RUHAGOYACU.com

Umunyarwanda agiye kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi mu bafite ubumuga ku Isi

Jean Claude Niringiyimana ukina Taekwondo, agiye kwegukana igihembo cyiswe “Allianz Athlete” gihabwa umukinnyi w’ukwezi, nyuma y’aho yigaragarije cyane mu mikino mpuzamahanga ya Taekwondo y’abafite ubumuga iheruka kubera mu Rwanda muri Mata uyu mwaka.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imikino y’abafite ubumuga, hatoranyijwe abakinnyi batanu bagomba gutorwamo umwe wahize abandi mu kwezi kwa Mata.

Niringiyimana ni umwe mu bahatanira icyo gihembo, ndetse ubu ni na we urusha abandi amahirwe, dore ko yabanikiye, aho mbere y’amasaha atageze kuri 24 ngo amatora arangire, agize amanota 75.94%, agakurikirwa n’Umunya-Canada Adam Dixon ufite amanota 17,15%.

Kujya ku rutonde rw’abahatanira igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi si ibya buri wese, ariko Niringiyimana yegukanye umudali wa Silver nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma mu irushanwa rya Taekwondo ry’abafite ubumuga batarengeje ibiro 61.

Niringiyimana yatsinzwe n'Umunya-Espagne ukina nk'uwabigize umwugaNiringiyimana yatsinzwe n’Umunya-Espagne ukina nk’uwabigize umwuga

Iryo rushanwa Niringiyimana yigaragarijemo ryabereye i Kigali ku itariki ya mbere n’iya kabiri Mata, abasha kwegukana umwanya wa kabiri muri icyo cyiciro cy’abatarengeje ibiro 61 kandi ari ku ncuro ya mbere yitabiriye iryo rushanwa mpuzamahanga, iyo ikaba ari ari na yo mpamvu agiye kuba umukinnyi w’ukwezi kwa Mata.

Niringiyimana niyegukana icyo gihembo nyuma y’amatora agomba kurangira kuri uyu wa 9 Gicurasi, azaba ahigitse Adam Dixon ukomoka muri Canada, ukina imikino ya Hockey bakina banyerera ku rubura, uyu akaba anaheruka gutorwa nka myugariro mwiza kurusha abandi mu irushanwa ry’isi riheruka kubera muri Korea y’Amajyepfo.

Adam Dixon agize amanota 17.15% akaba ari we ukurikira Niringiyimana ufite 75.94%, mu gihe ku mwanya wa gatatu haza Umusuwisikazi Manuela Schar ukina imikino ngororamubiri, uyu akaba yaregukanye umwanya wa mbere muri Marato ya London ndetse n’iya Boston.

Ku mwanya wa kane haza Melissa Tapper, ukomoka muri Australia, uyu akaba akina imikino ya ‘table tennis’. Uyu mugore w’imyaka 27 yegukanye umudali wa zahabu mu irushanwa ry’umugabane wa Oceania, akaba yari anawegukanye ku ncuro ya gatatu.

Iki gihembo cya “Allianz Athlete” kizaba gitangwa ku ncuro ya kane, ku ncuro ya mbere muri Mutarama cyegukanywe na Jeroen kampscheur wo mu Buholandi, muri Gashyantare cyegukanwa na Veronica Vadovicova ukomoka muri Slovakia ukina imikino yo kumasha, igiheruka muri Werurwe cyegukanywe na Maria Paula Barrera wo muri Colombia, ukina imikino yo koga.

Muri iryo rushanwa yari yitabiriye bwa mbere, yatsindiwe ku mukino wa nyuma biramubabaza cyaneMuri iryo rushanwa yari yitabiriye bwa mbere, yatsindiwe ku mukino wa nyuma biramubabaza cyane

Niringiyimana yanikiye kure abo bahanganye, ni akandi gahigo u Rwanda rweshejeNiringiyimana yanikiye kure abo bahanganye, ni akandi gahigo u Rwanda rwesheje

Niringiyimana n'abo bahanganiye igihembo cy'umukinnyi w'ukwezi mu bafite ubumuga ku IsiNiringiyimana n’abo bahanganiye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi mu bafite ubumuga ku Isi

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!