RUHAGOYACU.com

Umusifuzi wari ugiye gukubitwa nyuma y’umukino wa Mukura VS na Miroplast FC yahagaritswe

Ngabonziza Dieudonne wayoboye umukino wa Mukura VS na Miroplast FC ku munsi wa karindwi wa Azam Rwanda Premier League yahagaritswe by’agateganyo nyuma yo gusanga yarirengagije nkana amategeko maze agatanga penaliti yatumye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Itangazo rigaragara ku rubuga rwa Internet rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rivuga ko Ngabonziza Dieudonne yahagaritswe amezi atatu uhereye ku itariki ya mbere Ukuboza, iki cyemezo kikaba cyafashwe nyuma y’ubusabe bwa Komisiyo ishinzwe abasifuzi yagenzuye imyitwarire ye muri uwo mukino.

Miroplast FC yari ikeneye amanota ngo ikomeze kugira icyizere cyo kuguma mu cyiciro cya mbereMiroplast FC yari ikeneye amanota ngo ikomeze kugira icyizere cyo kuguma mu cyiciro cya mbere

Ngabonziza yahaniwe ko yahaye Penaliti Miroplast FC atagombaga gutanga, icyakora ngo icyemezo yafatiwe ntacyo kiri buhindure ku byavuye muri uwo mukino.

Iyo penaliti yayitanze ku munota wa 90 avuga ko umukinnyi wa Mukura VS yakoze umupira n’intoki, maze Miroplast FC ihita iyinjiza, amakipe yombi aba anganyije ibitego 2-2 mu mukino bakinnye kuwa 22 Ugushyingo kuri Stade Huye.

Uwo mukino wakurikiwe n’imvururu z’abafana bashakaga gusagarira uyu musifuzi bitewe n’umujinya bari batewe n’ibibereye muri uwo muino yari amaze kuyobora.

Igihano cya Ngabonziza cyatangiye kubarwa ku itariki ya mbere ukuboza, kikazasozwa kuwa 30 Gashyantare 2018 atongeye guhuha mu ifirimbi nk’umuyobozi w’umukino mu irushanwa iryo ari ryo ryose ritegurwa na FERWAFA.

Abafana barebye umukino batishimye kuko ikipe yabo ifite ibibazo by'abakinnyi n'ubwo yaguze benshiAbafana barebye umukino batishimye kuko ikipe yabo ifite ibibazo by’abakinnyi n’ubwo yaguze benshi

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. gogo

    Kuya 3-12-2017 saa 17:00'

    hhhhhhh, mbega ubundi se imikino ya shampiyona izongera gukinwa ryari ko nubundi bazahita bajya muri CHAN

  2. muhoza

    Kuya 3-12-2017 saa 10:27'

    nonese abafana bo bemerewe kwihorera kontacyo mbona bagenewe

  3. umusomyi

    Kuya 2-12-2017 saa 19:20'

    ngo tariki ya 30 Gashyant... aba banyamakuru nabo ni. aba mbere!!!!!

  4. Patrick Nishyirembere

    Kuya 2-12-2017 saa 16:16'

    Ibyo uvuga nange narimpibereye ikigaragara uyu mutoza yarabogamye ahubwo ibihano bamuhaye biroroshye yatumye rythm ya Mukura isubira inyuma iyo bamuhagarika six mois bakamuca na Amande wenda byaha gasopo nabandi basifuzi babogama.

  5. vincent

    Kuya 2-12-2017 saa 14:56'

    nabandi barebereho.nuwasifuye match ya Gicumbi na kirehe iheruka yakagombye guhanwa,kuko gicumbi yatsinze ibitego bibiri byangwa byose.nubwo yabonyeko akabije icya gatatu akacyemera.

  6. Muvunyi

    Kuya 2-12-2017 saa 14:02'

    Dieu donné ararenganyijwe narimpibereye yari penalty kdi hari India yari yimye MIROPLAST, ubwo se iyo atayitanga miroplast nayo ikarega byarikugenda bite? Mugabanye igitutu Ku basifuzi bakore akazi kabo.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru