RUHAGOYACU.com

Umusimbura wa Savio yageze i Kigali kurangizanya na Rayon Sports

Bimenyimana Bonfils Caleb wakiniraga ikipe ya Vitalo yo mu gihugu cy’u Burundi yaraye ageze mu Rwanda, aho aje gusoza ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports mbere yo gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.

Caleb ushobora gukina ku mpande asatira cyangwa se akaba yakinishwa nka rutahizamu, yageze i Kigali mu ma saa ine za nijoro ryo kuri uyu wa gatanu, aho yari amaze iminsi ategerejwe na Rayon Sports ndetse bikavugwa ko azajyana n’iyi kipe muri Tanzania kwitabira ubutumire bwa Simba.

Caleb wambaye no 11, yari kumwe n'Intamba ku Rugamba mu majonjora ya CHANCaleb wambaye no 11, yari kumwe n’Intamba ku Rugamba mu majonjora ya CHAN

Bonfils Caleb ushobora kugaragara mu mukino wa gicuti Rayon Sports ifite kuri uyu munsi i Nyamirambo, bivugwa ko yari yifujwe na APR FC ku ikubitiro,gusa bikarangira ibiganiro bitagenze neza ari na yo mpamvu yaje gusinyira Rayon Sports.

Caleb bivugwa ko yaba afite ababyeyi b'abanyarwandaCaleb bivugwa ko yaba afite ababyeyi b’abanyarwanda

Uyu musore w’imyaka 20 gusa, amakuru avuga ko afite ababyeyi b’abanyarwanda, gusa akaba yarakiniye ikipe y’igihugu y’ Burundi aho yari mu ikipe yasezerewe na Sudani mu majonjora ya CHAN 2018 izabera muri Kenya.

Caleb nasinyira Rayon Sports ari buze kwiyongera ku bandi bakinnyi iyi kipe yibitseho barimo Nyandwi Sadaam bakuye muri Espoir, Habimana Yussuf wavuye muri MVS, Rutanga Eric wavuye muri APR FC, Ibrahimovic bakuye muri Mali, hamwe n’abandi bakigeregezwa nka Di Maria, Faustin na Djamar bavanye muri APR.

Rayon Sports yagiye ikunda guhirwa n'abakinnyi b'abarundiRayon Sports yagiye ikunda guhirwa n’abakinnyi b’abarundi

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. RAYONEY

    Kuya 6-08-2017 saa 19:00'

    DATAWEEE!!!BONFILS YASINNYE ***ALLY***ARAMUTSE***ASINNYE***NONETWAKICA**AMAKIPE!!!WAWU**UMVE**BOQOU

  2. -####-

    Kuya 6-08-2017 saa 10:02'

    URAKAZA NEZA MU IKIPE Y’IMANA KANDI TURAKWISHIMIYE UZADUKUBITIRE MUKEBA APR TWONGERE DUTWARE CHAMPIONA

  3. Philemon

    Kuya 6-08-2017 saa 09:43'

    nibyiza kubona aba basore nibeza

  4. HABUMURENYI

    Kuya 6-08-2017 saa 08:27'

    AMAHORO

  5. JAPHET

    Kuya 6-08-2017 saa 07:09'

    UWOMUSORE TUMWAKIRIYE NEZA TWIZEYEKO AZABIKORA.

  6. sameer

    Kuya 5-08-2017 saa 23:32'

    ramba ramba gikundiro

  7. Kamuzinzi

    Kuya 5-08-2017 saa 22:05'

    naze agerageze kwigaragaza tumurebe, wabona abaye rurangiranwa nkabagenzi be bakiniye Rayon. karibuni kwa rayon gikundiro ,simba imara.

  8. Jackison

    Kuya 5-08-2017 saa 15:17'

    Karibu Murigikundiro?

  9. UWIMANA RAYONEY

    Kuya 5-08-2017 saa 14:06'

    BONFILS WELCOME IN THE TEAM BY GOD THAANK YOU CHOUSE BY THE RAYON MERCE BOCQOU STUFF BY RAYON

  10. JAMES

    Kuya 5-08-2017 saa 10:17'

    IKAZE.MWIKIPEYIMANA.WAREBYEKURE.WANGAKUJYA.MURI.MANEGEKACF..YARIKUZAKWICIRAKARIYERI.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru