RUHAGOYACU.com

Umutoza wungirije wa Pepiniere FC yoherejwe mu mahugurwa mu Budage

Rwibutso Pierre Claver, Umutoza wungirije wa Pepiniere FC ni we wahigitse abandi banyarwanda bahataniraga umwanya umwe wo kwitabira amahugurwa y’ubutoza ndetse n’amasomo yo guhugura abandi batoza, azabera mu Budage.

Rwibutso ni umutoza wungirije muri Pepiniere FCRwibutso ni umutoza wungirije muri Pepiniere FC

Aganira na RuhagoYacu, Rwibutso yatangaje ko yasabye kwitabira ayo mahugurwa abikeneye, kuko yifuza kuzamura urwego rwe nk’umutoza, gusa ngo ni amahirwe yahawe n’Imana kuko nta kizamini yakoze, uretse kuba yarasabye nk’abandi maze abashinzwe gutoranya abitabira aya mahugurwa bagasuzuma umwirondoro we wuzuye (CV) n’izindi mpamyabumenyi mu butoza zari ziyiherekeje, bakamutoranya.

Rwibutso yagize ati “Nzagenda ku itariki ya 19 Kanama saa sita n’iminota 45, ejo ni bwo navuye gufata visa iriya baruwa intumira mu mahugurwa ndetse n’ubwishingizi hamwe n’itike.”

“Tugiye kwiga iby’ubutoza ariko tuzahabwa n’andi masomo yo guhugura abandi batoza (Train the Trainers), bivuze ko tuziga gutoza ndetse no guhugura abandi batoza.”

Rwibutso yasoje amahugurwa ya Licence C kdi icyizere ni cyose cy'uko azayibona kuko ngo yizeye neza ibizamini yakozeRwibutso yasoje amahugurwa ya Licence C kdi icyizere ni cyose cy’uko azayibona kuko ngo yizeye neza ibizamini yakoze

Rwibutso ni umwe mu banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami rya Siporo muro Koleji y’Uburezi, akaba Umutoza wungirije muri Pepiniere FC ndetse akanatoza abana muri Agaciro Football Training Center i Remera.

Uyu mutoza uherutse gusoza amahugurwa yo ku rwego rwa C ya CAF (Licence C), ni we watoranyijwe mu batoza benshi bo mu Rwanda bari basabye kwitabira amahugurwa y’abatoza agomba kubera i Frankfurt Rhine-Main ndetse na Berlain guhera kuwa 19 Kanama kugeza kuwa 3 Nzeri uyu mwaka.

Rwibutso ni umwe mu batoza batandatu batoranyjwe kwitabira ayo mahugurwa baturutse mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, akazajyana n’umutoza wo muri Uganda, uwo muri Kenya, Tanzania, u Burundi ndetse n’umunyasudani y’epfo.

Gutoza Pepiniere FC abifatanya no gutoza abana muri Agaciro Football Training Center Gutoza Pepiniere FC abifatanya no gutoza abana muri Agaciro Football Training Center

Rwibutso na Haruna Niyonzima bategereje ibizava mu bizamini bakoze nyuma y'amahugurwa ya Licence C ya CAFRwibutso na Haruna Niyonzima bategereje ibizava mu bizamini bakoze nyuma y’amahugurwa ya Licence C ya CAF

Ibaruwa itumira Rwibutso mu mahugurwa mu BudageIbaruwa itumira Rwibutso mu mahugurwa mu Budage

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Florence

    Kuya 5-08-2017 saa 15:16'

    Courage bro,the future is bright kbsa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru