RUHAGOYACU.com

Umutoza Ivan Minnaert yatorotse Mukura VS yigira muri Guinea

Umutoza Ivan Minnaert yasabye uruhushya rwo kujya gukemura ibibazo by’umuryango we mu Bubiligi, nyuma y’iminsi ibiri hatahurwa ko yamaze kwerekeza mu ikipe ya AS Kaloum yo muri Guinea Conakry.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Umutoza Ivan Minnaert yamaze kwerekeza muri iyo kipe ya AS Kaloum, icyakora Ubuyobozi bwa Mukura VS yatozaga ngo na bwo bwabyumvise butyo ariko uwo mugabo wari ukiri umukozi wabo ngo ntacyo arabatangariza.

Umunyamabanga mukuru wa Mukura VS, Niyobuhungiro Fidel yatangarije RuhagoYacu ko Ivan Minnaert yasabye uruhushya rwo kujya gukemura ibibazo by’umuryango we mu Bubili, ariko akaba yari yababwiye ko bitazashoboka ko atoza iyo kipe mu mukino usoza shampiyona, bazahuramo na Kirehe FC kuwa 15 Kamena.

Niyobuhungiro yagize ati “Natwe turabibona mu binyamakuru gusa ntabwo yabidutangarije. Yari yadusabye uruhushya rwo kunyarukira mu Bubiligi ngo ahafite ibibazo by’umuryango we.”

Dukurikije amafoto yashyize ahagaragara, Umutoza Yvan Minaert yamaze no gutangira akazi muri AS kaloum amasezerano ye muri Mukura VS atararangiraDukurikije amafoto yashyize ahagaragara, Umutoza Yvan Minaert yamaze no gutangira akazi muri AS kaloum amasezerano ye muri Mukura VS atararangira

Umutoza Ivan Minnaert yahagurutse i Kigali saa saba z’ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa gatandatu tariki ya 10 Kamena, akaba yari yabwiye Mukura VS ko azagaruka nibamuhamagara ngo baganire ku kumwongerera amasezerano.

Ati “Hari hasigaye umukino wo kuwa kane kandi ibibazo yatubwiraga ko bitaba byakemutse icyo gihe ku buryo yagaruka mbere yo kuwa kane ngo atoze. Turi mu biganiro na we, nibiba ngombwa dusanze ari umutoza twakomezanya na we tuzamuhamagara kandi na we yatwemereye ko yagaruka.”

Ku bivugwa ko Umutoza Ivan Minnaert yatorotse Mukura VS, Niyobuhungiro yagize ati “Niba ari muri Guinea yatorotse ariko niba ari mu Bubiligi nk’uko yabitubwiye ntabwo yatorotse ahubwo afite uruhusa.”

Umutoza Yvan Minaert yaganiriye n'Itangazamakuru muri GuineaUmutoza Yvan Minaert yaganiriye n’Itangazamakuru muri Guinea

Umutoza Ivan Minnaert yaje mu Rwanda aje gutoza Rayon Sports ayimaramo amezi abiri gusa, ahita yerekeza muri AFC Leopards yo muri Kenya nay o barananiranwa yigarukira i Kigali agirwa ‘Team Manager’ wa Rayon Sports, bidateye kabiri n’uwo mwanya arawamburwa.

Yageze muri Mukura VS muri Mutarama uyu mwaka simbura Okoko Godefroid wari weguye ku mirimo ye.

Umutoza Ivan Minnaert yerekeje muri AS Kaloum iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 26 mu mikino 20 imaze gukina muri shampiyona ya Guinea, iyi kipe ikaba itandukanye n’uwari asanzwe ayitoza kuko mu mikino 9 iheruka batsinzemo umukino umwe gusa.

Akiri muri Rayon Sports, Umutoza Yvan yakunze kuvuga kenshi ko ari Umunyakuri. Ese ni byo?Akiri muri Rayon Sports, Umutoza Yvan yakunze kuvuga kenshi ko ari Umunyakuri. Ese ni byo?

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. nkusi

    Kuya 13-06-2017 saa 09:01'

    bjr;ariko uyu muzungu amakipe yo mu Rwanda ntarabano ko ari escrot koko nta nibyo atoza nizere ko ntawe uzongera kumutaho igihe.ni umuswa ahora ajarajara nta nicyo azageraho ateye kuliya.

  2. knc

    Kuya 12-06-2017 saa 15:33'

    uyu mugabo ni umunyamabara,gusa yamaze kumenya ko mukura iri kurambagiza yanga gusebera mu Rwanda da !!!!!

  3. mgm

    Kuya 12-06-2017 saa 12:50'

    Nta kuri kwe ajya gukwepa rayon yabeshye ko ari ukubera nta mikoro ifite ariko yashituwe n’amashilingi ya Leopards!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru