RUHAGOYACU.com

Umunyezamu wa Rayon Sports yerekeje mu ikipe yo muri Kenya

Bashunga Abouba wari umwe mu banyezamu ba Rayon Sports yamaze kwerekeza muri Bandari FC, asinya amasezerano yo gukinira iyo kipe mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 22 Mutarama 2018 ni bwo Bashunga yahagurutse i Kigali yerekeza muri Kenya, aho yari agiye mu biganiro bya nyuma n’abayobozi ba Bandari FC ngo anasinye amasezerano.

Ku kibuga cy'Indege Bashunga yakiriwe n'Umuyobozi wungirije wa Bandari FC wari kumwe na bamwe mu bo bafatanya kuyobora iyo kipeKu kibuga cy’Indege Bashunga yakiriwe n’Umuyobozi wungirije wa Bandari FC wari kumwe na bamwe mu bo bafatanya kuyobora iyo kipe

Nk’uko Bashunga yabitangarije RuhagoYacu, ibiganiro byagenze neza ndetse ahita asinya amasezerano y’imyaka ibiri, gusa ngo gutangira kuyikinira byo biracyazitiwe n’ikindi kibazo cyari kikiri hagati ye na Musanze FC ndetse na Rayon Sports.

Bashunga yagize ati "’Deal’ yarangiye, namaze no gusinya imyaka ibiri.”

Yakomeje avuga ko yahisemo kwigira ahandi kuko yasabye Rayon Sports kumwishyurira imbanzirizamasezerano yari yarasinye muri Musanze Fc ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 500.000 ariko ntibikore.

Bashunga avuga kandi ko Rayon Sports yari yaramusinyishije amasezerano yo kongera kuyikinira imyaka ibiri ariko ikaba nta mafaranga yari yamuha kugeza ubu.

Bashunga Abouba ni umwe mu bo Rayon Sports yari kuzifashisha mu mikino ya CAF Champions League. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuBashunga Abouba ni umwe mu bo Rayon Sports yari kuzifashisha mu mikino ya CAF Champions League. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Bashunga Abouba yaguzwe Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, hakazavamo Miliyoni imwe ihabwa Musanze FC hishyurwa imbanzirizamasezerano ndetse n’ihazabu y’uko atayubahirije.

Biteganyijwe ko Bashunga agaruka i Kigali kuganira na Rayon Sports ngo imuhe urupapuro rumwemerera kujya gukinira Bandari FC, byaramuka bikunze akazasubira muri Kenya mu mpera z’iki cyumweru n’umuryango we kugirango ahite anatangira imyitozo, dore ko shampiyona yahoo izatangira ku itariki ya 4 Gashyantare 2018.

Bashunga Abouba abonye amahirwe yo kubona ikipe ikomeye yazajya abonamo umwanya uhagije wo gukina. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuBashunga Abouba abonye amahirwe yo kubona ikipe ikomeye yazajya abonamo umwanya uhagije wo gukina. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu

Bandari FC yaguze Bashunga Abouba yasoreje ku mwanya wa 10 muri shampiyona ya Kenya mu mwaka ushize, ikaba yarashyizemo amaraso mashya kugirango irusheho kuzaza ku mwanya mwiza muri uyu mwaka w’imikino.

Bashunga Abouba ni Umukinnyi wa Rayon Sports kuva mu 2015, aho yayigezemo avuye muri Marines FC, akaba umwe mu bakinnyi bigiye umupira mu ishuryi rya APR FC (APR Football Academy), ariko akaba avuka i Nyanza ku gicumbi cy’iyi kipe bahimba ‘Gikundiro’.

Bashunga Abouba nibimuhira muri shampiyona ya Kenya ashobora kuzaba umusimbura wa Bakame mu ikipe y'igihugu.Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuBashunga Abouba nibimuhira muri shampiyona ya Kenya ashobora kuzaba umusimbura wa Bakame mu ikipe y’igihugu.Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. jean

    Kuya 23-01-2018 saa 12:10'

    Bavandimwe mureke umuhungu yibonere ibiryo reka agenda ahubwo azahirwe rayon nimurushye imihe ibyangobwa rwose

  2. -####-

    Kuya 23-01-2018 saa 11:53'

    Barasaze asinyiye ikipe yagatatu pe nyumvira nukuri

  3. habimana

    Kuya 23-01-2018 saa 10:39'

    Ariko abakinnyi bacu bagiye bafunguka mu mutwe. Ubwo wagiye gusinyira ikipe ya gatatu wumva ntasoni ufite. Ngo rayon sport yanze kukwishyurira amafaranga. Niba warariye amafaranga yabandi kuki utayishyura?niba umaze imyaka irenga itatu ukaba urya umwenda wa 500000 ntushobore kuwishyura waretse gukina ko ntacyo bikumariye. Njye birambabaza iyo numva umuntu ufite amanyanga angana gutwe.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru