RUHAGOYACU.com

Umutoza Ndayizeye washakwaga na Mukura VS yongereye amasezerano muri Espoir FC

Umutoza Ndayizeye Jimmy yongereye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Espoir FC mu gihe byari byitezwe ko ashobora guhabwa ako kazi mu ikipe ya Mukura VS cyangwa kagahabwa Mbugo Cassa usanzwe atoza Sunrise FC.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Ndayizeye yashyize umukono ku masezerano y’undi mwaka nk’Umutoza wa Espoir FC kuri uyu wa kane tariki ya 6 Nyakanga, nyuma y’iminsi ibiri gusa we n’iyo kipe begukanye umwanya wa kabiri mu gikombe cy’amahoro, aho batsinzwe na APR FC ku mukino wa nyuma igitego 1-0.

Ndayizeye Jimmy, umwe mu batoza bahiriwe n'uyu mwaka w'imikinoNdayizeye Jimmy, umwe mu batoza bahiriwe n’uyu mwaka w’imikino

Umutoza Ndayizeye ngo hari byinshi byavuguruwe mu masezerano ye, birimo ibyo yasabye iyo kipe ikabimwemerera na yo ikamuha intego nshya RuhagoYacu yemerewe kuzatangarizwa n’umwe mu bayobozi b’iyo kipe ya Espoir FC utashatse ko amazina ye atangazwa.

Umwe mu bayobozi ba Mukura VS aherutse gutangariza RuhagoYacu ko Umutoza Ndayizeye ari umwe mu bo bashobora guha akazi, batakamuha kagahabwa Mbungo Cassa wa Sunrise FC, ariko ngo hashobora no kuza undi mutoza uvuye mu mahanga.

Espoir FC yageze ku mukino wa nyuma mu gikombe cy'AmahoroEspoir FC yageze ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Amahoro

Uwo muyobozi yakomeje avuga ko Mukura VS ishaka kubaka ikipe ikomeye yahanganira igikombe cy’amahoro umwaka utaha, binakunze kandi ikaba yaza mu makipe byibura 2 ya mbere muri shampiyona yo mu Rwanda.

Muri uyu mwaka yasezerewe mu gikombe cy’amahoro rugikubita, ndetse yanasoreje ku mwanya wa 12 ku rutonde rwa shampiyona, ikaba yaratojwe n’abatoza babiri, aho habanje Okoko Godefroid wirukanywe mu mpera za Mutarama uyu mwaka, ako kazi gahabwa Umubiligi Ivan Minaert na we wataye ako kazi habura umukino umwe ngo shampiyona isozwe.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Edward

    Kuya 10-07-2017 saa 05:33'

    JIMMY NDAYIZEYE NI UMUTOZA MWIZA CYANE KANDI AKAZI YAKOZE MURI ESPOIR F.C. KARIVUGIRA PE!NI UMUNTU W’UMUGABO UZI ICYO ASHAKA HARIMO GUTEZA IMBERE IKIPE ABEREYE UMUTEKINISIYE.
    COUP DE CHAPEAU KURI WE ;KU BUYOBOZI BWA EQUIPE YA ESPOIR F.C. TUTIBAGIWE N’UBUYOBOZI BW’AKARERE KA RUSIZI N’ABATURAGE BAHO"INDATWA MU MIHIGO=UBUFATANYE MU ITERAMBERE"


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru