RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 16:53'  -  Mbusa Kombi Billy wahoze muri Rayon Sports yasimbuye Katauti  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 16:04'  -  Myugariro wa KCCA FC ashobora gusimbura Rusheshangoga muri APR FC
Umuryango Rayon Sports wateye utwatsi icyifuzo cya “FC” cyo kwemeza Karekezi nk’umutoza
Print Comments: 61 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports bwongeye kutumvikana n’abayoboye ikipe ya Rayon Sports Football Club, ni ku mwanzuro wo guha akazi Olivier Karekezi nk’umutoza mukuru, aho yari buzungirizwe na Katawuti na Ramadhan nk’umutoza w’abazamu.

Nkuko Ruhagoyacu yari yabyanditse mu minsi yashize,a makuru yizewe yageraga kuri RuhagoYacu avuye ku bayobozi ba Rayon Sports yatangazaga ko Olivier Karekezi na Ndikumana Hamadi Katauti bamaze kumvikana na Rayon Sports kuyitoza mu mwaka utaha aho bagombaga gutangira akazi kuwa kabiri tariki ya 25 Nyakanga.

Ibi byaje gushimangirwa na perezida wa Rayon Sports Gacinya Denis watangaje ko Olivier Karekezi yamaze kuba umutoza wabo bidasubirwaho. Gacinya Denis yagize ati:

“Karekezi twarangije kumvikana ndetse ubu ni umutoza wa Rayon Sports. Twamuhaye amasezerano y’imyaka ibiri nyuma tuzicara turebe umusaruro tumenye niba yakongererwa amasezerano”.

Ubuyobozi bw'umuryango wa Rayon Sports ndetse n'ubw'ikipe ya FC ntabwo bumvikana ku musimbura wa Masudi Djuma wasezeye iyi kipeUbuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports ndetse n’ubw’ikipe ya FC ntabwo bumvikana ku musimbura wa Masudi Djuma wasezeye iyi kipe

Ibi ariko byaje kunyomozwa n’umuryango wa Rayon Sports, aho Visi Perezida wa mbere ushinzwe imiyoborere Rudasingwa Jean Marie Vianney yatangarije Radio Flash ko ibyo bya Karekezi atari ukuri kandi ko byabatunguye.

Yagize ati: “Natwe byadutunguye nkuko namwe byabatunguye. Nta burenganzira (Gacinya) afite bwo gusinyisha umutoza kuko na we ni umukozi nk’abandi”.

“Ntabwo byumvikana uburyo yatangaza ko yumvikanye n’umutoza kandi ubuyobozi bw’umuryango butabizi. Ubundi batugezaho icyifuzo maze natwe tukacyemeza. Gusa ibi ntabyabayeho, bityo kugeza uyu munsi nta biganiro twigeze tugirana na Karekezi Olivier”.

Rudasingwa yakomeje atangariza Radio Flash ko kuri ubu barajwe ishinga no gusinyisha abakinnyi bashya no kongerera amasezerano abari bahari, ko nibaramuka babisoje ari bwo bazatangira ibiganiro n’umutoza.

Rayon Sports yegukanye shampiyona ishize, gusa yaranzwe no kutumvikana mu buyobozi bw'iyi kipeRayon Sports yegukanye shampiyona ishize, gusa yaranzwe no kutumvikana mu buyobozi bw’iyi kipe

Amakuru Ruhagoyacu yari ifite ni uko ko Karekezi Olivieryari kuzahembwa amafaranga y’u Rwanda 1,500,000 akazagenerwa n’agahimbazamusyi kari hejuru cyane, ugereranije n’ako bari basanzwe batanga mu rwego rwo gushaka uko babona intsinzi nyinshi.

Nkunzigoma Ramadhan bagombaga gukorana, yari yageze mu Rwanda kuri iki cyumweru, akaba acumbitse mu mujyi wa Kigali, naho Katauti wari umutoza wungirije wa Musanze FC n’ubwo ikipe ye yashatse kumwongerera amafaranga menshi, ntiyemeye kongera amasezerano akaba yahisemo gusubira mu ikipe yamugize igihangange hano mu Rwanda.

Mugemana Kuya 23-07-2017 saa 08:17'

sha ge ngiye kuba nfana AS kigali niyo mbona igiye kujyana nigihe, naho rayon ndabona ibyayo ntabizi kbs abasaza barayishenye birarangiye.

kazimiri Kuya 22-07-2017 saa 12:55'

ubutaha FC muzayimurire mumuryango,niyo irimo abantu basobanutse kandi baduhaye ibyishimo.

jijuka Kuya 22-07-2017 saa 11:47'

issa sinemeranywa nawe, uko isoko ryahano mu Rwanda rimeze, wategereza gato agasanga abakinnyi Bose babanyarwanda babamaze kwisoko hasigaye ibihwuhwe, umutoza wamuzana akakubwira kugura abanyamahanga kandi Ferwafa itabemera, iyo kipe yahita ijya mukiciro cya3.

issa Kuya 22-07-2017 saa 10:50'

kuki hatabanzwa gukemurwa ikibazo cy’umutoza akabanza kuboneka akirambagiriza abakinnyi akazabazwa umusaruro, ese ni bande bashinzwe kurambagiza abakinnyi muri rayon sport ? niba umutoza arambagizwa nyuma y’uko bamuguriye abakinnyi ubwo ninde uzajya ubazwa umusaruro(umutoza cg abayobozi)? biteye iseseme pee!

issa Kuya 22-07-2017 saa 10:49'

kuki hatabanzwa gukemurwa ikibazo cy’umutoza akabanza kuboneka akirambagiriza abakinnyi akazabazwa umusaruro, ese ni bande bashinzwe kurambagiza abakinnyi muri rayon sport ? niba umutoza arambagizwa nyuma y’uko bamuguriye abakinnyi ubwo ninde uzajya ubazwa umusaruro(umutoza cg abayobozi)? biteye iseseme pee!

kassaa Kuya 22-07-2017 saa 09:43'

Mwabafana namwe ntakindi kishe Rayon dore nabo bazehe rwosee. Ngarambe na KBS zaramunanire kuyobora none ngo yashobora Rayon kweri nibareke aboto bubake Rayon. izo nizo ngaruka twahuye nazo muri KIYOVU FC.

Musure Kuya 22-07-2017 saa 09:30'

gewe abavuga ko Gacinya atagisha inama umuryango sindikumwe nabo kuko niba azana umukinnyi bamaze kumvikana miriyoni 4 yhagera umuryango ukamuha miriyoni 6 wumva uba ushaka iterambere ry’ikipe arinde, niba azana Papy amwivye muri mukeba umuryango ukamwanga nyuma yibi byose ninde ukwiriye kugira undi inama. fc nibayireke ibyo ikora irabizi kandi instinzi nibo tuyibaza.

Vava Kuya 22-07-2017 saa 08:24'

Mwese abavuze ok Umuryango wa reyon sport ufite ukuri?ikindi ikibazo si umutoza nuko Gacinya atabaganirije mbere yo gufata umwanzuro numushaharakumutozango bamwemerere cga babyange?ariko sibibi Karekezi ntacyo atwaye kuko na Gacinya numukozi equipe siye age yumvikana nabamuyobora banajye ninama

thomas Kuya 22-07-2017 saa 07:01'

Bayobozi b’umuryango mutubabarire mureke iyo staff iruzuye kd irashoboye muzabona umusaruro abafana kubibuga insinzi ubuhangange bwa gikundiro buziyongera gusa umusore moto Chance Deni nimumuhe agaciroke arashoboye Niki mutabona koko mureke kubabaza abafana KBS.

basalouna Kuya 21-07-2017 saa 23:23'

ese @Dudu waba uzi indi kipe ikomeye Louis Enrique cg Pep Gualdiola yatoje?? ese Zidane yatwaye ibikombe bingahe mbere yo gutoza Real ??? uracyari analogue for sure..!!

kimwe n’abandi batekereza ngo Karekezi ni uwa APR FC sinzi niba Djamali atari umwana wavukiye muri rayon..mwiyibagije igitego yatsinze rayon?? ibyo ntibikibaho.. biriya ni akazi nkuko umuntu yajya gukora muri telecom company kandi wenda atayikunda ...

1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)