RUHAGOYACU.com

Umunyezamu wa Rayon Sports ugiye gukina muri Kenya yasezeye abafana

Bashunga Abouba yasezeye abafana anashimira abayobozi n’abo babanye bose muri Rayon Sports nyuma yo kuyivamo yerekeza muri Bandari FC yo muri Kenya.

Abicishije ku rukuta rwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, Bashunga yagize ati “Nishimiye igihe cyose twabanye muri Rayon Sports twabanye neza kandi ni iby’agaciro, mwarakoze cyane, muri umuryango mwiza wihanganira ibibi n’ibyiza twanyuranyemo.”

“Mwarakoze cyane pe, ndi umu-Rayon, ariko reka ndebe ko nazamura urwego rwanjye ‘inshaallah’ bizaba byiza kurushaho murakoze Imana ibahe ibyiza byinshi, Rayon Sports mwese ndabakunda cyane Imana ibahe imigisha myinshi kandi mufite ikipe nziza cyane.”

Bashunga Abouba ubwo yari agiye gusinya amasezerano muri Bandari FCBashunga Abouba ubwo yari agiye gusinya amasezerano muri Bandari FC

Bashunga arahaguruka i Kigali yerekeza muri Kenya kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Mutarama, nyuma yo kwishyura Musanze FC amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe, ikubiyemo ubwishyu bw’amafaranga 500.000 iyi kipe yamuhaye akayisinyira imbanzirizamasezerano yo kuyikinira, ndetse n’indishyi z’uko atubahirije iyo mbanzirizamasezerano.

Bashunga kandi yagombaga no kwishyura Rayon Sports amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri kugirango bamuhe urupapuro rumwemerera kujya gukina ahandi, dore ko yari ayifitiye amasezerano y’imyaka ibiri n’ubwo bayamusinyishije nta mafaranga bamuhaye.

Bashunga ntiyabonaga umwanya uhoraho wo gukina muri Rayon SportsBashunga ntiyabonaga umwanya uhoraho wo gukina muri Rayon Sports

Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 22 Mutarama 2018 ni bwo Bashunga yahagurutse i Kigali yerekeza muri Kenya, aho yari agiye mu biganiro bya nyuma n’abayobozi ba Bandari FC ngo anasinye amasezerano, ahita asinya imyaka ibiri nk’uko yabitangarije RuhagoYacu.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Bashunga Abouba yaguzwe Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, akazajya ahembwa amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’igice ku kwezi.

Bashunga kuri FacebookBashunga kuri Facebook

Bashunga ni umwe mu banyezamu beza bafite igihagararo gishyitseBashunga ni umwe mu banyezamu beza bafite igihagararo gishyitse

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru