RUHAGOYACU.com

Umutoza w’abazamu ba Mukura agiye kwerekeza muri Musanze FC

Nyuma yo kugura uwari umunyezamu akaba na kapiteni w’ikipe ya Mukura Victory Sports, Mazimpaka Andre, ikipe ya Musanze FC irifuza umutoza w’abazamu mu ikipe ya Mukura Victory Sports; Muhabura Radjab.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko uyu mutoza w’abanyezamu yamaze kuganira ndetse yumvikana n’ikipe ya Musanze FC ku buryo ibyo bemeranyije biza gutuma yerekeza muri iyi kipe yo mu Majyaruguru.

Radjab (wambaye ecouteurs) na Rwaka Claude (umutoza wungirije) batoje umukino Mukura yatsinzemo Bugesera ubwo Minnaert yari yahagaritsweRadjab (wambaye ecouteurs) na Rwaka Claude (umutoza wungirije) batoje umukino Mukura yatsinzemo Bugesera ubwo Minnaert yari yahagaritswe

RuhagoYacu yumvise ko Radjab yarangiwe Musanze FC binyuze kuri Mazimpaka Andre baherutse gusinyisha kuva muri Mukura, aho aba bagabo bombi bashobora kongera gukorana.

Mazimpaka Andre wari umunyezamu wa Mukura.........Mazimpaka Andre wari umunyezamu wa Mukura.........
Yamaze kwerekeza muri Musanze FCYamaze kwerekeza muri Musanze FC
Radjab yamaze kumvikana na Musanze FCRadjab yamaze kumvikana na Musanze FC

Muhabura Radjab amaze imyaka itatu ari umutoza w’abazamu mu ikipe ya Mukura Victory, akaba yarageze muri iyi kipe azanye na Kayiranga Baptiste, we utarahiriwe nyuma y’imikino itandatu ibanza ya shampiyona, agahita yirukanwa.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Irankunda

    Kuya 12-08-2017 saa 09:35'

    Amahirwe masa kuri Radjab ikindi abayobozi b’amakipe bajye Baha agaciro aba batoza kuko nzi neza ko Radjab agiye kubera kutamuha agaciro nko kuba wa muzungu yari yaramuhinduye uwo kwandika amakosa y’abakinnyi,lolllllll


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru