RUHAGOYACU.com

Umutoza wa Musanze yahakanye amarozi n’umwuka mubi mu ikipe

Umutoza w’ikipe ya Musanze Lumumba Habimana Sosthene atangaza ko ibivugwa ko mu ikipe ye hakoreshwa amarozi ari ibihuha ndetse ko nta kibazo kirangwa mu ikipe imbere.

Ibi Lumumba akaba yabitangaje nyuma yaho mu mezi ashize hagiye havugwa ibibazo muri ino kipe yo mu majyaruguru byatangiriye i Huye ubwo abatoza b’iyi kipe barwanaga bari ku ntebe y’abasimbura mu mukino bahuriragamo na Mukura.

Nyuma y’aha, muri Musanze hatangiye kuvugwa urunturuntu rw’imibanire itari myiza hagati y’abakinnyi n’umutoza, birangira umwe mu bakinnyi bayo Babu Idi asezeye iyi kipe avuga ko arambiwe gukina mu ikipe bamutegeka gukoresha amarozi, aho yavuze ko ari cyo cyatumaga adahabwa umwanya mu kibuga.

Peter Otema yasutse Essence mu muriro wari umaze iminsi waka muri MusanzePeter Otema yasutse Essence mu muriro wari umaze iminsi waka muri Musanze

Bidatinze, uwari kapiteni w’iyi kipe Peter Otema akaba yaranditse amagambo atari meza ku mbuga nkoranyambaga, atangaza ko adacana uwaka n’umutoza we Habimana Sosthene Lumumba. Ibi ariko byose umutoza akaba abihakana, aho yatangaje ko nta kibazo kiri mu ikipe atoza.

Yagize ati: “Musanze ni umuryango mugari ubamo benshi. Peter, Wai, Ramazani, Frank Lomami, Frank wavuye I Burundi, Rure na Babu ntabwo bashoboye kwitabira imyitozo ku gihe.

“Twatangiye tariki ya munani bo baza kuri 15. Iyo urera abantu haba hari umurongo uba ugomba gutanga kugira ngo n’ejo azabe uwo ushaka. Ni muri urwo rwego ubuyobozi bwabandikiye bubasaba ubusobanuro ku bukererwe. Bamwe muri bo barimo Wai na Peter barabikoze kandi amabaruwa baraytanze”.

Abakinnyi batandukanye ba Musanze bari bahagaritswe nyuma yo kutitabira imyitozo ku gihe(Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)Abakinnyi batandukanye ba Musanze bari bahagaritswe nyuma yo kutitabira imyitozo ku gihe(Foto Ntare Julius/RuhagoYacu)

Ntakindi kibazo kirimo, navuga ko umubano muri Musanze ari mwiza ariko tuba tugomba gutanga uburere kugira ngo tugire aho tugera kuko n’umusaruro uboneka kubera uburere”.

Uyu mutoza waciye mu makipe atandukanye arimo Rayon Sports na Sunrise, yanahakanye ibyavugwaga by’uko mu ikipe ye haba hakoreshwamo amarozi ndetse ari na byo ashingiraho atoranya abakinnyi nkuko byatangajwe na Babu Idi.

Avuga kuri ibi, Sosthene yagize ati: Umuntu agira imitekerereze ye cyangwa akaba ari bwo buryo yasobanura umusaruro mwiza cyangwa mubi.

Babu ni umukinnyi mwiza ariko wumva yakina bitewe n’izina atari ugukina kubera ko yakoze mu myitozo n’umusaruro mu kibuga.

Babu akinnye imikino itatu mu munani iheruka ariko nkeka ko ziriya ari zo nzira yahisemo zo kwisobanura kugira ngo abe yabona ibyangombwa bye agende ariko ikintu kijyanye n’ibyo (by’amarozi) yatangaje kubwange ntabyo nzi buriya ni we uri mu mwanya mwiza wo kuba yabisobanura.

Sosthene asanga mu ikipe ye ari amahoroSosthene asanga mu ikipe ye ari amahoro

Musanze ifite intego yo kuza mu makipe ane ya mbere, imikino 10 ibanza yayisoje ku mwanya wa 13 n’amanota icyenda. Iyi ikaba iteganya kwiyubaka izana ba rutahizamu barimo Bokoto Labama, Kaburuta, Isaac na Konkwa basanga abandi nka Wai Yeka, Peter Otema, Lomami Frank, Babu Idi na Lomami w’umurundi.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru