa yo gusabwa ibisobanuroHabineza yandikiwe amabaruwa yo gusabwa ibisobanuro
Habineza yandikiwe amabaruwa yo gusabwa ibisobanuro ku mukino wa Super Cup atitabiriyeHabineza yandikiwe amabaruwa yo gusabwa ibisobanuro ku mukino wa Super Cup atitabiriye
Habineza yisobanuye avuga ko byabazwa Ruhumuriza Eric wari ubishinzwe byoseHabineza yisobanuye avuga ko byabazwa Ruhumuriza Eric wari ubishinzwe byose
Eric Ruhumuriza(inyuma y'ufite igikombe) ni we wari ushinzwe umukino wa Super Cup gusa nta bisobanuro yasabweEric Ruhumuriza(inyuma y’ufite igikombe) ni we wari ushinzwe umukino wa Super Cup gusa nta bisobanuro yasabwe

Habineza avuga ko uyu mukino wari mu nshingano za Ruhumuriza Eric nk’uko yabiherewe ububasha na perezida wa Ferwafa mu gihe we(Habineza) yari yasabwe gutanga amafaranga yo kuzafasha imigendekere myiza y’uyu mukino kandi ko ibyo yabikoze.

Nkuko bikomeza bigaragara mu mabaruwa atandukanye, Habineza Emmanuel yari yasabwe kubanza gukemura ikibazo cy’uzagurisha amatike ubwo shampiyona izaba itangiye, ikintu cyanatumye yerekeza i Rubavu atinze(kuwa gatandatu tariki ya 23/9/2017 saa 17:00), aho icyari kimujyanye ari ukwitabira inama n’umuterankunga wa AZAM.

Ibi byose ariko, ngo perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaulle akaba yarabirenzeho, aba ari we asaba ibisobanuro by’imigendekere mibi y’umukino wa APR FC na Rayon Sports, aho kubibaza Ruhumuriza Eric yari yahaye inshingano zose z’uyu mukino.

Ibi Habineza Emmanuel akaba abifata nk’ikibazo cyihariye yaba amufiteho, aho kuri we yahitamo ko amasezerano afitanye na Ferwafa yaseswa ku byiza, aho gukomeza kwangiza izina rye mu karengane nk’uko abivuga.

Habineza yandikiye EXCOM asabwa kurenganurwaHabineza yandikiye EXCOM asabwa kurenganurwa

Habineza avuga ko akazi ke kari ako gutanga amafaranga azakoreshwa kandi ko yabikozeHabineza avuga ko akazi ke kari ako gutanga amafaranga azakoreshwa kandi ko yabikoze

Tariki ya 23 Nzeri 2017, umuriro wabuze inshuro eshatu ku kibuga cya Rubavu APR FC na Rayon Sports zarimo zihatanira igikombe kiruta ibindi mu gihugu ‘Super Cup’ aho ku nshuro ya gatatu uyu wagiye burundu umukino urasubikwa uza gukinirwa I Kigali iminota 27 yari isigaye.

Kugeza magingo aya, ntabwo hameneyekanye uwari inyuma y’iki gikorwa ngo abiryozwe, none byaje kurangira hashakishijwe uwo byashyirwaho nkuko Habineza Emmanuel abitangaza, mu gihe abakabibajijwe bakidegembya.

Byarangiye Ferwafa yanzuye ko Habineza ari we wagize uburangare mu kibazo cya Rubavu mu gihe yari yabujijwe kwitabira umukino ngo abanze akemure ibindiByarangiye Ferwafa yanzuye ko Habineza ari we wagize uburangare mu kibazo cya Rubavu mu gihe yari yabujijwe kwitabira umukino ngo abanze akemure ibindi

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Edison Muhayimana

    Kuya 26-10-2017 saa 06:32'

    Ariko koko ibi nibiki? FERWAFA iba ishaka iki koko ?? Habineza we ihorere Imana izakurengera.

    gusa siko bizahora.

  2. BB

    Kuya 25-10-2017 saa 15:35'

    ARIKO DEGOLE ARATANGAJE RWOSE?

    NONESE KO MBONA AMAFARANGA YA GERERETOR YEWE NAYO GUHEMBA UMUKOZI UCANA(ARI NAWE WAZIMYAGA) YATANZWE UYU BARAMUSHAKAHO IKI?

  3. Gwiza

    Kuya 25-10-2017 saa 15:33'

    Amabanga tuzajya tuyamenya mwashwanye tu! Burya Generator bari bayigeneye 400,000 yose ntiyanakora? Kumbi ball boys bari babiri gusa kandi buri umwe yagenewe 20,000? Ese mama buri wese uri muri protocol bamupangira 15,000? Ubu se ibi nari kuzabimenya ryari koko? Oh FERWAFA bakwangira iki?

  4. nganji

    Kuya 25-10-2017 saa 14:45'

    Hahahahahahahahahahahah, reka degule akwirenze ibyo nibisanzwe iyo abona haricyaha kizamufata mu mikorere mibiye ashakaho akegeka, Mulindahabi yarafunzwe kubera Degaule, Amavubi yarasezerewe mu marushanwa hari ababizize nawe urugendo rwiza.

    NB: Gusa nawe ngo wasuzuguraga SG kuko waruri kwibere none birakomeye ipfire Degaule numwere arahagarariwe

  5. nganji

    Kuya 25-10-2017 saa 12:58'

    Hahahahahahahahahahahah, reka degule akwirenze ibyo nibisanzwe iyo abona haricyaha kizamufata mu mikorere mibiye ashakaho akegeka, Mulindahabi yarafunzwe kubera Degaule, Amavubi yarasezerewe mu marushanwa hari ababizize nawe urugendo rwiza.

    NB: Gusa nawe ngo wasuzuguraga SG kuko waruri kwibere none birakomeye ipfire Degaule numwere arahagarariwe

  6. eliya

    Kuya 25-10-2017 saa 11:33'

    Daf Nina yaratanze amafaranga degaulle arashaka iki buriya ariko ari kurenganywa uriya mugabo


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru