RUHAGOYACU.com

Umunyarwanda ukina muri Australia agiye kumara umwaka hanze y’ikibuga kubera imvune

Ntakirutimana Hussein ukinira ikipe ya Richmond yo mu cyiciro cya kabiri muri Australia, yagize imvune ikomeye mu ivi igiye gutuma amara amezi umunani atagaragara mu kibuga.

Uyu musore ukina hagati umaze igihe akina muri iki gihugu yavunitse mu cyumweru gishize mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona yo mu gihugu cya Australie Richmond yahuriragamo na Dandenong Thunder.

Hussein asanzwe akinira ikipe ya Richmond yo mu cyiciro cya kabiriHussein asanzwe akinira ikipe ya Richmond yo mu cyiciro cya kabiri

Aganira na RuhagoYacu, Hussein yadutangarije ko iyi mvune ishobora gutuma amara igihe kinini adakina gusa ko yizeye ko azongera kugaruka mu kibuga.

“Ni imvune ikomeye nagiriye ku mukino wa shampiyona duhura na Dandenonong. Bambwiye ko ishobora kumara hagati y’amezi umunani na 12 ntagaragara mu kibuga. Ndizera ko nzagaruka mpagaze neza nk’uko nari meze”.

Ntakirutimana Hussein akaba avunitse yari amaze gutsinda ibitego bitanu mu mikino 11 yari amaze kugaragara muri Richmond nubwo asanzwe akina mu kibuga hagati yugarira.

Uyu musore atangaza ko yizeye kuzagaruka ameze nezaUyu musore atangaza ko yizeye kuzagaruka ameze neza

Hussein Ntakirutimana, yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2007 yerekeza muri Australia kwiga anakina ruhago. Uyu mukinnyi yaje , kugaruka mu Rwanda gato mu ntangiriro za 2014 aho yakoze igeragezwa muri APR FC ntahamare igihe agahita yisubirira muri Australia aho yakiniye amakipe arimo Melbourn yo mu cyiciro cya mbere.

Uyu musore wanakiniyeho ikipe y’abato ba Kiyovu Sports, ngo aracyafite icyizere cyo kuba yagaruka mu Rwanda mu ikipe y’igihugu akongera gahura n’abandi bakinnyi bazamukanye nka Iranzi Jean Claude na Havugarurema Jean Paul Raro.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru