RUHAGOYACU.com

Umutoza Karekezi Olivier yikomye Muhire Kevin utaragaruka mu myitozo ya Rayon Sports

Umutoza wa Rayon Sports, Karekezi Olivier yikomye Muhire Kevin utaragaruka mu myitozo nyuma yo kuva gukinira ikipe y’igihugu, mu gihe uyu musore we avuga ko amaze iminsi arembye kubera Malaria.

Karekezi Olivier ntarabona Muhire Kevin na rimwe mu myitozo ya Rayon Sports mu gihe bagenzi be bari kumwe mu ikipe y’igihugu yasezerewe na Uganda mu ijonjora rya CHAN 2018 bo bamaze gutangira imyitozo.

Ibyo Umutoza Karekezi bias n’aho yabifashe nk’imyitwarire idahwitse (Indiscipline) ya Muhire Kevin bita ‘Rooney’ usanzwe akina hagati muri Rayon Sports no mu ikipe y’igihugu Amavubi nk’uko yabitangarije abanyamakuru nyuma y’imyitozo ya nyuma itegura umukino ugomba guhuza iyi kipe yambara ubururu n’umweru na Villa SC yo muri Uganda.

Muhire Kevin yakinnye neza mu mukino Amavubi yatsinzemo Uganda Cranes ibitego 2-0Muhire Kevin yakinnye neza mu mukino Amavubi yatsinzemo Uganda Cranes ibitego 2-0

Abajijwe abakinnyi batagaragara mu myitozo aho baherereye, Umutoza Karekezi yagize ati “Thierry Manzi yagize ibyago, mu muryango we bapfushije none twamuhaye ikiruhuko. Ariko Kevin we kugeza uyu munsi sinzi ibyo arimo, ariko ubwo ni ibibazo nyine, ujya kumva ukumva ngo umukinnyi yagiranye ibibazo n’umutoza, ugasanga Kapiteni w’ikipe y’igihugu yaraje mu myitozo, umwana nk’uriya ukiri muto ntashaka kwitoza.”

“Ubwo turategereje kugirango turebe ibye uko bimeze, ariko buriya turi ababyeyi, turifuza ko yagaruka kugirango tumufashe kariyeri ye izamuke. Ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu kandi natwe turamuikeneye, ariko nakomeza kwitwara gutya na we bizamubera ikibazo.”

Karekezi yakomeje ahamya ko nta kibazo na gito afitanye na Muhire Kevin, ati “Njye nta n’ubwo muzi usibye kumubona mu ikipe y’igihugu ku mukino wa Uganda. Ntabwo muzi rwose nzamumenyera hano (mu kibuga).”

Muhire Kevin mu ikipe y'igihugu Amavubi yakoraga imyitozo nezxa byanamuhesheje kujya abanza mu kibugaMuhire Kevin mu ikipe y’igihugu Amavubi yakoraga imyitozo nezxa byanamuhesheje kujya abanza mu kibuga

Muhire Kevin yatangarije RuhagoYacu ko nyuma y’imvune yoroheje yakuye mu mukino w’Amavubi na Uganda yahise afatwa na Malaria, ariko ubu akaba ameze neza ndetse yatangiye imyitozo yoroheje ku giti cye, bidatinze ngo aratangira imyitozo hamwe n’abandi.

Muhire yagize ati “Nari maze iminsi ndwaye ariko ubu ndahari, natangiye kwiruka ejo bundi, uyu munsi ndongera nkore numve uko meze, ndakeka kuwa mbere (tariki ya 4 Kanama) nzatangira imyitozo. Nari mfite akavune gasanzwe kameze nka ‘dechurire’, ariko nyuma naje kurwara malaria bituma ntaboneka ariko ubu ndumva meze neza.”

Muhire Kevin ni umwe mu bakinnyi bagize ibihe byiza mu gice cya kabiri cya shampiyona y’umwaka ushize wa 2016/2017, byanatumye Umutoza Antoine Hey ahita amuhamagara mu ikipe y’igihugu Amavubi yahataniraga itike yo kujya mu mikino ya nyuma ya CHAN 2018, aho yari asigaye ari n’umukinnyi ubanzamo.

Muhire Kevin ni umwe mu bakinnyi Rayon Sports izaba yubakiyeho hagati hayoMuhire Kevin ni umwe mu bakinnyi Rayon Sports izaba yubakiyeho hagati hayo

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Philbert

    Kuya 2-09-2017 saa 14:31'

    Nukuri nange ndumva ari ukwatsa umurirogusa keve nkumwana ufite oho ashaka kugera nekerezako bidakwiye kwanga akazi abandi barimo bakora naho kubwiyi nkuru rwose nibatibabarire ntarunurunu dushaka guangirana champion hagati yabatoza nabakinyi karekezi niyihangane keve nkumuntu mukuru azmusobanurire ikibazo yagize neza (njye byumwihariko uyu muhungu ndamukunda cyaneeeee! Biryo rero byamba baza ariwe utangiranye ikibaza numutoza abonu na competion iri kumwanyawe nambabarire atazaneza amarira.)

  2. Gasagure

    Kuya 1-09-2017 saa 18:33'

    Ariko uno munyamakuru ndabona ariwe watuma Karekezi na Kevin bagirana ibibazo pe!!! Nonese kuri karekezi nkumutoza ntibikwiye ko yibaza impanvu umwe mubakinnyi be ataza mumyitozo kandi ntacyo abiziho? Ahubwo wowe munyamakuru: niba koko ushaka amahoro hagati yabo, kandi wowe washoboye kubageraho bose, mugihe kevin atari kwitaba phone ivuye kuri any official wa rayon, gira inama kevin asubire hamwe na bagenzi be cg se yisobanure kubabishinzwe amenyekanishe impanvu ataza kukazi. Bitabaye ibyo, iyi nkuru yaba ari iyo kwatsa umuriro kuri babiri ntabwo yaba ari iyo kubaka. Murakoze kuntambukiriza comment


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru