RUHAGOYACU.com

Abouba Sibomana yasinye muri APR FC nyuma yo kudahabwa amasezerano muri Rayon Sports

Umukinnyi w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso Abuba Sibomana yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe y’ingabo z’igihugu, nyuma y’amezi 6 yari amaze agarutse mu ikipe ya Rayon Sports.

Abuba Sibomana wari umaze igihe cy’imyaka 2 abarizwa mu gihugu cya Kenya, yaje kugaruka mu Rwanda asinya amasezerano y’amezi 6 mu ikipe ya Rayon Sports, ariko biza kutamukundira kumara aya mezi 6 yose akina kubera ikibazo cy’invune yakuye muri Gor Mahia mu gihugu cya Kenya.

Nyuma y'umukino Rayon Sports yatsinzemo Wao Salam muri Sudan y'Epfo, Sibomana Abuba ntabwo yongeye kugaragara cyane akinira Rayon SportsNyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Wao Salam muri Sudan y’Epfo, Sibomana Abuba ntabwo yongeye kugaragara cyane akinira Rayon Sports

Kuri ubu uyu musore yamaze kwerekeza mu ikipe ya APR FC aho asanzeyo umuvandimwe we Omborenga Fitina uherutse na we kugurwa n’iyi kipe avuye muri Slovakia mu ikipe ya Topolcany, n’ubwo atarabona ibyangombwa bimwemerera gutangira gukinira APR FC.

"Ni byo ubu Abouba Sibomana ni umukinnyi wacu uri kwitabwaho n’abaganga, hakaba hari icyizere ko mu minsi iri mbere araza kuba agarutse mu kibuga, agatangira gukinira ikipe ya APR FC." Jimmy Mulisa aganira na TV10.

"Hari imbaraga birumvikana azongera mu ikipe yacu kuko ni umukinnyi mwiza."

Uyu musore yari yasinye amasezerano y'amezi 6 mu kwa mbereUyu musore yari yasinye amasezerano y’amezi 6 mu kwa mbere

Abouba Sibomana yakiniye Rayon Sports imyaka 4 aza kuyivamo ajya mu ikipe ya Gor Mahia muri 2015, nyuma y’aho iyi kipe yari yamushimye muri Kagame Cup yabereye mu Rwanda muri 2014.

Abouba yamaze imyaka 2 mu gihugu cya Kenya, abasha no gutwara igikombe cya shampiyona ari kumwe n’iyi kipe ikunzwe n’abatari bacye i Nairobi no mu yindi mijyi itandukanye muri Kenya.

Agarutse muri Rayon Sports akaba yaregukanye igikombe cye cya 2 cya shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League 2017/2018).

Abuba yagarutse mu Rwanda nyuma yo kumara imyaka 2 akinira Gor MahiaAbuba yagarutse mu Rwanda nyuma yo kumara imyaka 2 akinira Gor Mahia

Uyu musore ntabwo Rayon Sports yifuje kumwongerera amasezerano, aza gushakwa n’amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda arimo na AS Kigali, ariko ahitamo kuba yakwerekeza mu ikipe y’ingabo.

Abuba Sibomana na Lomami bari mu bakinnyi 6 bagaragaye muri Rayon Sports umwaka ushize bamaze kuyivamoAbuba Sibomana na Lomami bari mu bakinnyi 6 bagaragaye muri Rayon Sports umwaka ushize bamaze kuyivamo

Abuba asanze umuvandimwe we Omborenga muri APR FCAbuba asanze umuvandimwe we Omborenga muri APR FC

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Kigali

    Kuya 5-10-2017 saa 12:12'

    Abouba aje gusimbura Mangwende uzagaruka muri Rayon sport umwaka utaha arangije amsezerano, APR iramuha miliyoni umunani Rayon ikamuha icumi.

  2. TY

    Kuya 5-10-2017 saa 10:19'

    Abouba tumwifurije urugendo ruhire mu ikipe nshyanshya,aliko kubwange mboana yari kwerekeza muri sesa bayore aho kwereza muri muteteri kuko yari kuzamura urwego rw’imikinire kandi akarya kariya gafaranga kari mu kajagari.

  3. Igikona

    Kuya 5-10-2017 saa 09:04'

    Maze avurwe kuko numunyarwanda na FAUSTIN UBU ARABAHETSE KANDI IYATAGIRA UMUYOBOZI WA APR WIKUNDIRA ABANYAREANDA UBU NTABAKINA ABARI MWIGARE CG KUMBAGO GASENYIWE MURABESHYA ABANA NGO MWABABOHOYE MWABAYOBEJE

  4. niyigena j.batista

    Kuya 4-10-2017 saa 21:38'

    ni.niyigenaj batista.Tugiyegutsinda reyo nigirengo.Nicyagihe rekatumuvuze kuko..A.P.R nikipe.Izibyikora.Abakunziba.A.P.R.Mbatuyigikombe.Cyachampion.Nabareo.Barabiboba.A.P.Rturikunegime

  5. bb

    Kuya 4-10-2017 saa 16:23'

    ASINYE ATE KANDI ISOKO RYARAFUNZE?

  6. Amini

    Kuya 4-10-2017 saa 12:49'

    @ NIYOTWAGIRA Venuste ko numva ubabaye cyane kuba APR FC isinyishije Abouba? ukekako yabikoze itabitekerejeho? cg ubabajwe n’uko agiye muri APR gusa? reka asanga abanyamutima bamwiteho akire akore akazi yemye

  7. RAYONEY

    Kuya 4-10-2017 saa 12:10'

    AÆ OUÆ A AMAHIRWE MASA URWEGO RWAWE NI RUZAMUƘA U
    ZAGORUƘE NGO BARATUNƳAZEƊAAAA NI,YANNICƘ,SE,RUTANGA.SE.NI,NOVA SEINDESE [MUJANE]

  8. karenzi

    Kuya 4-10-2017 saa 12:00'

    Ariko ndabona hariho kwibeshya kuri bamwe: Ninde wababwiye ko rayon sport yanze kuvuza Sibomana Abouba? Yayimazemo amezi atandatu ahembwa adakina ari munvune anivuza, none kubona APR FC imuguze bihise bihinduka ko ariyo yamuvuzaga? Ntabwo aribyo bavandimwe, APR FC yamusinyishije mumpera za Augst 2017 ihita itangira kumwitaho ngo irebe ko yazayikinira, ntabwo rwose APR FC yigeze ivuza Sibomana Abouba mugihe cyose yaragifitanye amasezerano na rayon sport. Murakoze kubyunva neza

  9. Rogers

    Kuya 4-10-2017 saa 11:51'

    Abo mwananiwe kuvuza turabavuza bakaza iwacu ,ubu utahiwe ni Rwatubyaye ntumwitege nagato rwose muri gasenyi next season agomba kugaruka murugo season izarangira atabakiniye imyaka 2 yabasinyiye igiye gushyira mutamuzi ,kdi uku nukuri kuko nikipe yanyu rwose ntayikunda kdi ibi mbabwiye muzabibona

  10. Amini

    Kuya 4-10-2017 saa 09:44'

    Ngwino witabweho muvandimwe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! bakuririmba bakagushimagiza umeze neza wagira ikibazo (imvune) ugahezwa.... Rwatubyaye se ubu se ntahoze reka amasezerano ye arangire urebe ngo aragenda nk’inzererezi.. nabagenda baririmba ngo barabohotse ngo bagiye aho baziyerekeranira (Yves Rwigema, n’abandi mpaye ntavuze)baraje ubabone.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru