RUHAGOYACU.com

Umutoza angiriye icyizere nafasha ikipe- Hakizimana Muhadjiri

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC; Hakizimana Muhadjiri yiteguye gukina umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League, ikipe izahuramo na AS Kigali kuri uyu wa Gatanu igihe umutoza Jimmy Mulisa yaba amugiriye icyizere.

Hakizimana Muhadjiri yari yahagaritswe n’ikipe ye kubera imyitwarire mibi, aza gusaba imbabazi ndetse atangirana n’abandi imyitozo amasaha 48 mbere y’umukino bafite kuri uyu wa Gatanu.

"Narabikoze, nasabye imbabazi kandi numvako gusaba imbabazi ni ibintu byoroshye , umugabo igihe cyose asaba imbabazi. Byararangiye kandi nanjye iyo mbibonye kuriya ngomba gukora cyane bigashira."

Muhadjiri yakinnye umukino APR FC iheruka kunganyiriza i RubavuMuhadjiri yakinnye umukino APR FC iheruka kunganyiriza i Rubavu

Muhadjiri avuga ko igihe umutoza yamugirira icyizere yiteguye gufasha ikipe ye kandi bidakunze yizeye ko nabwo bagenzi be bazabasha gutsinda ikipe ya AS Kigali.

"Igihe cyose mba niteguye, ariko urabizi ibibazo narindimo gato. Ni umunsi umwe ntakoze imyitozo ariko nibaza ko wenda umutoza angiriye icyizere nafasha ikipe, ariko atananshyizemo numva ko nta kibazo kuko wenda n’ibibazo narindimo no mu mutwe ntabwo ari neza cyane, na bagenzi banjye ni beza, APR ifite abakinnyi beza bakina."


"Imyitozo yagenze neza, buri mukinnyi washyira mu kibuga urabona ko bose bari hejuru ku buryo bafasha ikipe, ni ugutegereza ejo."

Hakizimana Muhadjiri yageze muri APR FC mu mwaka ushize w’imikino avuye muri AS Kigali yamuguze, ikamutanga atayikiniye na rimwe.

Hakizimana Muhadjiri mu mukino APR FC yahuyemo na AS Kigali mu mwaka ushize w'imikinoHakizimana Muhadjiri mu mukino APR FC yahuyemo na AS Kigali mu mwaka ushize w’imikino

Uyu musore wahoze mu ikipe ya Etincelles, Kiyovu Sports na Mukura Victory Sports yafashije APR FC gutangira shampiyona batsinda Sunrise FC ibitego 2-0 birimo igitego cye kimwe mu gihe ku munsi wa kabiri wa shampiyona banganyirije i Rubavu na Marines igitego 1-1.

Uko amakipe azahura ku munsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda (Azam Rwanda Premier League)

Kuwa Gatanu

APR FC vs AS Kigali

Kuwa Gatandatu

Bugesera FC vs Rayon Sports (Nyamata)
Etincelles FC vs Mukura VS ( Stade Umuganda)
Espoir FC vs Sunrise FC (Rusizi)
Kirehe FC vs Musanze FC (Kirehe)

Ku Cyumweru

Police FC vs Amagaju FC (Kicukiro)
Gicumbi FC vs Marines (Gicumbi)
Miroplast FC vs Kiyovu Sports ( Mironko)

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ruhago

    Kuya 20-10-2017 saa 10:08'

    muhadjiri ni akina uyu munsi APR iratsinda,kndi akomereze aho kubona asigaye akosa agasaba imbabazi ari gukura.

  2. BYIBESHOERINESTE

    Kuya 19-10-2017 saa 19:05'

    NDUMUFANA,WAAPERI,NIBAYASABYEIMBABAZI,NDUMVAYAGIRIRWAICIZERE


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru